Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wafata neza umusatsi ukoresheje gusuka ibituta

Uko wafata neza umusatsi ukoresheje gusuka ibituta

Yanditswe kuwa 07-09-2017 Saa 00 : 37

Mu gihe wakuyeho ibisuko cyangwa se ukaba ufite umusatsi mwinshi wa naturel utajya usuka cyanwga se ngo udefirize hari uburyo wakoresha bwagufasha kugira umusatsi mwiza usokoreka kandi usa neza. Ubwo buryo ni ubwo gusuka ibituta cyangwa se ibiryamye by’intoki. Niba rero utazi uko bikorwa, dore uburyo bworoshye bikorwa

Uburyo bwa 1:ibinyabitatu

  1. Sokoza umusatsi uwuzamura
  2. Fata umusatsi muke uwucemo ibice bitatu
  3. Bisobekeranye unyuza inyuma niba uzi uko baboha ikiziriko bakiboha bazana imbere gituta k’inyabutatu cyo ukiboha ujyana inyuma ubigenza utyo kugera ku musozo w umusatsi.

Uburyo bwa 2:Gusuka ibiryamye(bisaba imisatsi myishi ifatika)

  1. Sokoza umusatsi wawe uwujyana hejuru,koresha igisokozo uce umurongo umanutse mu mutwe kugirango utandukanye umusatsi ugiye guheraho usuka n’undi usuka nyuma.
  2. Hera imbere ku ntagiriro z umusatsi wakasemo kabiri,utangirire imbere usuka nk’igituta usobekeranya rimwe,kabiri ubwa gatatu ukurure agasatsi k’inyuma ukongera muwo wafashe imbere,komeza gutyo kugeza aho ushaka
  3. Kugirango bidahambuka,soza uboha igituta

Uburyo bwa 3:ku bantu bafite imisatsi muremure

  1. Sokoza imisatsi yawe neza
  2. Ucemo imirongo ukurikije uku umusatsi wawe ureshya
  3. Fata urudodo rukomeye rw umukara uruzingemo inshuro eshatu kugira ngo rukomere
  4. Fata umusatsi mukemuke,hanyuma ufate rwa rudodo ugende uzirika utereye hasi ku misatsi uzamuka
  5. Ubu noneho ibyo wasutse birahagaze noneho ubishatse wagenda ubihuza bitewe nibyo ukunda

Iyo ukoresha ubu buryo bigufasha kugira umusatsi mwiza urambutse usokoreka kandi ukabyimba ku mutwe. Binatuma iyo bagusutse bitagorana mu gihe utari bubanz engo udefrize mbere yo gusuka

Pamella Igihozo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe