Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Imyumbati isize amagi

Imyumbati isize amagi

Yanditswe kuwa 07-09-2017 Saa 00 : 14

Ibikoresho

  • Imyumbati 1,5 kg
  • Amagi 4
  • Irobo (1/4 kg) y’ifarini
  • Amavuta litiro 2
  • Amazi litiro 4

Uko bikorwa

  1. Gutegura imyumbati (Guyitonora no kuyironga)
  2. Guyisaturamo kabiri nkugiye guteka ifiriti yayo
  3. Gutogosa imyumbati mu mazi make ( litiro1) mu gihe cy’iminota cumi n’itanu ku muriro utari mwinshi
  4. Igihe imyumbati iri ku ziko tegura amagi uyavange n’aya farini ukoroge cyane
  5. Imyumbati nimara gushiramo amazi yikure ku ziko
  6. Canira amavuta ashye
  7. Mu gihe ucaniriye amavuta fata ya myumbati uyishyire ku kintu cyumutse ubundi ufate ya mvange y’ifarini n’amagi usige ku myumbati umwe umwe
  8. Shyira ya myumbati mu mavuta mu gihe cyigera ku minota 20 ariko bitewe n’umuriro ufite ugenda ureba ko yumutse kandi itari bushirire.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe