Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umukobwa dukundana ashaka ko mpindura idini

Umukobwa dukundana ashaka ko mpindura idini

Yanditswe kuwa 04-09-2017 Saa 10 : 34

Ndabasuhuje.
Nifuzaga ko mungira inama kuko ikibazo mfite nakitaga icyoroshye ariko numva gitangiye kundemerera.

Nakunze umukobwa nawe arankunda ariko tukaba tudasengera mu idini imwe. Iyo tugeze ku ngingo yo kubana ahita ahinduka akambwir ako bidashoboka mu kuko adashobora kureka idini ye ngo aze mu yanjye kandi nanjye numva kumuhindurira bitanyoroheye.

Nabiganirije abantu b’inshuti zanjye za hafi bambwira ko ndamutse mpinduriye umukobwa nkamusanga mu idini rye abantu naba mwiteje kuko yazajya ansuzugura. Ibyo wenda sinabihaye agaciro kuko muzi icyo kitatuma ansuzugura. Ahubwo icyo nanga ni ugukora ikintu kitandimo nkemera nkajya mu idini ntakunda ngo nuko nshaka umukobwa waho ariko na none iyo ntekereje uko nkund auwo mukobwa bimbera urujijo nkabura amahitamo.
Mungire inama kuko numva narabuze amahitamo.

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Nta dini na rimwe rizajyana umuntu mu ijuru kandi nta nicyo wacirwaho urubanza utarakimenye.Uwo mukobwa uramukunda urabyizeye ?Ubona usibye kuvuga ngo idini,imico ye mu buzima busanzwe ikunyura ?Kandi aho umubonana intege nkeya ubona wamwihanganira kuko ubizi ko ari umuntu atari marayika ?Ngicyo icyubaka urugo cyinarukomeza.Ni umuco ubonana umuntu, kuko idini umuntu arimaramo amasaha make ;mu gihe kubana n’umuntu bifata umwanya muremure mu yandi masaha ya nyuma yo kuva ahari ibikorwa by’idini.Musore rero ima amatwi abagushyiramo ibitekerezo bibi byo kwishyira hejuru ngo waba usuzuguritse.Niba mukundana koko kandi mukaba mugeze mu gihe cy’uko umubano wanyu watera indi ntambwe ;muzicare mujye inama umwanzuro muzafata mwembi abe ariwo muzashyira mu bikorwa

  • Shuti yajye najye nfite ikibazo nkicyawe arko twahisemo gufata impande zombi bakaduseranya
    arko inama nakugira uzakuricyize umutima nama wwe ntuzajyendere kumaranga mutima kko wazakwicuza nyuma

  • Niba wowe na cherie wawe munaniwe kumvikana ku kibazo cyoroshye nkicyongicyo cyidini. Ndumva imibanire yanyu nyuma yo gusezerana izazamo agatotsi.
    Mu giswahili baca umugani ngo : KIVULI CHA UCHUMBA NDIO NDOA.ibyo uhura nabyo ubu mu guteretana na cherie wawe.ni mubana bizikuba 7.
    Niba ari byiza, ubwo no murugo rwanyu bizikuba 7.
    Niba ari ibibazo ubwo nuko bizikuba 7.
    Ni heri kuvunja UCHUMBA kuliko kuvunja NDOA.

  • Niba mukundana koko,idini ntiryakabaye riba ikibazo.
    Reka nguhe ubuhamya.Navutse kandi mvukira mu muryango uri mu idini ya Catholic.Nakundanye n’umusore w’umuyisiramu wawundi wavukiyemo pe.Twageze kubyo kuganira ku idini twasezeraniramo arambwira ati njye sinava mu bayisiramu.Nanjye nti sinava mu ba catholic.Byageze aho ambwira ati reka tuzigire ku murenge gusa ati nubundi idini icyo rikumarira riragushyingira rikanagushyingura gusa !
    Ibyo nabyo sinabyemeye kuko muziko ishema ry’umukobwa mu bukwe ari agatimba kandi ntiwakambara utagiye gusezerana mu rusengero/mu kiriziya.
    Nyuma y’izo mpaka ndende,zadufunguye amaso twembi tuza gusanga uretse idini ahubwo hari n’ibindi tutumvikanaho/tudahuza.Muri make twarakundanaga ariko kurundi ruhande ntabwo twari kuri level yo kuba umwe.Nihuse uwo twaratandukanye agenda ukwe nsigara ukwanjye.

    Nyuma nakundanye n’undi wavukiye muri ADEPR nawe biba kwakundi ati sinava mu barokore ngo mbe umucatholic.Nanjye nti sinaba umu ADEPR.Gusa byarangiye imbaraga z’urukundo nyarwo zitunesheje duhitamo kwimuka mu madini yacu duhurira murindi twihitiyemo/twishakiye baduha isezerano ryo gushyingirwa.Ubu tubanye neza,ushatse ajya gusengera aho yahoze kuko icyangombwa ni ugusenga Imana icyangombwa si idini uyisengeramo.

  • Niba wowe na cherie wawe munaniwe kumvikana ku kibazo cyoroshye nkicyongicyo cyidini. Ndumva imibanire yanyu nyuma yo gusezerana izazamo agatotsi.
    Mu giswahili baca umugani ngo : KIVULI CHA UCHUMBA NDIO NDOA.ibyo uhura nabyo ubu mu guteretana na cherie wawe.ni mubana bizikuba 7.
    Niba ari byiza, ubwo no murugo rwanyu bizikuba 7.
    Niba ari ibibazo ubwo nuko bizikuba 7.
    Ni heri kuvunja UCHUMBA kuliko kuvunja NDOA.

  • Amadini amadini.... niba idini muriha agaciro bigeze aho sinumva impamvu mwinjiye mu rukundo bikarinda bigera aho kandi mutarihuje.
    ikimenyimenyi ko mupfa ubusa : mwakundanye mudahuje amadini bivuze ko urukundo rwanyu n’idini mukurikira ntaho ubundi bihuriye kandi ko idini ridatuma urukundo rurobanura.

    Wowe uti wenda ntibyatuma ansuzugura : aha uravuga nkutabyizeye ukaba usa nuwumva amabwire. ndetse bikaba byaba ariyo mpamvu nyamukuru utava ku izima. imyemerere ya buri wese ni gatozi, sinjya nemera ibyo guhindura amadini hato na hato kubera undi muntu. nkuko utabimutegeka ni nkuko nawe atabigutegeka. aha gutegeka ndavuga gusaba mu byukuri. wumve aho bitandukaniye

    numva mwakwicara mukavugana uko mwabana buri wese agumanye idini rye. mukaganira ku binjyanye n’iyobokamana ku rubyaro rwanyu. mukumvikana noneho byakanga mugatandukana buri wese akabana nidini yahisemo.

  • ariko koko ubu mwambwira ngo aho harimo urukundo ?? urukundo ntirutoranya rurakuyobora ugakora ibyarwo.ese wowe muhungu ko ibyuvuga usa naho utazi uwo mukundana kugeza naho wumva rubanda ubwo muzabana koko .ubuse ko munaniwe kumvikana kurako kantu gato nihaza ikinini bizagenda gute.

    inama nabagira nuko mwakicarana ubwanyu mugafata umwanzuro kwicisha bugufi no koroherana nibyo bikomeza urukundo.umwe ahitemo kurekura icyo yagize imandwa.bitaribyo ntaho mwaba mugana ahubwo mwabivamo

  • IKIGARAGARA CYO NUKO MWEMBI MUTARI MWAGEZA IGIHE CYO KUBA UMWE YARONGORWA N’UNDI AKARONGORA KUKO NIBA WOWE MUGABO UDASHOBORA KWIFATIRA UMWANZURO NDETSE NUWO MUKOBWA AKABA ADASHOBORA KUMVA KO YACIRA BUGUFI URUKUNDO NKUKO TUBIZI TWESE IGITSINA GORE GIKUNDA CYANE KURUSHA IGITSINA GABO NKANJYE UKUBWIRA IBYO NAVUYE MURI ADEPER NSEZERA MURI AGRICAN KUKO NARINKENEYE UMUGABO ARIKO KURUBU UMUGABO WANJYE TURIKUMWE MURI ADEPER URUMVA KO RERO NAMWE IGIHE NIKIGERA MUZAFATA UMWANZURO KIMWE NUKO WUMVA KO MUKUNDA KDI WENDA NTANIBIRIHO URASABWA KUBANZA UKABIGENZURA NEZA

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe