Ahabanza » Guteka » Deseri » Salade y’ibirayi na karoti

Salade y’ibirayi na karoti

Yanditswe kuwa 31-08-2017 Saa 13 : 47

Ibikoresho ku bantu 6  :

  • Ibirayi garama 800
  • Persil
  • Indimu 1
  • Fromage agasate 1
  • Amavuta ya elayo cl 5
  • Umunyu useye cyane akayiko 1
  • Umunyu usanzwe ikiyiko 1
  • Creme liquide 20cl
  • Beterave 1 nto

Uko bikorwa :

  1. Ronga ibirayi neza ubikatemo 2
  2. Bishyire mu isafuriya ushyiremo umunyu n’amazi ubishyire ku ziko bimareho iminota 10
  3. Bikureho byumutse neza
  4. Kata beterave mo udusate duto
  5. Zishyire ku ziko zibire ariko ntizishye cyane
  6. Rapira fromage kuri beterave mu gikoresho ukoreramo salade
  7. Rapiraho ibishishwa by’indimu
  8. Sukamo ibirayi hejuru unyanyagizeho amavuta ya elayo ubicuguse kugirango byivange
  9. Vanga umutobe w’indimu , crème n’umunyu
  10. Gabanya salade ku masahani 6 wateguye
  11. Shyiraho ra ruvange rw’indimu na ream ku ruhande ubundi utakeho agapersil hejuru

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe