Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Hagaragajwe ingaruka z’amavuta atukuza no kudefiriza

Hagaragajwe ingaruka z’amavuta atukuza no kudefiriza

Yanditswe kuwa 30-08-2017 Saa 09 : 36

Abagore n’abakobwa b’abirabura ngo bashobora kwibasirwa bikomeye n’ingaruka zo kwitukuza no kudefiriza bitewe n’imiti iba yarashyizwe muri mavuta ahindura uruhu n’ayarambura imisatsi. Nkuko bitangazwa n’ibisubizo by’itsinda ry’abashakashatsi byasohotse mu Kinyamakuru cy’ubuzima cyo muri Amerika, ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima bwagaragaje ko niba nta gikozwe abantu bzagerwaho n’ingaruka zikomeye.

Aba bashakashatsi bo muri kaminuza ya Gearge Washington muri leta zunze ubumwe za Amerika bagaragaza ko produits zitukuza uruhu zirimo mercure iri ku gipimo cyo hejuru ibyo bikaba bishobor akugir aingaruka ku mpyiko no ku ruhu. Naho ngo ku mavuta ashyirwa mu mutwe ngo anyereze umusatsi yo ngo akize kuri oestrogenes na parabenes, izi molecules zikaba zishobora gutera kujya mu bwangavu imburagihe ( puberte precoce), akajagari mu misemburo y’umubiri no gutuma uugore cyanwga se umukobw auyakoresha ashobora kurwara ibibyimba muri nyababyeyi.

Bakameje bagaragaza ko amavuta atukuza n’ayo kudefriza akoreshwa cyane ku bagore bari hagati y’imyaka 18 na 34 ariko ko ari nabo agiraho ingaruka cyane mu gihe batwite.
Izi nzobere mu by’ubuzima zagiriye inama abagore n’abakobwa kwirinda gukoresha produits zihindura uruhu n’imisatsi. Ndetse banakangurira abaganga n’abandi babifite mu nshingano kujya bagira inama abakoresha izo produits bakazirinda kuko zangiza uruhu

Source : afriquefemmes

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe