Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Kudasobanukirwa uburinganire bituma ihohoterwa ridacika

Kudasobanukirwa uburinganire bituma ihohoterwa ridacika

Yanditswe kuwa 30-08-2017 Saa 09 : 33

Abagore n’abagabo bo mu karere ka Ngoma umurenge wa Remera baritana ba mwana ku ntandaro y’amakimbirane akigaragara muri uwo murenge aho abagabo bashinja abagore kwitwaza uburinganire bikabatera kwitwara nabi mu gihe abagore nabo bashinja abagabo gukomeza kubatsikamira babahohotera.

Rutagengwa Jean ni umuturage wo mu murenge wa Remera avuga ko ngo leta yabateje abagore bakaba basigaye babasuzugura. Ati : “ Abagore leta yabashyize imbere none yarabaduteje basigaye badusuzugura bikabije. Umugore w’iki gihe umubwira ikosa rye akaba akurushije amarere akagucecekesha. Niho rero umugabo udashoboye kwihangana ahita agira umujinya akaba akaba amushyizemo inshyi. Ushoboye kwihangana akemera akayoborwa n’umugore kuko uba uzi ko umukubise uhita ujyanwa muri gereza byihuse”

Kuri rundi ruhande ariko abagore nabo bavuga ko abagabo babakandamiza ku buryo nta burenganzira bagira ku mitungo. Mumararungu Diane ati : “Kuba umugore ni ukugorwa gusa kuko nkubu usanga umugabo adahinga ariko ibyo neje byose akabisahura ajya kubinywera”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis nawe yemeza ko mu karere kabo harimo abagabo biba imyaka abagore aho avuga ko hari tekenike bakoresha yo kuvuga ko bagiye kudodesha bote bagatwaramo imyaka. Gusa asobanura ko nubwo urugamba rwo kurwanya ihohoterwa rukiri kure ndetse ngo rutaragera no muri kimwe cya kabiri , ko hari ingamba bafashe zibabafasha kurihashya burundu.

Yagize ati : “ Bimwe mu bibazo abantu bafite bishingiye ku mibereho yabo inashingiye ku mateka yabo. Ikiriho nuko twatangiye gufatanya na minisieteri zibishinzwe zirimo MINALOC ndetse na MIGEPROF aho kuri buri kagari hashyizweho komite zishinzwe gukumira ihohoterwa ariko na none buriya icyatumye dushyiraho gahunda z’amasibo kwari ukugirango tumenye neza imiryango ifite ibibazo kugirango tumenye ifite ibibazo.

Tukaba tuzi ngo mu rugo kwa kanaka abana ntibiga cyanwga se ko umugore ahinga umugabo akabitwara n’ibindi’

Yarongeye ati : “ Buriya Umuhungu akura afite ibitekerezo nk’ibya se, iyo adatojwe neza avuga ko ariwe utegeka ko yicara umugore akagabura, umukobwa nawe agakura aziko ari nyiramirimo. Njye ngira umwanya wo gusura amashuri. Tugira umwanya wo kubigisha ku buryo umukobwa akura aziko afite uburenganzira nk’ubw’umuhungu”

Nkuko umuyobozi w’akarere ka Ngoma abikomozaho, abaturage bo muri Ngoma bakeneye gusobanurirwa nez aihame ry’uburinganire mu muryango kugirango bibafashe gukumira amakimbirane mu ngo aho kubabera imbarutso y’amakimbirane.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Nk’ubwo koko umugabo uziko ari mutwe w’urugo ntashake kurukorera ngo rutere imbere niwe wamenya gukosora umugore uri mu makosa.Buri wese namenye inshingano ze, kandi ubumvikane bw’umugore n’umugabo byigishwe na none bifatwe neza nk’uko byigishijwe.Ntabwo wavuga ngo ikosa ry’umuntu mukuru rikosozwa inkoni, ibi ni ukubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.Abasangira ubusa bitana ibisambo.Umugore nakore yiteze imbere,umugabo nawe nakorere urugo rwe yumve ko ari we usabwa ibintu byose bikenewe mu rugo rwe kuko ariwe Mutware w’urugo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe