Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ngoma : Umwihariko w’amasibo wageze no mu bana

Ngoma : Umwihariko w’amasibo wageze no mu bana

Yanditswe kuwa 30-08-2017 Saa 09 : 31

Akarere ka Ngoma kagaragaramo umwihariko w’amasibo akorera mu midugudu aho abaturage bafatanya gukemura ibibazo bitandukanye no kwitabira gahunda za leta. Aho bamariye kubona ibyiza amasibo yabagejejeho abaturage bamwe bahisemo ko n’abana bigira amasibo bakoreramo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis asobanura imvano y’amasibo agaragara mu mirenge y’ako karere yagize ati : “Muri Ngoma rero niho amasibo yavukiye ibyo ntawutugishaho impaka. Ariko twagendeye na none ku gitekerezo cy’umukuru w’igihugu wagaruye gahunda y’itorero ry’igihugu kandi ntiwagira itorero ngo rikomere ritubakiye ku masibo.

Rero mu mwaka ushize ndetse n’uyu twaravuze ngo gutabarwa kw’abaturage kwava hehe dusanga kwava mu masibo. Umukuru w’umudugudu ashobora kugira ubushobozi buke ntagere hose ariko ufashe abaturage nka 10 bagakorera hamwe, haba mu gukemura ibibazo, mu buhinzi, kubaka amazu yabo, n’ibindi byaborohera. Dufite intego mu masibo igira iti : “ mfata nkufate nundekura nkubazwe”

Ibyiza by’amasibo bimaze kugira umusaruro mwiza imidugudu imwe n’imwe yagejeje amasibo no mu bana bato b’inshuke.

Nirangire Florence utoza aba bana agira ati : “Mu mudugudu wa Rurenge mu isibo yo kwihesha agaciro, byabaye ngombwa ko abana nabo bagira isibo yabo bakaba bitwa abakorerabushake ni abana 40. Tubatoza umuco, kubaha ababyeyi,gushishikarira kwiga no kugira isuku. Urebye abana tumaze kubazana mu masibo ibibazo byo kwirirwa bazerera byaracitse. Umutoza iyo abatoje ikintu baragikurikiza”

Kwizera Valentin w’imyaka 10 ubarizwa mu isibo y’abakorerabushake avuga kuba mu isibo byamugiriye umumaro. Ati : “ Batwigisha ibintu byiza byo kubaha ababyeyi,kugira isuku no kwiga neza. Ubu nsigaye niga neza kurusha mbere”

Mukankuranga Beatrice afite umwana w’imyaka ibiri n’igice nawe ahamya ko umwana we yagize imico myiza kubera isibo. Ati : “Abana biga ibintu byinshi by’umuco bakamenya kwivuga no gutinyuka kuvugira mu ruhame. Ubu umwana wanjye aho agereye mu isibo yize kubaha ababyeyi n’abandi bantu bakuru ku buryo ubona ko hari impinduka ndende zimugaragaraho mu myitwarire ye”

Umusaruro abana bakura mu isibo wagaragajwe ku munsi wo kwizihiza umunsi w’umuganura mu birori byari byabereye mu kagari ka Nyaruvumu umurenge wa Rukira mu karere ka Ngoma aho abana bato barimo inshuke bagaragaje ibyo bigishirizwa mu isibo babinyujije mu mbyino, imivugo, kwivuga n’ibindi bikorwa ubona bitangaje ko byakorwa n’umwana uri mu kigero nk’icy’abo bana.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe