Ahabanza » Umuryango » Urugo » Abafashijwe n’umugoroba w’ababyeyi barawirahira

Abafashijwe n’umugoroba w’ababyeyi barawirahira

Yanditswe kuwa 28-08-2017 Saa 08 : 21

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngoma umurenge wa Rukira n’uwa Murama bamaze kungukira mu kwitabira umugoroba w’ababyeyi barakangurira abandi baturage batawitabira kwihutira kuwitabira kuko hari byinshi bagezeho babikesha kwitabira umugoroba w’ababyeyi.

Uwitwa Musabyimana Angelique utuye mu murenge wa Murama akagari ka Kigabiro ni umubyeyi w’umwana umwe akaba ahamya ko ibyo agezeho hari uruhare runini umugoroba w’ababyeyi wabigiezemo akifuza ko n’abandi bazaza bakreba ibyiza bazahungukira.

Agira ati: “ Kwitabira umugoroba w’ababyeyi byangiriye umumaro cyane kuko nigiyemo ibyo gutegura indyo yuzuye, gukumira amakimbirane mu muryango n’ibindi byinshi byatumye mfunguka mu mutwe ku buryo no kuba narafashe icyemezo cyo gukora umwuga w’ubudozi bw’inkweto kandi ndi umudamu mbikesha umugoroba w’ababyeyi, ubu nkaba mfite gahunda yo gutera imbere nkazagera ku ruganda rw’inkweto. Mbese nakubwira ko kutitabira umugoroba w’ababyeyi ari igihombo gikomeye.”

Si Musabyimana gusa ufite ubuhamya bwiza ku mugoroba w’ababyeyi kuko na Mukanoheri Rose utuye murenge wa Rukira nawe yemeza ko umugoroba w’ababyeyi wamwunguye byinshi.

Mukanoheri ati: “ Buriya abo bakubwira ko kujya mu mugoroba w’ababyeyi ari uguta umwanya nuko nyine batazi ibyiza byawo. Bazaze byibura umunsi umwe gusa urebe ko bongera kuwusiba. Bazagerageze umunsi umwe gusa barebe”

Nubwo hari abahamya ko umugoroba w’ababyeyi wabafashije muri byinshi,hari abatawuha agaciro. Umwe muri bo ni Niyonsaba utuye mu murenge wa Murama ariko akaba atifuje kuvuga irindi zina rye n’akagari atuyemo.

Yagize ati; “ Numva ngo umugoroba w’ababyeyi ngo uraba ariko njye ibyawo simbizi ntiwabimbaza. Abantu se ngo bigisha uko abagore n’abagabo babana neza urumva ibyo byashoboka? Ubuse imyaka maze mbana n’umugabo hari uwanyigishije? Ubundi iyo umugabo akunaniye uhambira utwawe ukagenda, ibyo byo kujya kumurega mu mugoroba w’ababyeyi ni ukwiteza abasetsi. Umugoroba w’ababyeyi rero nta mwanya nabona wo kujyayo. Cyeretse niba bazajya baduhemba!

Uretse kuba hari abadasobanukiwe n’umumaro w’umugoroba w’ababyeyi n’abawitabira bahamya ko abitabira bakiri umubare muto cyane aho cyane abagabo bawufata nk’utabareba gusa ngo hari icyo ubuyobozi buzakomeza kubikoraho mu rwego rwo kubikemura nkuko bitangazwa na Buriga Josue umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama

Yagize ati: “ Umugoroba w’ababyeyi ntabwo ari uw’abagore. Na komite zigize umugoroba w’ababyeyi zirimo abagabo.umugoroba w’ababyeyi tuwukora rimwe mu kwezi kuwa kane wa nyuma w’ukwezi aho duhuza imidugudu bakicara hamwe cyane cyane bareba ibibazo byugarijwe imiryango. Bareba ibibazo byinshi byugarije umuryango ari umugore wananiranye bakamuhanura. Ari n’abagabo nuko. Hari nk’ahantu byagiye bicika ugasanga umugore agejeje saa tanu akiri mu kabari ariko umugoroba w’abayeyi warabikemuye. Ubwitabire turacyashyiramo imbaraga. Ni ugukomeza kubakangurira no gukemura ibibazo bijyanye nawo kuko uradufasha cyane. Ari abagabo bitwara nabi n’abagore bitwara nabi bose bahanurirwa muri uwo mugoroba w’ababyeyi”

Photo: RBA
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.