Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibintu 5 ugomba gusobanukirwa neza iyo ushaka urugo rwiza

Ibintu 5 ugomba gusobanukirwa neza iyo ushaka urugo rwiza

Yanditswe kuwa 23-08-2017 Saa 16 : 56

Nkuko iyo umuntu agiye gukora umushinga ubyara inyungu abanza kwicara akibitegura neza niko no ku bagiye kurushinga bagomba kwicara bagategura neza iby’urugo bagiye kubaka. Gutegura urugo rero birenze kuba mwarateganyije ibyo muzarya, abana muzabyara, aho muzatura n’ibindi nubwo nabyo ari byiza, ahubwo kwitegura nyako ni uguhindura imyumvire cyangwa se kugira ibyo usobanukirwa kurushaho.

Dore rero ibyo bintu ugomba kubanza gusobanukirwa neza iyo ushaka kugira urugo rwiza :
Nta muntu w’umutagatifu ubaho :
iyo mukirambagizanya buri wese aba ashaka kwigaragaza neza ndetse nawe urebye ku rwawe ruhande niko usanga bimeze. Nyamara iyo mumaze kubana usanga amakosa n’ingeso wari uzi byiyongera. Kuba ubona byiyongera k’uwo mwashakanye niko nawe akureba akabona byiyongera. Ukwiye kumenya rero ko nta muntu uzabona ugira ibyiza nk’ibyo wifuza gusa.

Urugo ntirunyura inzira igororotse gusa : Ushobora kwibeshya ko ubwo ukundana n’uwo mugiye kubana cyangwa se mumaze igihe gito mubana ko ubwo urugo rwanyu ruzanyura aheza gusa. Oya, siko biri buri rugo rwose rugira amakoni rukatamo nubwo aba atanganya uburemere. Ayo makoni ugomba kuyakata kandi ukizere kuyarenga amahoro kandi ukabiharanira kugeza mwongeye gusubira mu nziza igororotse. Ayo makorosi ashobora kuba ubukene, indwara zitunguranye, urubyaro, imiryango, ingeso runaka, gucunga umutungo, n’ibindi

Urugo rurakura : Uramutse utangiye urugo ugacika intege ku munota wa mbere waba wirengangije ko urugo rukura. Haba mu buryo bw’ubwimvikane uko ugenda umenya nez auwo mwashakanye niko umenya uko umutwara, haba no ku by’umutungo urugo rurakorerwa rugakura kandi buri rugo runyura mu nzira zarwo. Ntukangereranye urugo rwawe n’urw’abandi, ahubwo ihangane urushoremo kwihanga, ubushishozi, gukora cyane n’ibindi maze urebe ko rudakura nkuko ubyifuza.

Irengagize abaguca intege : Akenshi uzasanga abo ugishije inama ubatura imbogzamizi uhura nazo mu rugo rwawe baguca intege. Bakubwira bati ari njyewe ibyo sinabyihanganira kandi uramutse umenye ibye wasanga hari ibyo yihanganiye kurusha ibyawe. Ni ingenzi rero kwitondera abo ugisha inama n’inama baguha ugashishoza cyane.

Umunezero mu rugo utandukanye n’ubwiza wagendeyeho uhitamo uwo muzabana : ushobora kuba hari uburyo washushanyaga umuntu wifuza kubana nawe urebeye inyuma ugize amahirwe ubona haje umeze nkawe. Nyuma yo kubana bwa bwiza ushobora kububura kubera impamvu zitandukanye cyangwa se bigahinduka ugasanga niba ukunda umukobwa unanutse umaze kumugeza iwawe arabyibushye bidasanzwe n’ibindi. Niyo mpamvu ugomba kureba ku mpamvu itazatuma uhindura ibitekerezo ngo utangira kwibwira ko wahisemo nabi.

Niba ushyingiwe vuba cyanwgase ukaba ukiri umusore cyangwa inkumi ufite umushinga wo kubaka urugo, izi ni zimwe mu ngingo z’ingenzi zizagufasha kugira urugo rwiza. Gusa no kubamaze igihe hari ubwo hari ibibazo bimwe na bimwe banyuramo kuko badasobanukiwe neza izi ngingo bikaba byanabasenyera. Ni ingenzi rero ko buri wese wifuza urugo rwiza azitaho akazisobanukirwa neza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe