Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Umumaro w’amavuta ya argan ku ruhu no ku misatsi

Umumaro w’amavuta ya argan ku ruhu no ku misatsi

Yanditswe kuwa 15-05-2018 Saa 20 : 09

Amavuta ya argan ( huile d’argan) azwiho kugirira umaro utangaje uruhu n’imisatsi. Aya mavuta yakunzwe gukoreshwa cyane n’amanya Maroc dore ko ari naho hera ibiti by’imbuto akorwamo. Wasanganga abarinda kwangizwa n’umuyaga n’izuba byo mu butayu bagakomeza kugira uruhu rwiza.

Amavuta ya argan afite ama vitamins, nka vitamin E, acide gras n’ibindi bifasha uruhu kumera neza n’imisatsi. Ahanini akoreshwa ku bantu bafite uruhu rwumye n’abafite uruhu rukuze kuko yoroshya uruhu akarurinda gusaza imburagihe.

Uko amavuta ya argan akoreshwa :
Kuko aya mavuta aba ameze nk’ubuto kandi akaba atoroshye kuboneka. Gukoresha amavuta make biba bihagije. Ushobora gufata ibitonyanga bike byayo ukabivanga mu yandi mavuta wisiga. Cyane cyane abantu bisiga amavuta arimo hydroquinone nyinshi bakab barananiwe no kuyareka, bagirwa inama yo kurya bavangamo huile d’argan kuko arinda imirasire y’izuba guhita yinjira mu ruhu, dore ko hydroquinone n’zizndi produits zangiza ziba ziri mu mavuta zituma imirasir y’izuba yinjira mu ruhu cyane akaba aribyo ahanini bitera uruhu iminkanyari.

Gusa na none ashobora kwisigwa yonyine ku ruhu cyane cyane ukayamasisha mu maso mbere yo kuryama. Ni meza kandi mu koroshya intoki n’ibirenge.
Naho ku misatsi ho afasha imisatsi icikagurika kudacika. Uburyo wayakoresha ku misatsi ni ugufata amavuta make mu kiganza ukayasiga mu misatsi hasi ku mutwe ukamasa hose.

Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha amavuta ya argan ukagira uruhu rwiza n’imisatsi myiza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe