Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Umucer n’inkoko

Umucer n’inkoko

Yanditswe kuwa 23-08-2017 Saa 15 : 19

Dore uko bikorwa

  • • Fata umuceri uwutunganye nkuko bisanzwe
  • • Canira amazi akubye kabiri ingano y’umuceri
  • • Amazi amaze kubira ushyiramo wa muceri ariko ugakomeza uganyuzamo ikintu ku buryo umuceri udafatana
  • • Iyo umuceri woroshye ku buryo wawusyonyora n’intoki ebyiri ukemera uwukuraho
  • • Ukiwukuraho utiha uwushyiramo amazi menshi akonje ukawuronga
  • • Wukure mu mazi uwushyire ahantu wumuke nkaho ukiri mubisi
  • • Uyu muceri umeze utya iyo uwutetse ntabwo ushirira kandi uba utandukanye n’iyindi mu buryohe. Ushobora kuwuteka mu buryo butandukanye usanzwe utekamo umuceri

Reka turebe bumwe muri bwo bita Jallof ( Uburyo umuceri ukunzwe gutekwamo muri Afrika y’Uburengerazuba n’ibindi biguhu bihegereye)

Ibikoresho

  • • Umuceri wabanje gutogosa gahoro ibikombe 3 binini
  • • Inyanya ziseye garama 400
  • • Umufa w’inkoko
  • • Inyama z’inkoko
  • • Umunyu na poivre
  • • Ibitunguru 2
  • • Utuyiko 2 twa teyi iseye
  • • Akayiko 1 ka pilau masala cyangwa tangawizi y’ifu

Uko bikorwa

  1. Kata inkoko mo ibice uyitogosanye n’igitunguru na teyi ishye
  2. Imaze gushya ushyushya amavuta make ukayikarangamo ikumuka neza ukayishyira ku ruhande
  3. Fata inyanya ziseye uzishyiremo umufa w’inkoko ushyire ku ziko bibire
  4. Sukamo wa muceri, pilau masala umunyu na poivre
  5. Kugirango umuceri ushye neza n’amazi yakamye amazi agomba kuba atarenga aho umuceri ugarukira
  6. Bireke ku muriro muke mu gihe gito umuceri uba uhiye wumutse neza kandi udashiririye
  7. Bigaburane na ya nkoko washyize ku ruhande

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe