Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wakesha intoki zangijwe n’amavuta

Uko wakesha intoki zangijwe n’amavuta

Yanditswe kuwa 22-08-2017 Saa 02 : 35

Intoki z’abantu bisize amavuta ahindura uruhu usanag ahanini zirabura kurushaho ndetse zikanazana iminkanyari ndetse hari nabo zikomera cyane. Ubwo busembwa burakomeza niyo umuntu yareka ayo mavuta, intoki zo ntizihinduka. Nyamara ushobora kubivura ukoresheje uburyo bworoshye kandi bwizewe

Uburyo bwa mbere :

Fata amavuta y’ibihwagari ibiyiko 3 uvangemo umutobe w’indimu ikiyiko 1 n’isukari akayiko 1
Vanga bizemo uruvange rufashe
Urwo ruvange urwisige ku birenge cyangwa se ku ntoki ahabaye umukara
Birekereho iminota 20

Bikarabe ukoresheje amazi akonje

Jya ubukora gatatu mu cyumweru. Ukurikize ingero neza n’inshuro ugomba kubikora uzajya kumara amezi atatu umaze kubona impinduka. Gusa tubibutse ko biterwa n’uburyo uruhu rwawe rwangiritse kuko hari abatinda n’abakira vuba.

Uburyo bwa kabiri

Ubundi buryo bworoshye kandi bwizewe ni ubwo gukoresha beurre de karite. Ufata amavuta make ya beurre de karite ukayasiga ahari ikibazo. Jya ubikora buri joro uko ugiye kuryama

Uburyo bwa gatatu

Koresha amavuta ya amande ( huile d’amande) . ufata amavuta make y’amande ukamasa ku ntoki no kubirenge byangijwe n’amavuta. Ubi nabyo ubikoresha buri munsi

Ubu buryo ni bumwe mu bwo wakoresha ugasubiza intoki zawe gusa nkuko zahoze mbere zitarangizwa n’amavuta wisize.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.