Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umusore dukundana ntashaka ubukwe

Umusore dukundana ntashaka ubukwe

Yanditswe kuwa 22-08-2017 Saa 02 : 32

Mbanje kubasuhuza mwese abo duhurira kuri uru rubuga.

Nagirango mumfashe mungire inama kuko numva maze kurambirwa pe.

Uko ikibazo mfite giteye ni uku: maze imyaka itatu n’igice nkundana n’umusore arakora nanjye ndakora nta kibazo cy’ubushobozi dufite, ariko kuva twatangira gukundana iyo nshatse kumubaza ibijyanye no kubana ahita ahindura ibiganiro akazana ibindi.

Muri make rero numva ndi guta umwanya kuko igihe cyose aba ambwira ngo mbe nitonze. Ahorana imishinga itarangira umwe warangira akavuga undi.

Ubu se koko ntiyaba ambeshya akaba ari kuntesha umwanya. Umuntu utajya wifuza ko twavugana n’akantu gato kaganisha ku kubana?

Mumfashe mungire inama kuko numva maze kubirambirwa.

Agasaro.com

Ukeneye kugisha inama abasomyi, twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Uko byumva, Wowe uri uwo kuryoshya gusa, buriya afite undi bavugana ibyu bukwe, ahubwo uzatungurwa aguhaye invitation.

  • mwiriwe uwo muhungu ntagukunda cyangwa se ntabwo yiteguye gushinga urugo ariko ntekereza ko atiteguye yakubwira ati ndumva twazabana igihe iki niki ariko niba ntacyo ashaka kubivugaho ntabwo agukunda rwose.

  • Mu mishinga agira ntawo gushinga urugo ajya agira?Uzamubaze wumve niba uwo gushinga urugo ntawo aragira kandi ni umushinga utoroshye gushyirwa mu bikorwa.Mujya gutangira gukundana se ni iyihe ntego mwihaye kugirango urukundo rwanyu rugere ku ndunduro.Ntacyikwihutisha twaza gahoro muganire ku rukundo rwanyu ubundi muruhe icyerekezo.

  • Umva di, none se uri umwana?
    Niba ataguha gahunda ntanaguhe n’impamvu. caho!
    ntanakubaha kuko ntabwo yagombye guhindura ibiganiro atagushubije igihe umubajije ikibazo icyo aricyo cyose.

    iburishe umuburire umwanya, uko azabyitwaramo bizakubwira. naguhamagara witabe muvugane igihe gito umubwire ko hari utwo urimo umusezereho. nashaka kugusura ubyemere ariko umuhe igihe cyawe aho kwemera we ibyo avuze. nubura ntagushake nuko nta gaciro kanini aguha. ubwo uzatangire ushakire ahandi.

    ubundi wicare witekerezeho nawe, urebe niba mu myitwarire yawe nta mpamvu ituma atakubaha nk’umuntu bafatanya imishinga y’ubuzima.
    Hari ubwo waba ufite uko witwara bituma atakubonamo umuntu wwavamo umugore w’umutima bazabana.

  • hhhh ihangane dear nanjye nuko

  • ikosa nibamwarasambanye niho ikibazo kiri ikosa rikorwa nabakobwa benshi niba bitarabaye ntabwo agukunda genzura ibyo

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.