Gato ya shokora

Yanditswe: 21-08-2017


Ibikoresho

 • Amavuta ya beurre garama 125
 • Garama 200 za shokora y’umukara
 • Petit beurres ( ubwoko bwa biscuits) ½ y’ipaki
 • Isukari garama 100
 • Ifarini garama 120
 • Noisettes garama 60 ( ziba zimeze nk’ubunyobwa, wazibona mu ma super markets acuruza ibintu bituruka cyane mu Bufaransa )

Uko bikorwa

 1. Cana ifuru kuri degree z’ubushyuhe 180
 2. Fata plan ijya mu ifuru ifite forme y’urukiramende uyisige amavuta ya beure imbere
 3. Kata shokora mo duto uyishongeshe muri micro ondes
 4. Koroga amagi uvangemo isukari
 5. Sukamo ifarini
 6. Ongeramo noisette
 7. Sukamo shokora yashonze na beurre
 8. Bivange cyane ku buryo bivamo umutsima
 9. 2/3 ya pate yishyire muri plan ubundi hejuru upangeho twa tubiscuits
 10. Renzaho indi pate yasigaye ushyire mu ifuru
 11. Bireke bimaremo iminota 12
 12. Yikatemo udusate ushaka Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

 • To create paragraphs, just leave blank lines.