Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ni gute wisukura nyuma yo gutera akabariro?

Ni gute wisukura nyuma yo gutera akabariro?

Yanditswe kuwa 21-08-2017 Saa 03 : 39

Abagore bamwe bibaza uko bakora isuku mu myanya yabo y’ibanga nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye. Kuko imyanya y’ibanga iba yubashywe ndetse bamwe bagatinya kubaza ibibazo biherekeye usanga benshi badasobanukiwe uko isuku yahoo ikorwa cyane cyane nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu nkuru dukesha allodocteur.com, umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’uruhu harimo n’uw’imyanya ndangagitsina Dr Laure Dehen yatanze igisubizo agira ati: “ Nyuma yo gukor aimibonano mpuzabitsina , umugore agomba kunyara mu rwego rwo kurwanya indwara z’imiyoboro y’inkari isuku y’indi yo si ngombwa.

Yarongeye ati: “ Ni ingenzi kwirinda kugwa mu mutego wo gusukura imyanya ndangagitsina cyane ariko na none isuku yaho irakenewe ariko ikozwe neza. Ibice by’inyuma bigomba gusukurwa neza hakoreshejwe ibikoresho byabigenewe nabwo mu gihe hari ibibazo mu bice by’inyuma”

Ubu nibwo buryo butangwa n’abaganga bwajya bukoreshwa mu kwisukura imyanya y’ibanga nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Gracieuse Uwadata

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.