Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibintu by’ingenzi abagore bifuza ku bagabo babo

Ibintu by’ingenzi abagore bifuza ku bagabo babo

Yanditswe kuwa 17-08-2017 Saa 05 : 11

Abakunzi b’urubuga agasaro bakurikirana inkuru z’imibanire y’abashakanye bakunze kunyurwa n’inkuru dutegura tubwira abagore uko bakwitwara ngo bagire urugo rwiza ariko bakifuza ko n’abagab nabo babwirwa icyo basabwa. Twubahirije ibyifuzo byabo kandi nibyo koko kubaka urugo n’ubufatanye umugore agashyiho itafari rye n’umugabo agashyiraho irye bagafatanya.

Niba rero uri umugabo wifuza kubaka ukagira urugo rwiza runenzerewe urararikirwa kubahiriza ibyo umugore akwifuzaho ari ibyo ibi bikurikira:

  • Abagore bifuza ko abagabo bahugukira kwita ku mubano wabo n’uwo bashakanye. Akenshi ngo usanga abagore aribo bagaragaza ko bahangayikishijwe n’umubano mwiza nabo bashakanye bakaba ari nabo bashyira ingufu mu gushaka ko uba mwiza nyamara ngo buriya baba bifuza ko n’umugabo bimubera umutwaro agahora ahangayikishijwe n’icyo yakora ngo urugo rwe rubonekemo umunezero.
  • Umugore kandi yifuza kumva ko atekanye abikesheje umugabo we. Si umutekano wo kuba nta ntonganya n’imirwano biri mu rugo gusa ahubwo bijyana ko kuba umugabo atanga icyizere cy’ahazaza h’urugo. Ibi bamwe babyitiranya no kuba abagore bakunda ubutunzi ariko siko biri kuko we aba yishakira umutekano ahabwa n’umugabo. Nubwo na none iyi ngingo abagabo bamwe bayumva nabi uzasanga nabo ariko babyifuza kuko nabo ariko bateye. Urugero nk’iyo umugore ariwe utanga uwo mutekano w’ubutunzi umugabo yumva atamerewe neza.
  • Abagore kandi bifuza ko abagabo babashimira kandi bibavuye ku mutima. Ibi si iby’abagore gusa nubwo aribo bigusha neza kurushaho ariko ubusanzwe nta muntu udakunda gushimirwa.
  • Umugore wawe na none akwifuzaho ko muganira ukamutega amatwi.
  • Umugore wawe akwifuzaho ko umufata nk’umuntu ufite agaciro kandi koko aragafite. Icyubahiro umugabo agomba ntabwo gikuraho guha agaciro umugore we. Yewe uramutse utanaha agaciro umugore wawe bizamugore kukubaha kandi nawe uzajya wisuzuguza.
  • Umugore wawe yifuza ko mwagirana ibihe byiza bitaganisha gusa ku mibonano mpuzabitsina. Nubwo kugusha neza umugore wawe ari byiza mu gihe wifuza ko mwatera akabariro, iyo ubigize akamenyero akaba ariho wibuka kumuvugisha neza, kumukoraho, kumusoma n’ibindi icyo gihe umugore yumva ko umufata nk’igikoresho cyo kwishimishirizaho.
  • Umugore wawe akwifuzaho ko umugira mwiza buri gihe. Kumugira mwiza si ukumugurira imyambaro no kumusokoresha gusa, ahubwo ashaka ko ubibona kandi ukabimubwira. Jya ufata umwanya witegereze umugore wawe nkuko wabikoraga ukimurambagiza.
  • Umugore wawe ashaka ko umuba hafi igihe yahuye n’imbogamizi runaka mu buzima
  • Umugore wawe ashaka ko umusangiza amabanga yawe, ibyakunejeje, ibyakubabaje n’ibindi uhura nabyo mu buzima
  • umugore wawe yifuza ko musangira inzozi z’ubuzima kandi ukamutera umwete wo kuzigeraho utamuciye intege.
  • Umugore wawe ashaka ko umuba hafi igihe hari ibyamushenguye umutima. Naza akabwira ibyamubabaje ntukamwongerera cyanwga s engo umukwene kuko wumva ko wowe bitari bukubabaze iyo uza kuba uri we.

Ibi ni bimwe mu bintu by’ingenzi bur mugabo wese wifuza kugira urugo rwiza yakwiga gukorera umugore we bikazamufasha nawe kunezerwa no kubahw amu rugo rwe nkuko abyifuza.

Gracieuse Uwadata

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.