Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugore wanjye anyangira ko dutera akabariro

Umugore wanjye anyangira ko dutera akabariro

Yanditswe kuwa 13-08-2017 Saa 08 : 56

Umugabo watwandikiye agisha inama avuga ko afite ikibazo kimuremereye kuko umugore we amwangira ko batera akabariro ku buryo hari n’igihe bamara amezi atandatu yaramuhakaniye. Uyu mugabo avuga ko kuva yabana n’uyu mugore ahora agahinda ku mutima.

Yagize ati : “Ndabaramukije naanje nashaka mungire inama kuko narengewe. Ndubatse maranye igihe n’umukenyezi ariko mu bijanye mamabanga mpuzabitsina, kuva tubana namana intuntu (umubabaro)kuko atagihe gihera anyemerera ko turangura amabanga kuburyo hari nigihe bifata amezi atandatu. Simbabesha umubabaro ni wose.
Mungire inama

Mugire umugisha.”

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • umugore wawe byagenze bite ngo afate icyo cyemezo nubwo kigayitse ?
    Uravuga ko ubabaye ariko se uri umwere muri ibyo bintu ?
    Izusume hanyuma uganirize umugore wawe.

    - reba ko utamutoteza mu rugo ukamubuza ibyishimo (ntushobora kwiriza umuntu ku nkeke, ngibyo ibitutsi, inkoni, ngayo amagambo mabi, kumuvunisha mu mirimo y’urugo...ngo hanyuma wumve ko azashaka kuguhindukirira)
    - reba ko utavuga nabi cg se bene wanyu batamubuza amahoro iwanyu mu rugo.
    - ese ibyo gutera akabariro urabishoboye, iyo ubikoze utekereza ko n’umugore wawe ari umuntu ?
    - subira ku ntangiriro y’imibanire yawe n’umugore wawe. niba mwarabanye atabishaka ku mpamvu iyo ariyo yose birumvikana ko atakwifuza nubwo nawe yaba ari amakosa ye icyo gihe. none rero iga gukundwakaza no gutetesha umugore wawe. umwubahe wite ku kimushimisha. nugerageza bikanga ntawe uzagutera ibuye nibyanga ugakurayo amaso.

  • nibagiwe kongeraho ko muganira hari igihe byaba ari uburwayi. cyane cyane nyuma yo kubyara kuko akenshi umubiri wabagore urahinduka cyane. ubwo rero wamuba hafi hanyuma mukagana abaganga. ibyishimo bikazagaruka iwanyu mu rugo.
    Imana ibafashe mwembi.

  • Ubwo ntagukunda kandi bish obora kuba niterwa n’uko wigeze kumubabaza bikomeye,nimuganire mukemure ibibazo mufitanye kandi uhinduke,umukunde made azagukunda no mu buriri
    bigenda neza

  • Icyambere nukubanza ikusuzuma wowe ukareba ikibimutera

  • Uwo mugore ashobora kuba yarabonye ko utamuryohereza,cg afite aho abikemurira,uzampamagare Kuli 0722681910,nkugire inams

  • Iki kibazo kirakomeye cyane, ariko hari impamvu nyinshi zigitera :
    - Ushobora gusanga umugore wawe nta rukundo ukimuha
    - Uranabizi kandi ko hari n’abagabo bakora imibonano mpuzabitsina mu buryo bugoye(Hari abakoresha imbaraga nyinshi cyane kuburyo umugore ababara, harin abashyiramo positions zivunanye cyane,....)Ndumva wabanza nawe ukigenzura ukareba niba nta ruhare ubigiramo. mushobora kugirana ibibazo ntugire uruhare mu kubikemura, njya mbona abagabo bamwe bicecekera nk’aho abagore aribo bonyine bashinzwe imyubakire myiza y’urugo bonyine.
    Ndagusabye rero ongera uganire na we mujye inama umuhe urukundo, mujye mufatanya imirimo yanyu kuko burya urugo rugira imirimo myinshi muba mwagombye gufatanya.

    ikindi niba hari aho wamuhemukiye umusabe imbabazi kandi rwose ntubigire ibintu byacitse n’ubwo muri wowe bigukomereye. Ikindi ngusaba usenge cyane kuko ni Satani wabatanyije arashaka ko utangira kumuca inyuma(niba utarabitangiye) nzi neza ko urugo rwanyu atari urwo gusenyuka

  • Musenge kbs mutagwa mu moshya kuko umugabo wigize ñtibindeba murugo birangirika. Har’umaze gutakaza amafaranga million hafi cumi n’ebyiri kubapfumu NGO umugore we yararozwe kd bafitanye abanà batatu kbs. Nimugoroba nibwo yambwiraga ngo asigaje eshatu bakamuha umuti w’umuryango muri rusange.mubajije ko haricyo bafashije umugore we ambwirako ngo agiye kujyana n’abapasiteri 2 na murumunawe muri south Africa NGO har’umugezi azogamo akaba arakize. Ndamubaza nti" abo bakozi b’imana se bazamaranayo igihe kingana iki ? Ati" ni ukwezi. Nti ntagihembo bakorera c ? Ati bombi banciye 500.000 milles. Na ticket ni iyanjye kd ninanjye uzabatungirayo nkanabishyurira icumbi muri uko kwezi bazahamara. Jye nifashe kumunwa kbs. Ati kd nibyanga IMANA yo mw’ijuru ibirebe nzashaka undi mugore kuko kwifuza maranye imyaka 5 mumyaka 9 tumaranye simike. Ati narihanganye kd naravuje biranga ntazandenganye.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe