Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Ibyagufasha mu gihe ufite imisatsi yumye

Ibyagufasha mu gihe ufite imisatsi yumye

Yanditswe kuwa 13-08-2017 Saa 08 : 55

Kugira umusatsi wumye bigira ingaruka zirimo kuba umusatsi ucikagurika ndetse ugahora usa nabi n’iyo wawusigamo amavuta. Mu gihe rero ufite umusatsi wumye ukaramo ukumva usa n’uvungangurika hari icyo wakora cyagufasha kuwugira neza ukoroha, ugasa neza kandi bikawurinda no gucikagurika.

Fata umuneke 1 uhiye uvangemo agasate k’avoka ihiye
Bisige mu musatsi hose ugende umasamo ugeze no ku mutwe aho umusatsi utereye. Wumva hose wahakwije ufungemo agasashi ka parasitiki wogana ubimarane iminota 20. Byunyuguze ukoresheje amazi y’akazuyazi na shampoo

Jya ubikora rimwe mu cyumweru.

Ushobora no kujya usigamo umuhondo w’igi, agasate ka avoka ihiye n’amavuta ya olive ukabisiga mu mutwe wabanje gukarabamo ku buryo haba hatose. Nabyo wabikora rimwe mu cyumweru

Ubu buryo bwombi bugaburira umusatsi ukareka kuma kandi ukabyibuha. Wabukoresha ku misatsi idefrije n’imisatsi ya naturel

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • muraho bavandimwe mutugezaho ibiganiro byiza.None mfite umwana ukunda umusatzi kandi agira injwiri ubwo nakora iki afite 7ans.murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe