Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Isosi y’inyama irimo karoti

Isosi y’inyama irimo karoti

Yanditswe kuwa 13-08-2017 Saa 08 : 52

Ibikoresho

  • Inyama z’imvange 1kg
  • Tangawizi agasate 1 karapye
  • Akayiko ka poivre noir
  • Amavuta ya elayo
  • Ibitunguru 3
  • Ifarini ibiyiko 2
  • Tungurusumu udusate 4
  • Inyanya 3 nini thym yumishijwe utuyiko 2
  • Karoti 2
  • Persil
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Tunganya inyama uzisige umunyu na poivre
  2. Shyushya amavuta ibiyiko 2 ushyiremo inyama uzigaraguremo iminota 5
  3. Zikuremo uzishyire ku isahani
  4. Ongeramo amavuta make ushyiremo igitunguru na tangawizi na tungurusumu
  5. Shyiramo inyanya na thym
  6. Ngaruramo za nyama wari washyize ku ruhande
  7. Shyiramo amazi litiro 2 ukatiremo karoti
  8. Shyiramo n’ifarini upfundikire kugeza inyama na karoti bihiye neza
  9. Habura iminota mike ngo ubikureho unyanyagizaho persil hejuru

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe