Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wahangana no n’ikibazo cyo kuma iminwa

Uko wahangana no n’ikibazo cyo kuma iminwa

Yanditswe kuwa 10-08-2017 Saa 09 : 22

Mu gihe cy’izuba usanga abantu batandukanye bakunze kuma iminwa ndetse hakaba nabo usanga byarabaye uburwayi buhoraho bahora bumye iminwa igihe cyose. Uko byaba bimeze kose hari uburyo wakoresha ukivura kuma iminwa bigakira burundu.

Dore uburyo wakoresha
Banza ujye ukuraho uruhu rwashaje : uruhu rwashaje iyo rudakuweho bituma iminwa isaduka bika byaba bibi kurushaho. Mu rwego rwo kubyirind arero ufata ubuki buke ukavangamo isukari n’amazi make ashyushye ukavanga . Busige mu minwa ubikubeho buhoro buhoro

Mu gitondo ufata uburoso bworoshye ugashyiraho ubuki ubundi ukabrossa iminwa buhoro buhoro .

Jya woroshya iminwa usigaho amavuta
Akenshi hari labelo ziba zarabugenwe ariko ugasanga nazo zumisha iminw akubera produits ziba zikozemo. Ushatse ziriya wazireka igihe utizeye ko ikozwe mu bintu by’umwimerere ukajya usigaho igikototi cya beurre de karite cyangwa se beurre de cacao ayo utayabonye usigaho Vaseline isanzwe cyangwa se amavuta y’inka atarimo impumuro ku batayikunda. Wibanda kureba amavuta akize kuri vitamine E.

Ayo wahitamo yose uyisiga mu minwa mber eyo kwisiga rouge a levre kandi ukitwararika ujya uyisigaho nijoro umaze kwihanagura ubirungo ugiye kuryama

Ibi bifasha kugira iminwa ihehereye ku buryo igeraho ikamenyer aukajya ugend autarinze kugir aibindi bintu usigaho kandi ntiyume.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • mwaramutse ! njye mfite umwana w’1 ariko yuma iminwa akanasaduka ugasanga yasadutse ahasadutse hariho uturaso
    nabigenza nte ? ko mbona utakuraho urwo ruhu rushaje

    • Niba yarageze ku rwergo rwo gusaduka wajya urara umusigiyeho amwe mu mavuta twavuze hanyuma ibyo gusaduka byakira ukabona kujya ukoresha buriya buryo bundi

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe