Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibiranga umukozi utabanye neza n’umwana arera

Ibiranga umukozi utabanye neza n’umwana arera

Yanditswe kuwa 10-08-2017 Saa 09 : 32

Umukozi urera umwana agomba kuba asanzwe akunda abana kuko iyo atabimenyereye bigira ingaruka mbi ku bana arera. Gusa imibanire mibi y’abana n’umukozi ishobora kuba iterwa n’imiterere y’umukozi, iy’abana ndetse n’iy’ababyeyi.

Dore ibizakwereka ko umukozi atabanye neza n’abana arera
Abana ntibaba bamwishimiye ;
Iyo umukozi akunda abana arera uzasanga abana nabo bamukunda ndetse n’igihe utashye ugasanga bari gukina. Iy batabanye neza rero siko bigenda ndetse no ku mwana muto utaramenya kuvuga neza agaragaza ibimenyetso bimwe na bimwe nko mu gihe ugiye ku kazi ukabona ararira cyane.

Ntacyo ibibazo by’umwana biba bimubwiye ; iyo umukozi akunda umwana usanga akubwira ibibazo yahuye nabyo, yaba yarwaye akaba abizi ndetse ugasanga akurikirana imikurire y’umwana. Iyo ntacyo abyitayeho rero umwana ashobora kurwara ukabimenya ari uko utashye kandi yari afite uburyo bwo kubikubwira , umwana yaba yakomeretsa wamubaza uko byagenze akakubwir ako atazi uko byegenze kandi bari kumwe akomereka

Abwira umwana amagambo yiboneye ; umukozi udakunda umwana arera uzumva amutuka cyangwa se amubwire nabi aho kuba amwishimiye. iyo umwanA amukoreshereje ho gato amutura umushiha akamubwira nkubwira umuntu mukuru

Uko umubyeyi yabanisha neza umukozi n’abana ;
Hari igihe umukozi ashobora kuba akunda abana ariko ugasanga abana nabo badashobotse bigatuma wa mukozi ageraho akabarambirwa.

Dore ibyo umubyeyi aba agomba gukora kugirango umukozi n’umwana babane neza.

  • • Gusobanurira umukozi imiterere y’abana ; urugero hari abana bakunda kwiyanduza bari gukina, iyo umukozi atabimenyereye usanga abarakarira.
  • • Gerageza gusobanurira abana ko batagomba kurushya umukozi
  • • Ku mukozi urera abana bato wirinda kumusigira imirimo myinshi kuko umwana ukiri muto, utaramenya kugenda aba akeneye kwitabwaho buri mwanya. Aha biba byiza iyo ugize umukozi wo kurera umwana gusa, indi mirimo ukayikorera cyangwa se ugashaka undi mukozi
  • • Jya uganiriza umukozi umenye imbogamizi ahura nazo mu kazi akora ko kurera abana, wongere ubaze n’abana nabo uko babana n’umukozi
  • • Jya uha umukozi umwanya wo kuruhuka ; urugero nko muri week end ushobora kuba ari wowe wirirwana abana ukabakorera buri cyose nkuko umukozi yabibakoreraga igihe udahari.

Ibi bituma abana babona ko ubitayeho kandi n’umukozi akishima kuko aba yabonye akaruhuko.

Ni byiza rero ku dusuzuma uko abakozi babanye n’abana kuko aribo baba babana nabo igihe kinini ukamenya niba abakunda nk’umuntu ukwiye kurera umwana. Ni byiza kandi ko n’ababyeyi bisuzuma bakamenya uko bafata abakozi kuko babafatiye runini.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • urakoze cyane ku nama zawe

  • Abakozi ni abantu badufasha mu mirimo y’imuhira kandi nabo akaba aribwo buryo bahisemo bwo gushaka imibereho.Umurimo bahisemo bagomba kuwukora mu buryo bw’ubunyamwuga(Professionalisme)kugirango nabo bigire icyo bibamarira.Akoze umurimo we awukunze nta kibazo yagirana naho awukorera.
    Ku rundi ruhande,abakoresha natwe ni tugire ubumuntu muri twebwe ; twumve ko abo dukoresha ari abantu atari imashini kandi tububahe nk’ibiremwamuntu.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe