Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye mufashe kenshi yikinisha. Nzakore iki ?

Umugabo wanjye mufashe kenshi yikinisha. Nzakore iki ?

Yanditswe kuwa 09-08-2017 Saa 09 : 30

Muraho basomyi duhurira ku agasaro.com

Maranye iminsi ikibazo numva kindemereye mbona ku mugabo wanjye. Umugabo wanjye asanzwe agira ikibazo cyo kurangiza vuba ariko namusabye ko yajya kwivuza kandi nabimubwiye nacishije make mu kinyabupfura ariko yahise yivumbura ngo niba niba numva atampagije nzajye gushaka abandi bagabo.

Kuva namusaba ko yajya kwivuza yahise ahinduka yanga ko twongera kuzuza inshingano zo gutera akabariro ahubwo yadukana ingeso yo kwikinisha. Akenshi ahengera nasinziriye nkumva nibyo arimo. Sindamwereka ko mbibona ariko maze kubyumva inshuro zirenga eshanu.

Ubuse nzakore iki ko ubwa mbere nabumbwiye ko yajya kwivuza ku kuba arangiza vuba bikamutera umutima mubi, ubu noneho mubwiye ibyo kwikinisha ntibyambera bibi kurushaho. Mumbabarire mumfashe.

Murakoze
Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromgazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ooh ! Madame ikibazo mufite kirakomeye. bigaragara ko umugabo wawe n’ubundi yari asanzwe yikinisha kuko ni cyo cyaba cyaramuteye icyo kibazo cyo kurangiza vuba. ikindi kandi ashobora kuba yarananiwe kwiyakira kuri iyo ngingo yo kurangiza vuba cg yakumva ubimubwiye agafata nk’aho umusuzuguye. Inama nakugira rero ni iyi :
    Muri ibib bihe umaze mudatera akabariro shaka uko umwereka urukundo rudasanzwe wirengagize ibyo wabonye, yongere agaruke kuri gahunda ze mutere akabariro,uzanashake uburyo bwiza bwo kumubwira ko ibyo wamubwiye bitari ukumubwira ko ataguhagije ko ahubwo wagiraga ngo murusheho kunezezanya, kandi ko nta wundi mugabo ukeneye atari we. mubwire ko umukunda kandi nta cyabihinduye.

    Ikindi cya kabiri ngusaba : Sinzi niba usenga, ariko ndakwinginze shaka uburyo bwo gusenga bwa nyabwo kuko Kristo ni Umwami kandi Ni We ukiza ibintu nk’ibyo. Nkwibutse ko Kwikinisha bituruka ku badayimoni. Ntubirebeere gusa rero iga gushaka Imana usenge n’umutima wawe wose urebe abakozi b"Imana bagufashe. niba uri umu Catholic cg Protestante simbizi ariko icyo nkubwiye cyo Iga gusengera urugo rwawe kuko icyo ni ikintu cyarusenya burundu. Nzi umubyeyi wasenye biturutse kuri icyo, ku buryo urugo rwe rwarangiye ariko wowe humura Yesu ni Umwami wawe kandi arabishoboye.

  • MANA WE MUVANDI NANJYE NTKINDI NAKUBWIRA NI UGUSENGA CYANE UGASHAKA ABAKKOZI B’IMANA BAKAGUSENGERA KUKO UWO NI UMUGORE WA NIJORO UMUTEZA IBYO BYOSE IZO NIMBARAGA Z’ABADAYIMONI NIZO ZISENYA INGO CYANE UZAJYE GUSENGERA PATMOS FAITH CHURCH BAZAGUNGERA PE BANYURA KURI TV 10 SAA YINE N’IGICE Z’IJORO KUWA GATATU CG KUWA GATANU AHARI NO KURI LOYAL TV CYANGWA KWA RUGAGI NAWE ACA KURI TV 1 CG UZAJYE KWA YEZU NYIRIMPUWE MU RUHANGO NAHO BAFASHA ABANTU CYANE BATEWE NIMYUKA MIBI.KANDI UKOMERE URUSHEHO GUSENGA

  • Shyuti yanjye nanjye ndi umu maman ukiri muto ariko nanjye nkunda gusoma ibintu nkibi kugirango menye byinshi mukubaka urugo ndetse nimwitwarire wagira murirwo kugirango rukomere ariko mubyo nasomye byose nasanze wabyumva pe kandi bikaguha inama zikagufasha ariko icyo nasanze kiruta ikindi niki n’ugusenga rero senga kandi utisengesheje, wasoma yego inama ninziza ziranagufasha ariko reka ngusabe ikintu senga Imana iguhe connection hagati yawe n’umutware wawe umusengere pe hanyuma umube hafi n’urukundo urumugaragarize mugani wamugenziwanjye ubigusabye mwikomereze mukore urukundo rwanyu nubwo yarangiza vuba wowe ugasigara utameze neza ukomeze usenge, ibindi Imana izasura umutware wawe ifite uko yabigenza uburyo bwinshi birashoboka ko yamugenderera bigaca munzira akabyivuza cg ubwayo ikamwikiriza kuko irashoboye.ntuzamwereke ko uzi ko yikinisha wowe uzasenge unamusengera gusa. ikindi tukwibire ibanga satani ntago yishimira ingo zacu yifuza kuzisenya rero byashoboka ko iyo yaba inzira yo gusenya wategewemo ! maman heka urugo rwawe mumasengesho kuko udasenze sumutwarewawe uzarusengera, iyo umwe murimwe akijijwe niwe urusengera, rero wowe umenye iribanga senga.

  • Ndabaramukije Naanje Nashaka Mungire Inama Kuko Narengewe Ndubatse Maranye Igihe N’umukenyezi Ariko Mubijanye Namabanga Mpuzabitsina Kuva Tubana Namana Intuntu umubabaro)kuko Atagihe Gihera Anyemerera Ko turangura Amabanga Kuburyo Hari Nigihe Bifata Amezi Atandatu Simbabesha Umubabaro Niwose Mungire Inama Mugire Umugisha.

  • Nshuti Muvandimwe,

    Hari ibyo abantu bavuga njye bikantangaza.Nibaza niba kubaka urugo rugakomera ari inshingano zumugore gusa. Muri ibi byose hari ikosa wamukoreye ?urihohora se we kuki atemera inshingano ze ?Kubaka urugo ni ibya babiri.Abagabo barikunda akumva niba arangiza vuba weho ugomba kwihangana ugapfira muri nyagasani nkaho wowe kuryoherwa nimibonano uba utabikeneye.

    Gusenga simbikubujije ni byiza.ariko ntibyakuraho ko ugomba kumusaba mukaganira serieusement ukamushyira imbere ikibazo nuko ubona mwagikemura.Nawe uri umuntu ufite amarangamutima ndetse ku bwanjye mbifata nko kutakubaha.Kwikinisha koko muryamanye ?
    Muganire niba yanze ukomeze umwumvishe ko rwose ari ngombwa ko mwaganira.Ntabwo ari wowe wenyine mama ufite iki kibazo, kuko kubera ubuzima bugoye muri iki gihe,abagabo badasambanye badukana iyi ngeso mbi.
    Gusa itekerezeho wowe nicyo ushaka,hanyuma mubiganireho.

  • Muraho ntimubigire intambara yego bibangamira umwe muribabiri ariko biravurwa ubufasha wahamagara kuri 0788216877,ukumva ubundi bujyanama.

  • Wap kabisa ndumva ari hatari pe !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe