Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Tofu zirimo ibihumyo

Tofu zirimo ibihumyo

Yanditswe kuwa 08-08-2017 Saa 10 : 56

Ibikoresho ku bantu 3

  • Tofu garama 300
  • Inyanya 3
  • Ibihumyo garama 200
  • Igitunguru 1
  • Agasate gato ka tangawizi
  • Amavuta ya olive Ibindi wakongeramo ubishatse : karoti, amashaza , poivrons , sauce soja , sesame,…

Uko bikorwa

  1. Kata igitunguru naho tangawizi uyirape
  2. Kata tofu mo udusate twa cube
  3. Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru na tangawizi
  4. Shyiramo tofu ureke zihindure irangi
  5. Ongeramo ibihumyo wakasemo
  6. Komeza uvange ibihumyo nabyo bifate amavuta
  7. Sukamo inyanya upfundikire
  8. Shyiramo umunyu ureke bimareho iminota 10 ku muriro muke
  9. Bigabure bishyushye

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe