Icyo wakora igihe umwana wawe atanywa amata

Yanditswe: 07-08-2017

Amata ni ingenzi cyane ku mwana ukiri muto, nyamara hari ubwo umwana ayanga neza ugasanga umubyeyi ahangayitse yibaza uko umwana we azakura kandi atanywa amata.

Nibyo koko birahangayikishije ariko na none hari icyo umubyeyi yakora cyafasha uwmana mu gihe yanze kunywa amata bikarinda umwana kugerwaho n’ingaruka zo kutanywa amata.

Ibyo wasimbuza amata umwana agakomeza kumererwa neza

Komeza konsa umwana kugeza byibura ku myaka ibiri : Niba umwana akomeje kwanga amata kandi yakamufashije mu gihe cyo gufata imfashabere, irinde kuba wakihutira kumukura ku ibere ureke akomeze yonke ubundi umuhe ibindi biribwa n’ibinyobwa bimufasha gukomeza kumererwa neza.

Muhe amata ya soya n’ibiyikomakaho : Soya ifasha cyane abana batanywa amata kuko ikize kuri calcium na vitamin D. ushobora kumuha amata yayo, mu gikoma cyangwa se ahandi nko muri tofu n’ahandi .

Muhe amata yakozwe mu bundi buryo : hari abana badakunda amata y’inka ariko bakaba banywa amata y’ifu cyangwa se ibindi bikomoka ku mata nka za yaourts, fromages n’ibindi gusa aramutse atabikunda wirinda kubimuhatira.

Muhe ibiribwa bibonekamo calcium : Hari ibindi biribw abiba birimo calcium ku buryo umwana yabifata atanywa amata agakomeza gukura neza nta kibazo. Aha twavuga nk’amafi, tofu, imboga z’icyatsi ( epinards, ishu, …)

Ibiribwa bibonekamo vitamin D : Amagi, margarine, amafi, …

Ibiribwa birimo vitamin B12 : Inyama, amafi, amagi , …

Ibiribwa bibonekamo proteins : Inyama, amafi , amagi, ubunyobwa, tofu , ibinyamisogwe ( ibishyimbo, amashaza, soya,…)

Ibiribwa bibonekamo ibinure : avocat , amavuta yakozwe mu bunyobwa, huile d’olive cyangwa se aya canola, amafi y’ibinure , inyama, tofu, amagi
Ibiribwa bibonekamo potassium : imbuto, imboga n’ibinyamisogwe

Muhe ibinini byongera vitamin D : Igihe umwana atanywa amata, akaba atanywa n’ibikomoka kuri soya biragor aku yabona vitamin D ihagije. Icyo gihe abaganga n’abajyanam mu by’imirire iyo babonye bikenewe bagusaba kujya uha umwana ukinini cya vitamin D.

Mu gihe rero umwana wawe atanywa amata, ibi ni bimwe mu byagufasha kumwitaho bikamurind aingaruka zigera ku mwana utanywa amata kuko ubusanzwe umwana muto aba agomba gufashwa n’amata agakura neza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe