Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye nta faranga rye nzi

Umugabo wanjye nta faranga rye nzi

Yanditswe kuwa 04-08-2017 Saa 16 : 01

Muraho neza bakunzi b’uru rubuga.

Nangirango mumfashe mungire inama kuko ndaremerewe cyane.
Maze imyaka itanu nshatse tukaba dufite abana babiri. Tukimara kubana umugabo yahise abura akazi ariko njyewe nari ngafite ndagerageza tukajya dutungwa n’umushahara muto nakoreraga. Gusa wabonaga bitamushimishije ko arijye ukora we adakora. Nakoze uko nshoboye ngo abone ko umushara nkorera nawe awufuteho uruhare ariko ntiyakundaga ko tujya inama ku buryo twayakoresha.

Yashakaga ko nyazana nkayamuha akba ariwe utugenera. Ibyo nabyo narabigerageje ndayamuha mu mezi abiri ariko ukwezi kwajyaga gushira dufite amadeni atagira ingano. Ikindi iyo namusabaga amafaranga yanyukaga inabi kandi rwose nanga umuntu ubwir anabi mu buzima bwanjye. Naje kwanga kujya nyamuha ariko nkamuhaho make yo gukemura utubazo twe nayo kwishyura inzu akaba riwe uyajyana.

Iyo yabaga azi ko nahembwe yazindukaga anyaka amafaranga adafite ubusobanuro cyangwa se uwo munsi yaba azi ko ndi buhembwe akampamagara ntaragera no mu rugo ngo arashaka ibihumbi nka 50 namubaza icyo ashaka kuyakoresha akanyuka inabi ariko nkayamwima kuko nabaga nzi ko nyamuhaye atazayansubiza kandi nabaga mfite ibibazo byinshi bikeneye amafaranga.

Nyuma rero yaje kubona akazi numva ndaruhutse kuko natekerezaga ko azamfasha kwita ku rugo tugakora n’imishinga miremire tukaba twava no mu bukode ariko uko nabitekerezaga siko byagenze.

Ubu amaze amezi icumi abonye akazi ariko nta faranga rye na rimwe tuzi mu rugo. Uko niryaga nkimara nkoresha duke nahembwaga niko nubu bimeze kandi noneho hiyongereyeho n’ishuri ry’abana byose nta na kimwe amfashamo. Mu mezi ya mbere yabanje kujya yishyura inzu gusa ariko noneho nayo imaze amezi abiri itishyurwa.

Nayobewe icyo amafaranga akorera ayakoresha kuko ntanywa inzoga yewe sinatekereza ko wenda yaba ajya mu bandi bagore kuko nubwo tubanye gutyo twitwa ko turi abakiristu. Gusa icyo muziho nuko nta kintu yitaho. Mwibaze namwe umuntu ugishaka ko mugurira n’imyenda kandi nawe afite akazi. Ahubwo kuko yari yarabimenyereye gutyo yumva ko ariko bizakomeza.

Nayobewe icyo nzakora pe ! Ibindi biganiro arabyemera ariko kumuganiriza ku nshingano ze ntashobora kugutega amatwi niyo wakoresha iki. Kuva twabana ntaziko umugabo asabwa ibitunga urugo, kwita ku bana n’ibindi. Ntekereza guhamagara umuryango nabyo bikancanga kuko we nta babyeyi agira n’abavandimwe arabanga cyane ndamutse mbatumyeho ntibanaza. Nanjye kandi ntinya kubihigutsa mu muryango kuko twabanye n’ubundi batabishaka none mba numva mfite isoni kuko imico bamumburizaga nayimye amatwi ngo ni urukundo ubu nkaba ndi kuba mu ngaruka zabyo.

Mumfashe mungire inama. Ikibazo mfite cyane nuko atajya yemera ko tujya inama ku mikoreshereze y’umutungo wacu. Ashaka ko buri wese yemenyera ibye ariko na none byose abinshyira ku mutwe kandi nta bushobozi nabona no gutera imbere kwacu ntibyashoboka.

Agasaro.com
Ukeneye kugishana inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Wamusengeye wenda arayabika

  • nge numva wamwicaza hamwe cg ukamusohokana nka ahantu ha mwenyine ubundi mukaganira byose ukamubwira uburyo akuvunisha kandi nawe ari inshingano ze.mbese ukamubwirana ineza ukamubaza aho ashyira amafaranga ahembwa witonze.ukamubwira ko ntaho mwagera mudashyize hamwe kuko bisa nkaho mutabana buri wese yikorera ibyo yishakiye.noneho ukamubaza inshingano ze nkumugabo cg mukagabana uko mwajya mufatanya.urugero wenda niba ari we uhembwa menshi akajya yishyura inzu cg yishyurira abana noneho nawe ugahaha

  • Hama Ko Uwomugabo Wawe Atabibona Ntakuntuwomuheba Ukaja Ahandi Kuko Ntagushakira Ineza Ok Inyishu

  • Ko uvuga ko mwitwa abakristu se bigaragara ko musengera he ?
    Ntabwo mwashaka inyangamugayo aho musengera ko wenda yabumva ? aha simvuga pasiteri uwo ariwe wese, urebe umuntu yakubaha ufite urugo rwiza umuganirize wumve icyo akubwira. nusanga yabasha kumugira inama uzamusabe ko yabaganiriza mwembi.

    muri make washatse umuntu udashobotse ubibona ngo ni urukundo. igihe kirageze rero ngo ureke kumwitaho kuko uko umumenyereza nta mpamvu bimuha yo guhindura imyitwarire ye.
    ntuzongere kumugurira umwenda cg ikindi akeneye. nakubaza uzamubwire ko niba ashaka kugutuma kumugurira nta kibazo ariko ko ntacyo ufite ujyanayo.
    hagati aho isoni zifashe hasi, iyo umuntu afite abana ntaba akireba wenyine. icyo kibazo cyawe kirakomeye cyane kandi gisenya ingo nyinshi. Fatirana rero urebe uko ugikemura.

    uwo muntu wanga abavandimwe be rero ni ikibazo kuko ubundi nibo wajyaga kwitabaza. none se afite inshuti ?
    Imana igufashe pe.

  • Yewe Imana Igufashe kandi usenge cyane, ubyereke Imana izagufasha. Nanjye ni uko twabanye. Ntiyambwiraga nabi, yazaga mu gicuku akaza ansekera ambaza amakuru, mbese ari imfura yí Rwanda. Narabyemeye kuko nari mfite umushahara uduhaza twembi. Gusa tumaze imyaka 10, abantu bambwiraga ko afite undi mugore, nkabihakana nkenda kubica nkababwira ngo nta nabi ye. Ariko nshubije amaso inyuma nsanga buri wa gatandatu, buri ku cyumweru, buri konje, yagenda saa yine za mugitondo akagaruka saa yine za ninjoro. Nyuma yímyaka 15, niho mukeba wanjye yigaragaje, naje gusanga yaramwubakiye ndetse bafitanye n’abana. Nahise mpungira ku MANA none ubu yarahindutse, asa nkúwigura. Ibyo atakoraga byose ubu arabikora, ampa námafranga menshi ntayamusabye !!Ariko ubona afite isoni kuko namushyize ku karubanda, nkamutorera abantu b’ínshuti zúmuryango bakamuhana, abari bazi ko ari marayika baramumenya. byaramfashije ndumva nawe wabigenza utyo

  • Wahuye n’ikibazo kitoroshye, Inama abambanjirije bakugiriye nshyigikiye cyane iyo gusenga ukajya ufata umwanya wo kumusengera unsengera ibyo bikubangamiye kuri we, niba koko adakunda ko muganira kuricyo kibazo byubahirize uce bugufi nkuko bigaragara ko wabikoze kuko uba waramutaye byo n’ikibazo kitoroshye. Dushingiye kw’ijambo ry’Imana bavugako umugabo azarya yakoze cyane kandi azakunda umugore we nkuko Imana yakunze kiliziya cyangwa intorero Umugore akazabyara ababaye cyane akanubaha umugabo we, none wowe urabikora byombi komera Yezu azamucisha bugufi ako gahinda akagukize.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe