Ahabanza » Umuryango » Urugo » Utuntu duto dutera abagabo kurushaho gukunda abagore babo

Utuntu duto dutera abagabo kurushaho gukunda abagore babo

Yanditswe kuwa 04-08-2017 Saa 15 : 58

Usanga abagore benshi bashaka icyo bakora ngo bakundwe n’abagabo babo ariko hakaba ubwo ibyo bagerageza gukora byose bitagenda neza ngo abagabo babakunde nkuko babyifuza.

Mu gihe rero wifuza gukundwa n’umugabo wawe dore utuntu duto utagomba kwibagirwa.

Kunda inshuti z’umugabo wawe : abagabo ntibakunda umugore usuzugura inshuti zabo cyangwa se ngo azivuge nabi bumva. Akenshi abagabo usanga bagira inshuti nke ariko bakaziha agaciro cyane mu buzima bwabo. Baba bifuza rero ko n’mugore nawe aha agaciro inshuti zabo

Kugira gahunda : ikindi abagabo barushaho gukundira abagore ni ukugira gahunda. haba ku kugira gahund ayo mu rugo ibintu byose bikaba biri ku murongo nta kajagari no kugira gahunda mu byo ukora byose. Niba muri bujyane ahantu ujye ushyiraho umuhate ntumukerereze. Mu guhaha n’ahandi hose ujye wiha gahunda uri bukurikize, niyo umugabo wawe yaba atagira gahunda azanezezwa no kuba wowe ugira gahunda inoze.

Kumumenyera utuntu duto we atitaho : Hari utuntu usanga abagabo badaha agaciro ntibatwiteho. Iyo umugore abimenye akabyitaho bituma umugabo arushaho kumukunda. Urugero ni nko kumukorera gahunda y’imyenda azambara ukayitunganya, kumwibutsa ko yagize isabukuru y’amavuko, kumwibutsa ko mudaherutse kujya gusura umuryango we , n’ibindi bintu yakabaye ariwe ubimenya kukurusha ariko ukaba ubimurusha.

Kumenya ururimi rw’urukundo umugabo wawe akoresha : abagabo kandi bakunda abagore bazi kubereka ko babakunze. Uzasanga buri mugabo wese agir auburyo bwe yerekwamo ko akunzwe bukamugera ku mutima. Niba ushaka gukundwakazwa n’umugabo wawe, banza umunye nawe icyo wamukorera akumva ko umukunda.

Kumwitaho nta mpamvu yihariye ibiguteye : Hari abagore bibuka kwita ku bagabo iyo bari hafi guhembwa ngo bazagire icyo babasaba, kuko barwaye n’ibindi. Umugabo akeneye kwitabwaho igihe cyose nta mpamvu yindi ibuguteye. Yaba afite akazi, yaba yakabuze, yaba yahembwe, yaba atarahembwa , igihe cyose ugomba kumwitaho udashingiye ku mpamvu runaka idasanzwe.

Kwiyitaho : usibye kuba abagabo bakunda umugor eugira gahunda mu rugo akagira n’isuku. Abagabo banakunda ko abagore babo biyitaho bakigirira isuku bakaba basa neza igihe cyose. Ni byiza kwiyitaho waba uri mu rugo ukab ausa neza wambaye neza waba ugiye ku kazi cyanwga ahandi nabwo ukaba wambaye neza.

Kumenya kwita ku rugo : Abagabo na none bakunda umugore uzi kwita ku rugo rwe. Niho hazamo guteka neza, kwita ku bana, kumenya gahunda z’urugo n’ibindi. Nubwo muri iki gihe bitoroshye ko umugore uzinduka ujya gushaka imibereho abyubahiriza ariko ntibibuza ko abagabo bakibikunda. Aho bishoboka wagerageza ukabyubahiriza.

Kugira akanyamuneza : umugore wifuza gukundwa n’umugabo we kandi akwiye nawe ubwe kuba yikunda azi kunezerwa no gushimira muri duke no mu byinshi. Biragoye gukund amuntu uhora uzinze umunya, utajya anezerwa cyanwga se ngo ashime .

Gushyigikira umugabo wawe : umugabo azarushaho kugukunda niba ugaragaza ko umushyigikiye. Niba umugabo akugezaho igtekerezo buri igihe ukagisenya cyangwa se ugaceceka ntugire icyo ukivugaho icyo gihe uzaba uru kugabanya urukundo yagukundaga. Mushyigikire kandi ubigaragaze.

Niba usigaye ubona urukundo rw’umugabo wawe rugend arugabanuka gerageza gukora ibi tubonye haruguru bizagufasha kwigarurira umutima we.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • erega hariho abagabo bamwe ba baye bazirunge zange zibe isogo . ese umugabo utuzuza ishingano ze zu rugo , wamwitaho ute ? atahira kuba afite umugore na bana. nta haha nta minerval za bana.

  • babwire bajye bita kuri iyo ngingo ya nyuma niba umugabo akubwiye igitekerezo cye ukagisenya. ibyo birahagije kugirango umugabo akwange urunuka hamwe usigara wibaza icyo wakoze kikakuyobera. murakoze.

  • Murakoze cyane izi nama
    ni nziza.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe