Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Ibirayi birimo ifi

Ibirayi birimo ifi

Yanditswe kuwa 31-07-2017 Saa 09 : 24

Ibikoresho

  • Ibirayi 1kg
  • Ifi mbisi garama 500
  • Inyanya garama 300
  • Ibitunguru 2
  • Karoti 2
  • Sereli udushami 3
  • Poivrons 2
  • Amavuta ibiyiko 3
  • Tungurusumu udusate 3

Uko bikorwa

  1. Hata ibirayi utegure n’ibindi bikoresho
  2. Shyira ibirayi mu isafuriya ushyiremo amazi ureba hejuru ariko atabirengeye
  3. Katiramo inyanya, ibitunguru, tungurusmu , poivrons na sereli
  4. Ibirayi bitangiye gushya ushyiramo umunyu ukarambikambo n’ifi wakase niba ari nini
  5. Nyanyagizaho amavuta hejuru ureke bimareho iminota 20 ariko wirind egukozamo ikintu kugirango ifi idashwanyagurikiramo
  6. Nyanyagizaho amavuta mbereho iminota 5 ngo ubikureho
  7. Bigabure bishyushye
  8. Uramutse utinya ko amahwa y’ifi akujomba wakoresha filet ariko ntabwo biba biryoshye kimwe

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe