Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Numva mfite isoni zo kwereka ababyeyi umusore dukundana

Numva mfite isoni zo kwereka ababyeyi umusore dukundana

Yanditswe kuwa 28-07-2017 Saa 18 : 18

Mwiriwe neza bakunzi b’uru rubuga .
Ndifuza ko nanjye mungira inama kuko ndaremerewe cyane.

Maze umwaka nkundana n’umusore twahuriye muri Kigali. Mu by’ukuri arankunda pe nanjye ndamukunda. Ikibazo mfite rero kinkomereye nuko numva mfite ipfunwe ryo kuzamujyana mu muryango wanjye bitewe n’imyitwarire nzi ku babyeyi banjye kuko biri no mu byatumye hari umusore unyanga abimpoye. Uwo musore wa mbere naje kumwereka iwacu maze mama wanjye dusanga yasinze ariko n’ubundi niko ahora, Data we kera bahoraga bamufunga yibye.

Mu by’ukuri imyitwarire yabo intera agahinda kuva nkiri umwana dore ko ari nabyo byatumye ntabasha kugira amahirwe yo kwiga ngo ndangize amashuri nk’abandi kandi narinzi ubwenge mu ishuri.

Ubu rero mfite ubwoba ko ibyambayeho ubwo najyanaga umusore twakundanaga kumwereka iwacu ko byakongera bikambaho. Icyo gihe nasanze mama yasinze maze atuka uwo musore ngo nta mukwe amubonyemo. Uwo musore yaje kubaririza amakuru y’’umuryango nkomokamo bamubwira n’ukuntu Data yibaga bakamufunga bituma anyanga.

No kuri uyu rero mfite ubwoba ko ariko bizagenda kandi amereye nabi ngo njye kumwireka ababyeyi banjye. Ikintera ubwoba nuko we twajyanye iwabo nkabona ukuntu ababyeyi be bacisha make, ari abantu bubaha buri wese njye ntekereje ko atariko bimeze numva agahinda karanyishe.

Mfite ubwoba ko imyitwarire y’ababyeyi banjye yazongera kunyicira ubukwe. Mumfashe mungire inama

Agasaro.com
Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Gerageza kuganira n’ ababyeyi bawe niba batakumva ganiriza uwo musore mukundana umubwire izo ngeso mbi z’ ababyeyi bawe kuburyo nanaza bikaba uko byagenze kuwa 1 bitazamutungura,niba agukunda koko azabyihanganira kandi nawe nakwangira icyo ubwo ntaza ari uwawe ubundi wishyire mu burinzi bw’ Uwiteka.

  • Umva mukobwa mwiza witerwa ipfunywe nababyeyi bakubyaye. Imana nakugira nukubwiza inshuti yawe ukuri ntacyo usize inyuma, utazibagirwa nokumubwira uko byagenze kumusore mwakundanye mbere nimba uwomusore agukunda byukuri ntazakwanga kubera akunze wowe Kandi imico yababyeyi bawe ntago ariyo mpamvu yatuma akwanga kereka niba nawe unywa ugasinda. Ikindi Kandi nugusenga cyane ugasengera ababyeyi bawe kubera ntakinanira imana ishobora kubahindura mukanya nkako guhumbya.

  • UZAMUBWIZE UKURI KURI IYO MYITWARIRE UREBE UKO ABYAKIRA AJYEYO ABIZI

  • nonese wowe uzamubwire ibintubyose ukobimeze atazatungundwa wumve nimba azashobora kubyihanganira

  • nje.nitwa TWIZERE NDIBUNGU SABASABA ALEX. ho.mugihugu cha kongo drc. ikitekerezo cyanje nikino ukomeze ukundane nuho musore aliko inama nakugira mbere yokupanga kwereka uho musore iwanyu. uzafate akanya kokwichara nababyeyi bawe ubunvise yuko ufite umushitsi uzakusura. nuko uyunve niba bazamwakira ubone ubwire uho musore mupange kugeri wanyu.

  • inama nakugira nuko wazabanza ukabimwibwirira ukabona uko abyakiriye, bizaguha umurongo w icyo uzakora hanyuma

  • Ganiriza uwo muhungu umubwire imyitwarire y, ababwiye bawe hanyuma nimujyana ntabwo azatungurwa niyo myitwarire yabo.

  • Inama nakugira niyuko wabanza ukabimubwira byose ntacyumuhishe niba agukunda nkuko ubivuga ntacyo bizamutwara azakwacyira ntakindi gisubizo.

  • Bjr. Ikibazo cyanwe kirakomeye arko kdi kiranoroshye. Niba ubona umuceri wawe agukunda, mubwire amateka yumuryango wawe ntacyo umuhishe. umugaragarize mppungenge ufite zituma utari kwihutira kumujyana iwanyu. aramutse ari ugufitiye urukundo koko, ntbwo yaguhora amafuti yababyeyi bawe. jye rwose ndumva wabimutekerereza noneho akazagufasha gufata umwanzuro. kuko nanone kuba wamujyanayo nawe agatungurwa niyo myitwarire yababyeyi byaba bibi kurushaho. ariko bimutekerereze, mufatire hamwe umwanzuro wo kuzajyayo, kuburyo munasanze ababyeyi muri ya etat wabasanzemo cya gihe ujyana nuwambere, uwo bitamutungura kko yaba asanzwe abifiteho amakuru. jye nuko mbyumva merci. ihangane kdi.

  • humura nimba aruwawe ntakabuza muzabana gusa byaba byiza mbere yokumujyana agatungurwa nibyahasanze wamwicaza ukamubwira amateka yumuryangob wawe nimba agukunda ntibyabatanya niyonama yajye

  • ikingenzi cyane nurukundo mufitanye,kdi umukunzi iyo umubwije ukuri agukunda koko abasha kwihanganira ibintu nkibyo,ufite rero inshingano zo kuganiriza ababyeyi bawe kdi ukabafasha guhinduka.umukunzi wawe nawe uzamutegure kuburyo ababyeyi bawe nibagutenguha atazatungurwa.

  • uzamubwize ukuri kwa byose ntacyo usize

  • uti aragukunda nawe ukamukunda ? none se kuki utamwicaza ngo umubwize ukuri hanyuma ye kuzatungurwa ?
    Niba azabiguhora azahita agenda ubwo umenye ko mutabana. ariko kandi niba agukundira imico n’imyitwarire yawe azabona ko uri uzavamo umugore w’umutima cyane ko ufite imico myiza kandi ntaho uyikura.
    ntabwo ugomba guhisha umukunzi wawe aho uturuka. ntuzasebye iwanyu ngo umubwire ko baguteye ipfunwe kuko hari ubwo we yabikugayira.
    uzamwicaze umubwire ko hari ikintu cy’ubuzima bwawe ushaka kumusangiza. umubwire neza uko bimeze udashyizemo amarangamutima. nurangiza uti nagira ngo mbikumenyeshe hakiri kare ubitekerezeho umenye aho nkomoka. ntuzamubwire umwiseguraho kuko uko ababyeyi bawe bameze si ikosa ryawe. nawe kandi nashaka kubiguhora uzamubwire ko atari ko umeze ko icyemezo cye ucyakiriye uko kiri. ubuzima bawe buzakomeza kandi uzabona undi ugukunda.
    ugomba kubimubwira, udasobanura, utisegura ntugomba gushaka kubimuturaho mugezeyo wizera ko usanga maman wawe atasinze cyane ko uziko ariko ahora. si ikosa ryawe kandi nturi ababyeyi bawe, umusore natabibona ntazaba agukunda nubundi ntimwarambana.

    Sinemeranya nukubwira ko ufite inshingano zo kuganiriza no guhindura ababyeyi bawe. iyo si inshingano y’umwana ku babyeyi be. ni ukukwikoreza umusaraba utashobora. bahisemo uko babaho. igihe kirageze ngo ubuzima bahisemo ureke kubwikorera kuko si umutwaro wawe, ntibigomba kugutera ipfunwe pe nubwo numva ko kukubabaza bitabura. gusa wababwira ko nta kaze bafite mu buzima bawe n’umuryango wawe mushya(umugabo n’abana uzagira) niba badahinduye imyitwarire. kuko nta kugira ngo umwana wawe azumve nyirakuru yifashe ku gahanga atuka ise cg abandi bantu ngo nuko yasinze. ni abantu bakuru.

  • inama naguha icya mbere nuko mwagerageza kuba inshuti zimbitse numusore mukundana , ukaba wamubwira kubuzima bwawe ndetse ukamubwira nuko ababyeyi bawe bameze ark ubimubwiye mu mvugo nziza kd gahoro gahoro udahubutse ,
    indi nama ni ukuganiriza ababyeyi bawe ukababwira k hari ibitagenda neza cyane cyane uhereye kuri mama

  • niba mukundana koko mubwire ukuri ku muryango wawe hacye atazatungurwa
    geregeza kuganiriza ababyeyi cyane cyane uhereye kuri Mama ark utamuhutaza mu magambo yoroheje

  • Umva Mugenziwanjye Ndumva Wakwegera Umukunziwawe Ukamubwiza Ukur Kuburyo Niyomwageray Bitamutungura Umukunziwanyawe Yumva Ukur Gs Uzirinde Kubawakora Ikosaryo Kumuhish Murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe