Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko kunywa isukari nyinshi utwite bigira ingaruka ku mwana

Uko kunywa isukari nyinshi utwite bigira ingaruka ku mwana

Yanditswe kuwa 27-07-2017 Saa 10 : 40

Hari abantu usanga mu buzima bwabo bakunda kunywa isukari nyinshi banatwita bagakomeza bakayinywa hakaba nao usanga batakundaga nyinshi ariko batwita bakumva bashaka isukari nyinshi cyane n’ibindi bintu biryohereye. Abo bantu mu gihe batitawaye neza bashobora guteza ibyaga abana bazabyara nkuko ubushakasahtsi bwabigaragaje.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Queen Mary mu Bwongereza basesenguye ibipimo bapimye ku bana bavutse ku miryango 9000 bavutse mu myaka ya za 90. Basuzumye abo bana allergies zitandukanye zirimo iziterwa n’ivumbi, iziterwa n’inyamaswa, ibyatsi ndetse n’ubunrway bufata ibice by’ubuhumekero harimo asima ( asthma) n’izindi.

Ubushakashatsi bwabo bwasohotse muri European Respiratory Journal bafashe 20% y’abagore banyoye isukari nyinshi batwite na 20% y’abanyoye iri mu rugero batwite maze baza gusanga abana b’abagore banyoye isukari nyinshi bafite ibyago byo kurwara allergies zitandukanye barusha abakomoka ku bataranyoye isukari nyinshi ku kigero cya 38% ndetse ko ibyago byikuba kabiri kuri asthma iterwa na allergies.

Uretse ko aba bashakashatsi bibanze ku ngaruka ziger aku bana zijyanye n’indwara z’ubuhumekero hari n’ingaruka tutakirengagiza zigera ku babyeyi batwite banywa isukari nyinshi zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi.

Ni ingenzi rero ko buri muntu wese yitwararika gukoresha isukari mu kigero cyiza kuko iyo irengeje urugero igira ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu by’umwihariko ku mugore utwite kuko iba izamugiraho ingaruka zikagera no ku mwana azabyara.

Source : topsante.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe