Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uko imibanire mibi y’abashakanye itera kutarambana umukozi

Uko imibanire mibi y’abashakanye itera kutarambana umukozi

Yanditswe kuwa 26-07-2017 Saa 12 : 31

Kimwe mu bibazo by’urugo bihangayikisha harimo n’umukozi wo mu rugo, uko akora akazi n’ibindi ariko byagera ku gutaha rimwe na rimwe atanaguteguje byo bikaba ibindi. Uko guhora uzana abakozi ntibamare iwawe kabiri bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo n’uburyo ubanye nabi n’uwo mwashakanye.

Mu kiganiro twagiranye n’abakozi bakoze mu rugo rurimo amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo, baratubwira ingaruka byagize zirimo no kwigendera batahamaze igihe kinini.

Uwitwe Niyonkuru Diane yagize ati : “ Gukora mu rugo rurimo amakimbirane usanga bitatworohera kuko bitugiraho ingaruka. Nkanjye nihereyeho nigeze gukora ahantu umugabo waho adahaha byose bikorwa n’umugore gusa. Ntawabimbwiye ariko narabyitegereje ndabibona.

Uwo mugabo yatahaga yasinze buri munsi arwana. Rwari urugo ubona ko rwifashije umugabo afite imodoka nziza agendamo ariko kurya byabaga ari ikibazo ugasanga inzara yatwishe n’abana. Byakwiyongeraho intambara zaho za buri munsi numva sinabishoboa ndahava njya ahandi”

Niyonkuru yarongeye ati : “ Narongeye nza kujya gukora muri rundi rugo ho noneho umugore waho niwe wari ukaze umugabo ntiyavugaga yari acishije make. Umunsi umwe rero umugabo atashye amubaze ngo Diane arihe ko ntamubona.

Umva atararangiza kuvuga yahise aza mu cyumba aho narindi gusasira abana arantuka ngo ngiye kumutwarira umugabo, arongera asubira muri salon atuka umugabo we ngo amusuzuguza abakozi n’ibindi bintu byinshi. Kuva uwo munsi umugore ntiyongeye kumpemba kandi ariwe wari waranzanye. Hashize amezi abiri atampemba ndahava”

Uwingeneye Anna nawe amaze igihe gisaga imyaka 5 akora akazi ko mu rugo ahamya ko hari ubwo akora ahantu akahavanwa n’ubwumwikane buke ahasanze.

Yagize ati : “ Mu mwaka ushize nakoraga mu rugo ariko ukabona umugabo n’umugore batabanye neza nubwo batabigaragazaga cyane. Ibyabo rero byo byabaga bisekeje.

Umugore yarazindukaga akambwira ibyo nza gukora n’ibyo nteka byose. Umugabo nawe yamara kubyuka agiye kujya ku kazi akambwira nawe ibyo nza guteka akanansigira amafaranga ukwe akambwira ngo nze kubibika mu kabati. Yari yarafashemo umuryango umwe ampa urufunguzo. Ubwo iyo batahaga buri wese ntiyavuganaga n’undi kuko n’ubundi batanararaga mu cyumba kimwe.

Ibyabo byaje kuzamo amatiku umugore akajya avuga ngo umugabo yampaye uburozi ngo nzamushyirire mu biryo akajya yanga kurya n’abana ababuza kurya ibyo natetse. Nabonye bikomeye mbwira umugabo ko nisubiriye mu cyaro kuko ariwe wari wanzanye. Nuko nahavuye ariko nyuma numvise ko banatandukanye burundu”

Ubu ni uburyo imibanire mibi y’abashakanye igira uruhare mu kutarambana umukozi wo mu rugo kuko nawe iba yamugizeho ingaruka.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe