Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Natwise tutabiteganyaga none umugabo amereye nabi

Natwise tutabiteganyaga none umugabo amereye nabi

Yanditswe kuwa 24-07-2017 Saa 03 : 29

Mwiriwe, ndi umukunzi w’urubuga rwanyua ( agasaro.com).

Ndagisha inama ndakomerewe. umugabo amereye nabi, nabuze icyo nkora kubera nabuze imihango ndabimubwira kandi ubusanzwe twari dusanzwe dukoresha uburyo bwa prudence ariko nisanze narabaze nabi.

Nkeneye inama kuko yabaye intare asigaye ataha bucya ngo arashaka ko dutandukana.

Ndibaza kujya gusaba umu gynecologist kumfasha kuyikuramo byanyobeye. Maze kugira retard ya 8 jours.

Mumfashe weee

agasaro.com

Ukeneye kugisha inama abasmyi cyanwga se gutanga ubuhamya bwubaka abandi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Niba utazi gusenga byige kuko yesu niwe gisubizo cya byose. Nonese urumva gukuramo inda y’umugabo mwashakanye aricyo gisubizo, akwiye kubyumva kuko nyine kubara nabi birashoboka ariko se kuyikuramo urumva atari ukwica ubundi se mufite abana bangahe? Inama nakugira nk’umubyeyi, mwihorere usenge wige guca bugufi kuko iyo s’ impamvu yatanga mu rukiko, amezi 9mois nashira uwo mwana ashobora kuzana ibyishimo mu muryango wanyu mutigeze kugira, kuko Imana niyo itanga urubyaro simwe murwiha nubwo hari uruhare mwabigizemo.

  • Iyonda ntago ariyo ituma ataha ijoro ahubwo ubwo yariyarabuze aho ahera
    none yabonye urwitazo,gusa icyo nakubwira nukwegera Imana.ubundi ukamwereka ko
    ibyo avuga byose ari nkaho uba utanabyumvishe,ukamwerera imbuto utigeze umwerera
    nubwo ataha iryo joro ukarusha ho kumwereka urukundo.naho ubundi ushobora nokuyikuramo
    akakwanga birenze.menya neza ko uwo ari umutego wa satani ayo ni ama attack ariko
    Imana irahari kd uwo mwana nukumwitondera kuko nuw"amateka niyo mpamvu satani yamwibasiye

  • Uraho,icyo nakubwira ni uko wakwitonda kuko Satani yaguteye pe kuko gukuramo iyo nda ushobora kuyikuramo rwose hanyuma bakagufunga burundu nkibaza niba aribwo waba ubonye igisubizo nyacyo naho uwo mugabo wawe ibyo akora yari yarabuze aho abihera ubwo nyine worosoye uwabyukaga Senga Imana ubundi witurize.

  • Ndumiwe ariko: umugabo wawe azi uko batera inda si umwana. kuki atafashe ingamba ngo mutabyara? mwembi mufite uruhare mu byabaye. niba mwarabaraga nawe yagombaga kujya abigufashamo.
    Ubundi mwagombaga gukoresha uburyo buhamye bwo kwirinda gusama nubwo nta na bumwe buhamye 100%.

    nta kindi kibazo cyari gisanzwe mu rugo rwanyu?
    Umugabo rero yabonye urwitwazo kuko sinumva ukuntu umuntu mwashakanye, mugakorera igikorwa hamwe yakubwira ko ari wowe wirengera ingaruka zacyo wenyine.
    ubundi se nuko mwavuze ko muzaba mubyara nyuma, nuko mufite abana mwumvikanye kubyara, nuko mudashaka kubyara, ikibazo nyamukuru n ikihe? Uwo mugabo mubana udashaka kubyarana nawe ni bite?

    nakumva ko byamugora kubyakira bitewe nimpamvu mutashakaga kubyara ubu. ariko iyo myitwarire ntisanzwe. uzakuramo inda nabwo akwite umwicanyi noneho agushyire ku karubanda agute burundu.

    reba neza ikimutera kwitwara gutyo, utuze umureke yivovote, uzabyare umwana wawe. umugabo azakora nubundi icyo yateganyije gukora. Byo babikubwiye satani yamwibasiye.

  • Ikindi kandi wasanga utanatwite, gusa uwo mugabo wawe uramubonye uzatangire kumwitondera no kumugenzura. hanyuma nusanga udatwite uzajye gushaka ubundi buryo bwo kuboneza urybyaro. uzabyarane nawe aruko mumaze gukemura icyo kibazo cye.

  • Uramenye utazakuramo uwo muziranenge.nanjye nuko byangendekeye.inda Nanna kuyivanamo anita at urugo aragenda.naje kubyara umwana mwiza ufine isura ya se 100%.
    Nyuma yumwaka yagarutse kunsaba imbabazi.
    Umwana wacu afite ubwenge budasanzwe.akunda papa weekend cyan bærende urugero.

  • Wihangayika cyane kuko iyonda ntabwo wayishuguritse hanze kuyikuramo sibyiza ese mufitanye abana bangahe? 4ne zange ni 0788216877/0725678902.

  • kuvanamo inda ndabwo aribyiza hano hanze ariho nabarabuze.uwabatera inda nziabenshi bashakanye ariko ndabwo.bagize amahigwe gokubona umwana.none ihangane imana irakugwanirira.

  • uzamureke agende niba aribyo ashaka ariko ntuzakuremwo iyo nda, ntabwo azi(umwana) uzava muri iyo nda icyo Imana yamuteganirije.Kereka niba nawe utazi akamaro Imana igufitiye ubwo uzabure ubwenge umwunvire uzabona ishyano kubw’icyo cyaha cyo kwica umuziranege. Umwana aza ari umwe kw’isi kandi afite ibyo yisangije bitandukanye niby’abandi bana uzabyara. ariko umugabo uzabona nundi. ubwo rero ni ahawe ho guhitamo, ariko jyewe ndi wowe sinayikuramwo pe.Abana ni umugisha. hari uwo nzi wayikuyemwo nanubu aracyarira kuko yabuze undi mwana kubera yashakaga ngo kurera babiri afite ngo azakurikize nyuma, none byaranze.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.