Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Mavis Appiah, Umugore utoza ikipe y’abagabo

Mavis Appiah, Umugore utoza ikipe y’abagabo

Yanditswe kuwa 21-07-2017 Saa 13 : 23

Iyo witegereje uburyo abagore bitabiriye imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo usanga intera bageze ishimishije nubwo hakiri byinshi byo gukora. Gusa hari ibyiciro usanga bikiri hasi cyane nko mu mupipra w’amaguru ariko naho usangano abagore bw’intwari badacika integer kandi bari ku rwego rushimishije. Bamwe muri abo bagore twavuga nka Mavis Appiah, umugore udasanzwe utoza ikipe y’abagabo.

JPEG - 35.6 ko

Mavis Appiah ni umunye Ghana utoza ikipe y’abagabo yitwa DC united. Mavis yatoje iyi ikipe nk’umutoza wungirije kugeza muri 2016 .

Nyuma yaho, uyu mugore w’imyaka 26 yakomeje kongera ubumenyi mu by’ubutoza muri Kaminuza wa Winneba aho yakuwe licence yo ku rwego rwa CAF C.

Mavis avuga kuba umutoza ari umugore ubwabyo mutamworoheye wakongeraho ko atoza ikipe y’abagabo ho bikaba akarusho. Gusa ngo ntagomba gucika integer.

JPEG - 155.6 ko

Agira ati : “ Hano muri Ghana muzasanga abagabo batoza amakipe y’abandi bagabo bakanatoza amakipe y’abagore, ariko njyeqwe nahisemo gukora ikinyuranyo. Iyo ushaka ikintu ntabwo ujya aho bikoroheye kukigeraho. Ajya aho kukigeraho biba ari igitangaza. Wiha umukoro ugusumbya ubushobozi. Niyo mpamvu nahisemo gutoza ikipe y’abagabo”

Uyu mugore kandi yishimira ko kuba ikipe yaramugiriye ikizere ikamuha uwo mwanya itigize ibyicuza ngo ivuge ko aho batsinzwe babitewe n’umutoza w’umugore. Usibye ko n’ubundi igihe yamaze muri iyi kipe yayifashije gutera imbere aho gusubira inyuma.

Mavis akomeje kwiga cyane amasomo y’ubutoza aho yifuza kuger aku rwego rwo hejuru ku buryo bizamufasha gukabya inzozi ze zo kuzaba umugore wa mbere uzatoza ikipe yumupira w’amaguru y’igihugu y’abagabo muri Ghana yitwa Black Stars .

Source : aminamagazine

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe