Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Tofu zirimo amashaza

Tofu zirimo amashaza

Yanditswe kuwa 19-07-2017 Saa 09 : 38

Ibikoresho ;

 • Sauce tomate 1
 • Amashaza garama 300
 • Karoti 3
 • Igitunguru 1
 • Imiteja garama 300
 • Amavuta ya elayo
 • Amavuta ya beurre
 • Umunyu na poivre

Uko bikorwa :

 1. Banza ukate tofu neza uzikatemo udusate duto uzishyire mu mavuta menshi zumuke neza ariko wirinde ko zashirira.
 2. Zikuremo uzishyire ku ruhande
 3. Igihe tofu ziri ku ziko uba washyizeho amashaza ku ziko ugashyiramo amazi make agatogota.
 4. Shyushya amavuta ya beurre ushyiremo ibitunguru, usukemo karoti zimaze korohamo gake usukemo imiteja
 5. Iyo bimaze gushya ushyiramo sauce tomate ukavanga bikamara iminota 5
 6. Shyiramo za tofu upfundikire zimare iminota 10

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

 • Andika hano igitekerezo cyawe