Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye ntabyara none ashaka ko mbyarana n’undi

Umugabo wanjye ntabyara none ashaka ko mbyarana n’undi

Yanditswe kuwa 18-07-2017 Saa 09 : 02

Muraho neza ?

Mbere ya byose mbanje kubashimira uburyo mugira abantu inama zibafasha kwigobotora ibibazo biba bibakomereye. Nanjye nifuza ko mwangira inama. Amazina yanjye ntimuzayashyire ku rubuga bitazamviramo ibindi bibazo.

Ndubatse maze igihe kitari gito(imyaka 4) nshyingiwe. Umugabo wange ndamukunda cyane nawe akankunda, ndi IKINEGE, kandi sinagize n’amahirwe yo kugumana n’ababyeyi bange kuko bazize impanuka nkiri muto.

Ikibazo mfite rero ni iki : umugabo wange yararwaye tukiri muri fiancaille biba ngombwa ko bamukuramo agasabo nk’intanga(testicule), hasigara kamwe ariko ngo ni gato cyane ku buryo kadashobora Gukora intanga, ibyo byamubayeyo tutarabana ariko twari twaremeranyije kuzabana, bakimara kumubaga bamubwiye ko ashobora kutazabyara ariko nta gihamya ifatika bari bafite, amaze kubimenya yansabye ko twarekeraho gukundana nkishakira undi ariko kuko mukunda cyane, kumureka birananira, ikindi ibyago byari bimubayeho atabyikururiye numvaga atari impamvu yatuma mwanga.

Twaje gukomeza gukundana tuza no gushyingiranwa,, koko arivuza bamubwira ko adashobora kubyara, rimwe na rimwe nibaza kuri ibyo byose bikantera agahinda , ubu rero yangiriye inama ngo tuzashake umuntu uduha intanga dukoreshe ibyo bita In vitro fertilization (IVF) hanyuma ngo umwana azamurera, ikingoye rero iki :

  1. nibaza ukuntu nabyarana n’umuntu tudakundana,
  2. nkibaza niba byaba ari amahitamo meza, ese mbikoze sinazabyicuza ?
  3. None se nkomeze mbabazwe no kutagira urubyaro,
  4. none se nemere mbyare umwana utari uwumugabo wange ?
  5. Aho sinaba mpisemo kwibabariza umugabo kandi mukunda cyane ?

Mumfashe mungire inama kuko ndaremerewe.
Murakoze ndabashimiye.

Ibitekerezo byanyu

  • Ijambo ry’Imana riravuga ngo, urukundo rurihangana. Niba umukunda kugeza naho wemeye kubana nawe uzi ko mutazabyara, ihangane munasenge Imana ishobora byose.

    Naho ibyo kubyarana nundi ndumva jye ntabikugiraho inama rwose.

  • Muraho muvandi. Njye nakugira inama yo gukomeza gukunda umugabo wawe .Ubundi mugafatanya gusenga Imana niyo itanga byose. Nibyananiye abana b’abantu yo irabishobora.N aho umwana we aho kugirango ujye wumva ko umwana wawe nta ruhare umugabo amufiteho ngo wumve ko bimubabaza. Musabe muzasheke umwana mwirerera mwese mwumve ko mumufiteho uburenganzira bungana.
    Murakoze

  • Uraho neza. Mbanje kuguha pole kuko ikibazo cyawe kirakomeye ariko bibaho kandi byabaye no kuri benshi ihangane siwowe gusa. Burya urukundo ruruta byose, kandi ntushobora kuvuga ko ukunda hatabayemo ubwitange. Ndunva wowe numugabo wawe mukundana, icyo nikintu kibuze kubantu bashakanye, nubwo baba barabyaranye hari igihe babyicuza umwe ati iyomba ntarabyaranye nawe nibyo byakanshimishije kurushaho. Dore rero igisubizo naguha kuriburi kibazo cyawe.

    1. nibaza ukuntu nabyarana n’umuntu tudakundana : Kubyarana numuntu mudakundana byo bibaho kandi birashoboka, ariko bigira ingaruka nini zishobora gutuma wicuza nicyatumye mubyarana. Ibintu byose ukoze bitarimo urukundo ujye ubyitondera kuko amaherezo urabyicuza ndetse kuburyo bukomeye, birutwa no kwihanganira ibigoranye biri murukundo kuko amaherezo yabyo bitanga amahoro numunezero biganisha kumaherezo meza.

    2. nkibaza niba byaba ari amahitamo meza, ese mbikoze sinazabyicuza ? : Aha nunva ariwowe ufite igisubizo cyiza kuko guhitamo kwumuntu niko kumutera kwicuza cyangwa kuticuza. Burya buriwese uribukugire inama arashingire kuburyo we abyunva, nyamara akenshi uko abantu bunva ibintu kuratandukana, bityo ugomba kwiyunvisha akamaro ibyo ugiye gukora bigufitiye wowe nuwo mwashakanye kuruta kureba kumpanvu ntoya kandi nayo ishobora kuvamo umubabaro munini kuruta umunezero. Ganiriza umugabo umubwire ingaruka ziri mukubyarana nundi mugabo, umubwire uburyo umukunda umubwire ukuntu umwihanganiye, mwicare mufate umwanzuro wowe nawe. Iyo wifatiye umwanzuro kandi kuburyo wabanje kubitekerezaho no kubisesengura udahubutse, ibyo nibyo bituma udashobora kwicuza kuko uba wakoze ikintu uzi kandi wiyemeje, bityo ugaharanira kukibyaza umusaruro wumunezero kuruta agahinda. Nuhitamo kutabyara bizakubera umunezero kuko ariyo mahitamo yawe, ariko nihagira ubiguhitiramo uzasigarana agahinda kuko utabyaye bityo kutabyara kwawe bibe ntacyo byakumariye.

    3. None se nkomeze mbabazwe no kutagira urubyaro : Niki kikubwiye ko nubyara aribwo uzanezerwa ? Mbese ntushobora kugira andi mahitamo ? Kubyara no kutabyara sibyo binezeze cyangwa bibabaza gusa. Ikibabaza namahitamo mabi ashobora gutuma utagera kunzozi zubuzima bwawe ? Ufite izihe nzozi zubuzima ? Kora amahitamo aganisha kurizo nzozi nibwo uzanezerwa. Aha nakugira inama yo gusenga Imana ikagufasha kuko irabishoboye.

    4. none se nemere mbyare umwana utari uwumugabo wange ? : Gye ndunva igikomeye hano arukumenya niba uha urukundo rwawe rukomeye umwana uzabyara cyangwa abagabo ushaka. Niba ukunda umwana kuruta umugabo ntakabuza uzamubyara umwana naho tutakugira iyo nama, icyo gihe arumugabo wambere ari nuwakabiri ntanumwe uzaba ukunze. Niba ukunda umugabo kuruta umwana uzihanganira umugabo wawe. Byose ndunva ari amahitamo yawe. Fata umwanya wo gutekereza kucyo wowe wahitamo. Nakugira Inama yo gusenga Imana ikagufasha kuko irabishoboye.

    5. Aho sinaba mpisemo kwibabariza umugabo kandi mukunda cyane ? Uramutse uhisemo kubabaza umugabo wawe ntabwo waba umukunda rwose. Uzakore ibitamubabaza ahubwo bimushimisha. Fata undi mwanya wo kumenya icyamushimisha kuricyo cyemezo kuruta kwihutira kubyara umwana. Ibaze uti mbese arigewe ufite ikibazo nkicyumugabo wange mbese umugabo abyaye ahandi byanezeza, nabikunda ? Gusa nubwo wasanga byakunezeza ntuhite wunva ko nawe byamunezeza ahubwo gufata icyemezo mwaganiriyeho kandi neza nibyo byabanezeza mwese.

    Umwami Yesu we udahemuka uzi byose abane namwe abakize umubabaro nagahinda abahe ihumure numunezero asubirishe imbaraga gutaka kwijwi ryanyu. Amen.

  • Urukundo rurihangana nshuti, aha inama numva nakugira nuko mwarera umwana (adpote)wimpfubyi aho murugo byabanezeza kuruta kubyarira aho uzicuza

  • Muzakore adoption niyo yoroha itazana namatiku.

  • Ahaa biraterwa nicyo mwaganiriye mujya kubana, irinde udahinduka umugabo akakubona nkumubeshy. Niba wari uzi neza ko atazabyara ukabirengaho ukamushaka nuko wari ukunze umugabo kurenza umwana, wihinduka rero !

    Niba mwarabanye mwembi mutekereza ko mushobora kubyara, aha guhitamo ni ukwawe nyuma yo kuganira nuwo mwashakanye, kuba utabyaye bitera umubabaro umuntu adashobora kumenya keretse gusa uwo byabayeho, nakugira inama yo kutabyarana numugabo uzwi ahubwo ukajya kwamuganga bakareba niba hari intanga na nkeya afite bakazigutera ukabyara cg niba ntazaboneka kwamuganga baba bazifite wazigura bakazigutera icyo gihe ubyara umwana ariko se atazwi. Aha numva niba agukunda yagukundira umwana cg se mugakora adoption.

  • Uraho muvandi !Urukundo rwihanganira byose, rubabarira byose kandi ntirugira ikibi. Ese wari uziko uwo mwana uzaba umubyaye ku mugabo utari uwawe ? icyaha cy’uburaya kabone nubwo umugabo wawe azaba abikwemereye. Icya kabiri, umwana azageraho amenye ukuri (la verite ne se cache pas), akurane igikomere. Ikindi umugabo arashaka umwana pe, ariko azaba azi neza ko atari uwe, Sekibi yinjirire aho icyo witaga urukundo gihinduke, umuntu ni umuntu kdi ngo ahinduka nk’ikirere.
    Muri make rero uwo ni umutego wa Sekibi, arashaka guhungabanya urwo mukundana. Mbabarira ugire kwihangana nk’ukwa Anna, Maze usenge IMANA ishobora byose, izaguha igisubizo kiruta ibyo twebwe dutekereza.

  • wowe ndabona uko byagenda kose ugomba kubyara, kumpamvu zikurikira :wavuze ko urikinege byimvikane ko urimo gutekereza ko umuryango wanyu uzimye burundu. wavuze kandi ko ukunda umugabo wawe cyane ariko siko biri, uramukunda arko si cyane kuko wamusanze umukunda cyane uziko haruko Imana izabigenza akabyara none umaze kubona ko bitagishobotse, urukundo rwaragabanutse kubera gutekereza umwana. Tubwizanye ukuri ko umukunda biriya bibazo wibajije nibyiki ? Ubundi c niba umukunda ushaka inama ziki ? ko wamazekumenya ko atazabyara kuki utabyakiriye ? Nshingiye ko byo wowe wanditse usabaho inama, ndabona ushaka umwana nimamazose wagirwa ntiwazemera. Ahubwo byara hakiri kare ! Ikindi wavuze ngo amazina yawe ntagaragare bivuze ko inama yo kubyara utigeze uyijya numgabo nubwo wavuze ko umugabo yagusabye IVF.

  • ariko njye numva invitro fertilisation ntakibazo none se si intanga gusa azaguha harubwo muzaryamana ?why utabikora ?abakugira inama yo kwadopta ndumva batabyumvushe neza guterwa intanga ukabyara rwose si ikibazo.

  • Inkuru yawe inteye intimba cyane. nishyize mu mwanya wawe numva rwose urababaye. gusa inama yange nuko utahitamo kubyarana nundi muntu kuko ndibaza kera byazazana agatotsi mu mibanire yawe numugabo wawe kdi uru kutubwira ko mwikundaniye malgre tout. nunze mu rya Angel, nange nahitamo adoption kurenza kwiteza intanga zumuntu udakunda. muzashake akana kakiri gato mukarere bizaba byiza kuruta kubyarana nutari umugabo wawe. Ihangane shahu kuko burya ibitubaho byose umuremyi wacu aba abizi kdi abireba. ndagusabira ihumure riturutse ku Mana. igukomereze umutima nukuri. amen

  • Iyi nkuru inteye agahinda
    Ariko koko niba ibyo wavuze aribyo uzajye gusengera mu bacunguwe rikorera hariya mumujyi kwa rubagura riyiborwa na bishop Rugagi Innocent ni ukuri bazagusengera Imana Data iguhe urubyaro hari benshi bari bameze nkaw Yesu yatabaye barabyara, Imana Data ni ukuri ni kwibuke kuko ishobora byose gusa ntihagire ikindi ukora ushaka kwicira inzira wowe senga kuko urubyaro rutagwa n Imana

  • Sinzi wowe igihugu urimo ariko nzi Muganga wagufasha maze ukabyarana n’umugabo wawe utagiye mubikubuza amahoro.

  • muraho, murakoze ku bitekerezo n’inama zanyu nziza.JULIET yaturangira koko abafite ibibazo byo kutabyara nibenshi kdi bakeneneye abaganga babafasha.
    murakoze

  • MWIRIWE NEZA. IYI NKURU IRABABAJE ARIKO NSHUTI IHANGANE, UKOMERE KANDI URUKUNDO UKUNDA UMUGABO WAWE NTUZEMERE KO RUGABANUKA.NJYE NUMVA KUBYARANA NUNDI MUGABO ATARI BYIZA KUKO BYATERA AGATOTSI MU RUGO RWANYU NUBWO BYABA ARI(IVF) KUKO UMUGABO WAWE YAHORA YUMVA KO UMWANA ATARI UWE. AHUBWO NJYE NUMVA MWAKORA ADOPTION NIBWO MWEMBI MWABA MUNYUZWE KANDI NTIBIHUNGABANYE URUKUNDO RWANYU. IKINDI KANDI AMAHORO NTABONERWA MU BANA AHUBWO AMAHORO ARUTA AYO AB’ISI BATANGA NAYO IBY’ISI BITANGA ABONERWA MURI YESU WENYINE. INDI NAMA NAKUGIRA NUZIHUTIRE KUJYA GUSENGERA NGO AHANTU BASENGA IBITANGAZA BIKABA KUKO NTUMENYA IMBARAGA ZIKORESHA ABO BANTU, AHUBWO HUMURA NAWE IMANA IRAKUMVA UTARINZE GUCA KUBANDI. YESU APFA UMWENDA WAKINGIRIZAGA AHERA CYANE WATABUTSEMO KABIRI BIVUGA KO TWESE TWEMEREWE KWIGERERA IMBERE YA DATA. HARI INYIGISHO ZA KANGUKA ZIFASHA UZUMVISE KANDI ZIRUHURA UMUTIMA.UZIKURIKIYE WARUSHAHO KUNEZERERWA IMANA. WAKWANDIKIRA UYU MUNTU WITWA CHRIS AKAJYA AZIKOHEREREZA KURI WHATSAPP, NO YE NI +25775602061. N’ABANDI MWESE NABAKANGURIRA KUZIKURIKIRA KUKO ZIRAFASHA CYANE.THX.BE BLESSED.

  • Iki kibazo kiragoye,
    kuguha inama ntabwo byoroshye kuko kumva uburemere bwo kutagira umwana ni ikintu gikomeye.
    Ikibazo cyose kigira igisubizo,ni ngombwa gukoresha ubwenge mbere yo guhitamo igisubizo kiboneye.
    Reka nanjye nkwibarize iyo ujya gusanga ari wowe ufite ikibazo :
    *)umugabo akakuzanira umwana yabyaye hanze byagushimisha ?

    Ari njye bibayeho, nahitamo adoption ku mwanya wa mbere. Niyo yabaha amahoro mwembi,
    uyu mwana mwaba mumuhuriyeho ntawugize kwikunda,nta nuwo byatera igikomere haba mwebwe ubwanyu cg umwana. Mukabiganiraho,mukanasengera uwo mwana mbere yo kumubona,Imana ikazabahitiramo umwana uzatuma mukomeza kugira amahoro n’urukundo mu muryango wanyu.

    Mukomeze kwihangana.

  • muraho neza,nange inama nakugira nugushaka umwana muka mwa adptinga ubundi mukamurera byagufasha kdi bigafasha numugabo wawe njye niko mbibona,naho kubyarana nundi mugabo mbona byaguteranya numugabo wawe kdi uwo mwana nawe ntumwishimire.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe