Utuntu duto abashakanye babanye neza barusha abandi

Yanditswe: 18-07-2017

Ushobora kubona umugore n’umugabo banezerewe ukagirango bibatwara ibintu birebire ngo babashe kugera kuri uwo munezero nyamar aburya usanga akenshi ari utuntu duto tworoshye burimumwe akorera undi kandi bakanezerwa. Muri iyi nkuru tugiye kureba utuntu duto twongerera umunezro abashakanye kandi tukaba tudasaba ikiguzi na kimwe

Gusuhuza uwo mwashakanye ukibyuka : Usibye no kuba ugiye kubikorera uwo mwashakanye gusuhuzanya ni umuco mwiza utuma abantu bahuza urugwiro. Niyo uwo mwashakanye yaba atabikora wowe ukibyuka ujye umutanga umusuhuze umubaze uko yaraye.

Akajambo koroshye ko gusuhuza uwo mwashakanye gakingura amarembo y’umunsi wose bikabafasha kwirirwa neza ugasanga umunsi wose ubiganiro bikomeza niyo mwaba mudakorera hamwe. Gufungura ibiganiro ni ikintu cy’ingenzi cyane mu mubano w’abashakanye kuko ibintu byose usanga bipfira mu kutaganira. Niba umusuhuje muraherako mubwirane na gahunda zanyu z’umunsi, ibihutirwa gukorwa n’ibindi muteganya uwo munsi.

Gushimira akantu kose uwo mwashakanye agukoreye : gushimira nabyo ni ikintu kiza gitera akanyamuneza n’ingufu zo gukomeza gukora nk’ibyo ukoze ugashimirwa. Abashakanye babayeho neza mu rukundo uzasanga bagira umuco wo gushimira buri umwe ashimira mugenzi we. Niba nawe rero ushaka kunezerwa iga guhsimira uwo mwashakanye niyo haba ku kantu gato agukoreye.

Gushimagiza uwo mwashakanye mu ruhame : Aha bamwe bashobora kumva ibyo batabishobora ahanini wenda kubera n’umuco uba warakuriyemo. Wabikora uri mu bantu, wakifashisha imbuga nkoranyambaga, wakora ibimenyetso gusa ariko byerekana ko wishimira uwo mwashakanye nko kumufata mu kiganza mukagenda muganira, kumutwaza isakoshi, n’ibindi.

Kwirinda akantu kose kasebya uwo mwashakanye mu ruhame : Hari abantu bibwira ko iyo umugore we asebye cyanwga s eumugabo we igisebo kib akiri kuri we gusa bo ntikibageho ariko biba ari ukwishuka. Ikintu cyose wakora gisebya uwo mwashakanye nawe uba witesheje agaciro. Abashakanye banezerewe rero kuko baziko iy batesheje uwo bashakanye agaciro nabo baba bakitesheje, iryo kosa ntibajya barigwamo. Niyo byababaho bitunguranye bazi guca bugufi bagasaba imbabazi.

Ibi ni bimwe mu bintu wakita ko ari bito ariko bifite agaciro kurenza kumva ko umugore wawe azagukund aigihe uzaba wamugeneye impano y’imodoka, cyangwa se ko umugabo wawe azagukunda igihe uzaba wamuhaye impano nziza y’isaha ihenze. Impano nziza waha uwo mwashakanye iruta izindi ni ukumwitaho no mu tuntu duto. Nibyo bizatuma n’igihe wamugenye indi moano ifatika yakirwa neza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Sinibuka neza site naba narasomyeho inkuru isa neza neza nkiyi yawe, niba ari aha ku gasaro, niba ari kuri bwiza.com ntabwo mbyibuka neza, gusa icyo nibuka nuko uwo mudanu wasabaga inama nawe yabanye n’umugabo utabyara hanyuma uwo mugabo asaba umugore we ko yazana murumuna we akaba ariwe babyarana, umugore arabyemera ariko ibyakurikiyeho byabaye bibi cyaneeee ari nayo mpamvu uwo mugore yasabaga Inama z’uko yabyitwaramo kandi yaricuzaga cyaneee !!
    Njyewe inama nakugira ntuzatinyuke kubyarana n’undi mugabo njye ubikubwira narabyaye nzi uburyohe bw’ibibondo ariko nanone nzi kugira neza kw’Imana ihinyuza ibyo abaganga bavuze igakora ibyo mwene muntu atabasha !! Mwegere Imana, musenge muyisaba urubyaro kandi muri ibyo byose ukunde umugabo wawe umwereke ineza murebe ko Imana itazabagirira neza !! Ibuka isezerano wamuhaye ko uzamukunda mu bibi no mu byiza, mubyaye cg mutabyaye !!! Hanyuma ukurikize iyi ndahiro ikomeye wakoze !! Yewe uzamurememo n’icyizere ko Imana ibishatse yazabyara

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe