Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Mba numva ndi mubi mfite isura mbi ku buryo ntawankunda by’ukuri

Mba numva ndi mubi mfite isura mbi ku buryo ntawankunda by’ukuri

Yanditswe kuwa 14-07-2017 Saa 09 : 52

Muraho bakunzi b’agasaro amagazine. Nkunda gusoma inkuru kuri iyi page yanyu n’inama abasomyi bagira abantu kandi nziza. Rero nanjye nkaba nifuza ko mungira inama. Maze imyaka ibiri nkundana n’umusore turushanano imyaka 8.

Mu by’ukuri ni umwana mwiza uzi ubwenge kandi wubaha abantu. Kuko Relationship yacu yari long distance akenshi twakoreshaga email na whatsapp muri communication . Mbere yabaga mu Rwanda nanjye mba mu mahanga ariko twakoze dossier ku buryo yaje.

Ibibazo mfite ni ibi. Mu busanzwe ndi umuntu ugir aisoni kandi utavuga menshi kandi niyo ncuti yanjye nayo ni uko ntavuga cyane. Akenshi iyo tutari kumwe ducommunicatinga dukoresheje kandi akenshi ni texts nta phone calls. Ambwira ukuntu ankunda anifuza ko twabana kandi nanjye mbyiyumvamo.

Ikibazo mfite ni uko iyo turi kumwe atavuga ngo atere inkuru, avuga gake gashoboka nkiyo mubajije ikintu. Ariko narebye ayari mu bandi bantu araganiraaa pee. Ese yaba ambeshya ? Ni iki se cyaba kimutera kutavuga iyo turi kumwe ? Kuko nanjye nivugir amake ndicecekera nkavuga amvugishije. Mungire inama y’icyo nakor akugirango habe ubwisanzure hagati yanjye nawe.

Ahora ambwirako ankund an’iwabo bamaze kumenya. Ikindi kibazo mfite ni uko ntiyizera. Hari igihe ambwira ko ankunda ariko simbyemere kuko mba nkeka ko ari ukuryoshya. Na kenshi iyo ambwiye ikintu sinkemera mbanza gukekaguzwa kandi naperereza nkasanga yambwiraga ukuri.

Mba numva ndi mubi mfite isura mbi ku buryo ntawankunda byukur. Mba nkeka ko abasore bose babeshya nta kuri kwabo.

Ibi rero nkaba mbona bizanteranya nawe bigatuma dushwana. Nyabukena basomyi beza nimungire inama y’icyo nakora. Ikimenyimenyi nabonye ko ankunda nuko twigez kujya ahantu muri hotel Twembi nta wundi muntu. Yansabye ko twakora imibonano mpuzabitsina mubwirako ntiteguye nzabikora aruko twashyingiwe.

Yaremeye nti yashyiraho agahato yemera kuzarindira kandi ntibyamurakaje. Niyo mubabaje cyanwga nkamurakaza musaba imbabazi kandi akazimpa buri gihe. Ese nakora iki ngo ndeke gukeka no gufuha ? Kuko bamze no gufata irembo

Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Kuki utizerase barafashe irembo ?

  • Mwaramutse, niwakira Umwami Yesu Kristo mu bugingo bwawe uzokira kwibonako ububi, uzoza uriraba ubone ko ntaco ubaye uri mwiza kuko twaremwe mw’ishusho ry’Imana. Humura umwe wese agira uwiwe

    Ivyo ndabikubwiye kuko nanje niko nibona ntarakira Yesu mu buzima bwanje ariko ubu nd’amahoro, ndanezerewe, ndiraba mukiyo nkashima Imana ko yafashe akanya ikandema yandaba igasanga vyose ni vyiza.

  • Umva mama, iyo utubwira uko wabyirutse twajyaga kureba niba uko kwiburira icyizere ariho bituruka. kuko burya twese aha turabizi ko mu muco wacu ababyeyi batarera umwana ngo yigirire icyizere. niba wowe rero waranakuze hari abakubwira ko uri mubi ko ntacyo uzavamo nibindi nkibyo... burya ibyo bintu biradukurikirana. wakongeraho ko hari ubwo uba ufite ababyeyi utabwira ikintu na kimwe bamwe bahora muri ceceka aho ngaho, uravugishwa ibiki imbere yanjye...

    - none rero kora uko ushoboye utangire uganirize umukunzi wawe. witegereza ko we akuvugisha kuko nawe aribyo ategereje. nimukomeza gutyo muzabura umunezero mu rugo kandi bishoboka. ihatire kuvuga umubwire uko umunsi wawe wagenze ibyo wabonye, umubaze icyo abitekerezaho. mugenzi wanjye wari umuze gutyo yarebaga amakuru agasoma ibinyamakuru kugira ngo abone icyo aganira n’umugabo atashye. kuko nawe ni wa muntu ucecetse cyane umugabo we akaba ashyushye.
    wabona uko guceceka bimubangamira ariko kuko agukunda akibwira ko aruko umeze akabyemera uko biri. kuko niba ubona avuga mu bandi nuko akunda ahasusurutse ariko yakugeraho akagufata uko umwiyereka.
    aha ariko ntiwitiranye guceceka no kudasabana cg gukunda abantu. kuko burya icyo nakwita kuganira no kugira urusaku si ibya twese. ariko niba musohoka mukicarana nabandi batera igiparu ugaseka ukumva wishimye, nuko ukunda gusabana. si ngombwa ngo wige kuvuga menshi niki ariko umukunzi wawe si rubanda, muvugishe umubaze utubazo bizajya bituma muganira.

    - wavuze ko uba hanze. ndagusabye ngo uzashake umujyanama w’ubuzima agufashe utazabaho uri imbohe yo kwiburira icyizere ukazisenyera. bazagufasha kurebesha ubuzima andi maso atuma ubona ko uri uwagaciro, ko ukwiye gukundwa.

    - ikindi kandi ma belle, wishyiraho cache y’ububi kubera iki ? uri mwiza pe cyane ko ufite umutima mwiza. ubwo bwiza ntibushira mu gihe buriya bundi buyoyoka.
    ntukitekerezeho cyane. jya wumva ko afite icyo yagukundiye ko ibindi bitakureba.ntukigereranye nabandi kuko ntuzi imisaraba baba bikoreye. Uri mwiza kandi uri uwa gaciro.

  • Nubundi ntawemera ko ari mwiza, ark niba barafashe irembo tuza kuk ndumva agukunda kd yaba akubeshya ntaba yarabkz wow i

  • Uyumuntu ushaka inama aratangaje rwose. Gusa icyo nakubwira ntamuntu mubi wabuze umukunda ntanumwiza wakunzwe nabose ubaho. Sinzi icyo ushingiraho wiyita mubi ariko ububi warukwiye gutindaho nububi bwo kumutima kuko nibwo bugira ingaruka zikomeye kubuzima bwumuntu nabandi. Nguhe urugero. Uzajye kuri youtube urebe umugabo witwa sebabi wa Uganda maze urebe umugore afite ukuntu arimwiza, mbese uragirango ni amafanga yatumye amushaka ?, yee, byashoboka ariko sibyo gusa kuko hari inzira nyinshi zogushaka amafaranga. Nkisoma inkuru yawe nabonye ufite ikibazo cyuko ushobora kuba uri mubi kumutima kuruta kumubiri,nicyo kibazo ufite. Umutima nukwemeza ko urimubi umubiri ntiwabihakana, kandi uzagira ibibazo bikomeye kuruta ibyo. Dore inama nakugira ;
    - Menya ko umuntu akundirwa imirimo ye myiza cyangwa ingeso ze nziza. Hugira cyane kumirimo myiza iguhesha agaciro abe ariyo utindaho kuko abantu bakunda ibyiza kandi ntibakunda icyiza ngo bareke ukibaha.
    - Menya ko kubaha ushaka gukundwa nabyo arindwara. Urukundo nyakuri ntabwo ruzanwa na technique ahubwo rushingira kumirimo myiza ningeso nziza umuntu aba afite.
    - Ntushobora kubura ugukunda mugihe nawe wikunze. Iyo wiyanze ntawundi wagukunda kereka Imana yakuremye gusa. Fata akanya ko kwunva ko uri mwiza, uko uteye nikwiza, kandi hari abo gushimisha harimo nuwo mukundana. Nugera kukigero cyo kunva ko uri mwiza bizatuma ukora ibyiza ukundwe kurushaho ariko nukomeza kunva ko uri mubi uzakomeza kurangwa nubwoba, ishyari, amaganya, amatiku, kwiheba, kwitakariza ikizere, nibindi bibi bityo bizasoza nuwagukundaga akwanze kubera izo ngeso mbi
    - Hugira kwiterambere ryawe no gufsaha abandi. Iyo ufasha abandi bikuviramo gushobora ibintu byinshi kandi bigatuma usuhoka mugihome cyibitekerezo byawenyine ugatangira kunva abandi ukamenya icyo bagutekerezaho kandi bakagufasha kwiyubaka. Va mubintu byo kwigunga, shaka inshuti nziza mushobora gukorana ibikorwa byiza nya social bizagufasha cyane.
    - Jya murusengero usenge Imana ikubohore. Imana irabohora jye ndabizi rwose. Hari ibyo tutashobora kukugiraho inama ndetse hari nigihe inama tukujyiriye zakunanira kuzishyira mubikorwa ariko niwizera Yesu ukamwita umukiza wawe ukamwereka ibyakunaniye byose azagufasha kuko arashoboye kandi akunda abamugana. Imana nyirijuru ikubohore kandi iguhe amahoro yomumutima rwose. Nkwifurije ibyiza gusa.

  • MURAHO NEZA, NSHUTI NDAKUMVA CYANE KUKO NANJYE IBYO BYAMBAYEHO, AKENSHI BITURUKA KU BIKOMERE UMUNTU ABA YARAGIZE AKIRI UMWANA, KUKO ABANYARWANDA NTAGO TUGIRA IKINTU CYO KWAPRECIA ABANA AHUBWO DUKUNDA KUBAGERERANYA N’ABANDI BITYO BIKABATERA IBIKOMERE. NJYE SINAJYAGA NISHIMA NGO NSEKE NK’ABANDI, NAGIRAGA ISONI NYINSHI KUBURYO NATINYAGA NUMWANA MUTO ANDEBYE NKUMVA NGIYE NKO KUGWA, NKUMVA NDI MUBI NTAWUNKUNDA N’UBWO ABANTU BABIMBWIRAGA ARIKO NUMVAGA BAMBESHYA BOSE ! ARIKO MAZE GUSOBANUKIRWA KO MBITERWA N’IBIKOMERE NARASENZE IMANA INKIZA IBYO BIKOMERE, NSOMA N’IGITABO CYA JOEL OSTEEN KITWA YOUR BEST LIFE NOW : 7STEPS TO LIVING AT YOUR FULL POTENTIAL NGIHINDURA UBUZIMA BWANJYE BWOSE !NABAYE MUSHYA, MENYA KUGANIRA, IBYARI TIMIDITE BIVAHO, NDISOBANUKIRWA ,SINASHOBORAGA NO KWIGURIRA UMWENDA NARAVUGAGA NGO NDAGURA MUBI NIHAGIRA UWUBONA ANSEKE KANDI KOKO NABIGERAGEZA BAKANSEKA ARIKO NYUMA YO GUSOBANUKIRWA KO AGACIRO ARINJYE UBANZA KUKIHA ABANDI BAKAZA NYUMA BYOSE BYARAHINDUTSE !HUMURA NAWE URI MWIZA, IMANA YAFASHE UMWANYA WO KUKUREMA IKWITONDEYE NTAGO ARI BIMWE BAVUGA NGO YARI INANIWE, NTURI IMPANUKA, UFITE IGIKUNDIRO K’IMANA NTUZONGERE NARIMWE KWIYATURIRAHO AMAGAMBO NEGATIF AHUBWO UJYE WIYATURIRA ARI POSITIF KANDI NTUKIGERERANYE N’UNDI UWARIWE WESE KUKO URI UNIQUE !HALELUYA. BE BLESSED

  • Kuba waratanze irembo byonyine byumvikanisha ko wizeye uwo mukundana.

    Muarkoze.

  • jya wigirira icyizere iyo ni satani ikwereka ko utari mwiza.nubwoba satani yakubitsemo.ikindi
    nuko mushobora kuba mutamenyeranye cyane nawe yabona uri timide akanga kugusagarira ngo utamufata ukundi
    niyo mpamvu ubona ko iyo ageze mubo bamenyeranye cyane avuga.ibyo bibaho rwose ugasanga musa nka batinyanye ariko atari ukuvuga ko atagukunda.uko muzarushaho kubana cg gutindana azajya agenda akwisanzuraho.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe