Ingaruka zo guhubuka ukemerera uwuje wese ngo mubane

Yanditswe: 12-07-2017

Hari ubwo umukobwa agira ibimusukina bimutera kumva ko uwuje wese umusaba ko babana yahita yemera. Icyo gihe usanga adafata umwanya uhagije ngo atekereze bikaba byazatera uwo bagiye kubaka kubana nabi ndetse abandi bagasenya hadaciye kabiri.
Gufata icyemezo cyo kurushinga bigomba gutandukana no kwemera uje. Uba ugomba guhitamo muri benshi n’ubwo batazira igihe kimwe !

Guhitamo uje bikunze kuba ku bakobwa bategereje umukunzi igihe kirekire ! Hagira rero uza uko yaba ameze kose ugahita uvuga uti « ubwo ni uyu ». Wowe uhisemo muri umwe, ubwigenge buri he ? Ese gutimo byo ubwo bibayeho ? Ni yo mpamvu usanga izo ngo zubatswe mu rukundo ruke ! Agahato k’umutima ukubwira ngo mwiteshe uzagumirwe ni kabi cyane !

Ntitwakwirengagiza no guhunga ibibazo bitandukanye. Ugasanga umuntu ni nk’imfubyi irererwa mu muryango itishimiye, cyangwa abize batarabona akazi ! Hagira umusore umubwira ko amukunda, akumva guhita yemera kubana na we ari nk’ikiruhuko abonye cy’ibyamubabazaga. Icyo gihe iyo abaye ubuhungiro, icyo avuze cyose uremera ngo utavaho ukoma rutenderi akakwanga. Aha nta bwigenge burimo.

Hari kandi no kwihutira gushyingirwa kubera igitutu cy’ababyeyi mu gihe umukobwa atwite ugasanga yemeye gushyingirwa kandi nta byo yari asanzwe afite muri gahunda. Ibi nabyo bigira ingaruka ku miryango imwe n’imwe ishinzwe muri ubu buryo kuko nta myiteguro iba yarabayeho kabone nubwo mwaba musanzwe mukundana cyane.

Icyitonderwa : ubundi wakagombye gukunda witeguye ko igihe cyose mutarabana hakaboneka imyitwarire idahwitse ku wo mwagendanaga wabivamo ugakunda undi. Iyo ukunze wihambira rero ibibi n’ibyiza byose ukabyima amaso n’umutima amaherezo bikugiraho ingaruka utagifite igaruriro.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe