Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Ibihumbi 5 byatumye umugabo yimukira mu cyumba cy’umwana

Ibihumbi 5 byatumye umugabo yimukira mu cyumba cy’umwana

Yanditswe kuwa 13-07-2017 Saa 04 : 25

Mumfashe mungire inama :

Maranye n’umugabo imyaka ine dufite umwana umwe ariko ndatwite inda y’ukwezi n’igice. Kuva tubanye umugabo agira ingeso yo kugera bikabije najyaga mbyihanganira kuko nakoraga nkabikemura none nararwaye akazi karahagaze ndi mu rugo hashize amezi 2 ntakora.

Iyo ahashye kuva twabana agura umuceri n’ibishyimbo nta kindi habe na kimwe ibindi byoooosssse mu rugo nkabigura ngaceceka ngo tutavugana nabi kuko nigeze kubimubaza anyuka inabi ndamureka kandi ahembwa amafaranga menshi pe !
Ubu rero aba mu cyumba cye nanjye ndi mu cyanjye byaturutse 5000frw namusabye ngo mvomeshe twari dukeneye amazi nshaka no kugura imbuto na yourts z’umwana dufite ufite 2ans,.

Ayanyimye ndamubwira nti yangurize arayampereza ati se uzayanyishyura ute ko nziko nta mafaranga ufite ndaceceka ndagenda nkora bimwe nayashakiraga. Bukeye arayanyishyuza hari Aunt nahise nsaba anyoherereza 5500 ariko mbona n’ubundi nta mboga nta biryo by’umwana mubwira neza ntuje nti se cheri wakwiyeranje ukareba aho uyakura aya ukayandekera nkayaguramo ibyo kurya by’imboga ko ubona ko ntabyo ?

Sinamenye ukuntu abaye ahita arakara aratongana arantuka ngo ndi ingegera no ndi inyatsi n’ibindi bibi cyane ngo sinabaguriye umuceli n’ibishimbo muraya gusa..... Ni ukuri kdi mu gipangu harimo abantu ndababara ndaceceka. Ariko se wowe warya umuceli n’ibishyimbo kuva ku itariki ya 1kugeza ku ya 30 ukwezi kugashira ukundi kugataha ?

Noneho arasara avuga amagambo mabi cyane. Nahise mva aho nari ndi ngo atankubita kuko byigeze kumera gutyo musabye imbuto z’umwana yati akiri muto arankubita arankomeretsa baramufunga asaba imbabazi.….

Nguko uko byaje none arara mu cyumba cy’umwana agafunga akagenda ndateka ntarye nayobewe icyo nkora gusa ibi bikunze kubaho kenshi.None nkore iki ? Ndatekereza nti se nzamureke ko mbona n’ubundi byose arijye ubikora iyo ntakora nibwo mukenera akamera atya ariko niyo nkora sinshobora no gusagura 1000 kuko byose biba bindi ku mutwe cyokora inzu arayishyura.
Murakoze

Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com. Gusa n’abafite ubuhamya bwiza bw’ibyo bagezeho, abafite ingo nziza zabera abandi urugero nabo batwandikira tukabisangiza abasomyi.

Ibitekerezo byanyu

  • Sha muvandi ihangane, iki gihugu cyuzuyemo abagabo basigana gusa, ndumva duhuje ibibazo gusa njye ntarwana. Tekereza neza witonze uzifatire umwanzuro. Umuntu urwana aba ari mubi cyane yanakwica. Courage kandi Imana ikuyobore muri byose

  • hahahaha ibaze kuguriza madam nkho umwana ataruwawe di ?ariko rimwe narimwe ubanza iyi site ihimba inkuru da ?kuko bibaye aribyo ukabona umugore wakihanganira ayo magorwa sinzi ko yaboneka murwagasabo pe ?ubuse niba aribyo koko nigute ukomeza kumubyarira di ?uziko ari shitani uwo mugabo ?ngo urinyatsi ?ndumiwe pe

  • Umva nkugire inama mugore mwiza, ihangane dore uratwite, utazabyara umwana ugira agahinda, jya wihangana , naho ubundi niba yishyura neza inzu ube utuje, dore n’umwana wawe aracyari muto. Ubundi numusaba ikintu akakikwima ujye wihangana ubundi uhengere ubona adafite umushiha umubwire neza utuje, uti mbese ko hari ibyo dukeneneye mu rugo hari icyo wadufasha ? ujye umubaza utuje, burya abagore tugira Language tuvugamo ibintu ntibyumvikane neza, kandi tukagira na language tubivugamo bikumvikana. Jyewe ndi umugore mugenzi wawe, ariko igikuru nukuvuga witonze, kandi utamukangisha uwo mwana cyane. Kuko iyo umwatse amafaranga nubwo yaba ayafite ugasa numutegeka, uvugana guhubuka kwinshi, nawe ararakara. Ikindi urugo rwanyu muracyari bato ku buryo buri wese agomba kumenyera imiterere ya mugenziwe. nk’urugero, ntugasabae amafaranga umugabo ari ku meza agiye nko gufungura, cyangwa cyangwa arimo kugenda. ntukamutege ahagurutse yenda kugenda. Ikindi ujye ugira amagambo make, uvuge nk’umugore urangwa n’ikinyabupfura ugaragaze ko umwubashye, Kandi niba usenga Imana yo mw’Ijuru Ishobora byose, ujye mu mahugurwa y’abubatse ingo azagufasha. Natwe tukiri bato ibyo byabagaho, ariko ubu byarashize. Igikuru nuguha agaciro uwo mwashakanye, kandi niba avuga nabi, wowe ujye witwara neza wihangane buriya hari impamvu ibimutera, yaba iguturukaho cyangwa itaguturutseho, byose birashoboka. kandi mukomere. Imana ibafashe. Nushaka inama zindi zihariye uzampe numero yawe duhure mfite inama zagufasha urugo rwawe rugahinduka. ariko niba nawe uziko nta kindi kibazo umutera Kiguturukaho. Uzabanze wisuzume.

  • Basomyi banditsi b’urubuga agasaro mbanje kubasuhuza, mugire amahoro. Uyu muvandimwe afite ikibazo gikomeye pe. Abantu bameze kuriya babaho madam rero biragusaba gusubira inyuma ukamenya amateka ye, yabayeho gute ? kuko akeshi uzasanga nawe ariko yakuze bamubwira akaba yuzuye ibikomere gusa bene uwo
    muntu rero ntakiza yamenya gutanga kuko ntabyo yakorewe, yahawe cyangwa yabonye. ukaba wagirango ni umutima mubi afite kandi we aziko ariko bigomba kugenda ndetse rimwe na rimwe akumva afite ukuri.
    Ubwo rero umaze kumenya ahashize he nibwo wamenya uko umutwara, umugira inama, umwihanganira ariko umuganisha ku mibereho myiza nyakuri yo gusangira no kwita k’umuryango. Ugomba no kumenya icyo ayo mafaranga akora. Niba adahahira urugo kandi ahembwa meshi arayabika cyangwa hari izindi gahunda ayajyanamo.
    NB : Ibi byose kugira ngo ubigereho biragusaba kumusengera no kumukunda kurushaho

  • ntazahinduka. nushaka wigendere u kiri muto

  • nukuri birababaje ihangane winjire mugusenga Imana ifite icyo gukora njyewese ko ampahira icyera nshatse ntantuke ntankubite ariko tumara amezi 3 ntacyi arankora muburiri kandi nkamenyako ajya hanze kandi ndasenga nkihangana kandi ndamukunda ndamwubahisha kandi nkirinda gutukisha Imana yanjye njya mubusambanyi ihangane winjire mugusenga haricyo Imana izagukorera ntuzitere umugabo

  • sha ntibahimba abagabo baraha nukumirwa gusa
    nsomye iyi nkuru maze gusaba umugabo nti mbese
    kubona ndihafi kubyara kd imisatsi ikaba isa nabi ko maze igihe mpambuye none nzisukisha ryari ?
    Ati mfite gahunda nyinci ibyo sinambitekereza.ntakindi narengejeho numiwe gusa

  • Hanyuma uratinyuka urongera ubyarana undi mwana nuwo mugabo kandi nuwa mbere kugira ngo arye ukubitwa.
    umva madame, barakubwira gusenga no kwihangana...
    Njye ndakubwiye nti tangira ushake akazi, ubundi uzashake inzu uzabasha kwishyura hanyuma uzimuke. mbene nkuwo sinanamubwira ko mpafashe.
    ariko kandi niba utwite ukaba ufite umuryango wakwakira wakagombye kugenda ubu.

    umuntu aragukubita nkitungo bakamufunga ukagaruka mu rugo ngo yasabye imbabazi ? warangiza ukabona nubundi mubaho nka mbere warangiza ugatega akagutera indi nda ? abo bana ubyarana numuntu nkuwo niba twanamwita umuntu urabahora iki ? Uko aguhondagora ni nano ejo bundi azaba abavuza amahiri bamusabye ibikoresho by’ishuri. namara kukwica se abo bana bazaba abande ?

  • Eheee ndumiwe nezaneza uti yarayakwi shyuje koko uwo sumugabo pe ndumva bingoye kugira icyo nkubwira wowe uzifatire umwanzuro ukore igikwiye

  • Oya da izi nkuru ziba zibaho tuba twazitanze ngo mudufashe mu nama.urihangana kwihangana bikavaho ukaba ikiragi bikavaho umutwe ukakurya bikavaho ukaba ikinya....mbese ugatangira kwibaza ngo Atari jye ari undo ubu iyi situation yayishobora ?!ngayo nguko mumfashe inama zanyu ninzihuza ndakuramo icyo gukora pe.ndabashimiye

  • Oya da izi nkuru ziba zibaho tuba twazitanze ngo mudufashe mu nama.urihangana kwihangana bikavaho ukaba ikiragi bikavaho umutwe ukakurya bikavaho ukaba ikinya....mbese ugatangira kwibaza ngo Atari jye ari undo ubu iyi situation yayishobora ?!ngayo nguko mumfashe inama zanyu ninzihuza ndakuramo icyo gukora pe.ndabashimiye

  • sha bibaho cyanee nange ndamufite pe we ansabako inusu yisukari tuyikoresa iminsi 4 kandi mfite abana 3 nabakozi 2 nange nawe, nge ikifasha nuko nkora ndiyaranga mubwenge ariko nana uko ngenda musengera muha care ubona bigenda bigabanuka andi mahirwe nge ntajya amenya amafaranga afite uko angina harigihe fatamo nka 5000 INAMA YAMBERE MUSENGERE KUKO NIZERAKO IMANA ISHOBOYE BYOSE ICYAKABIRI NIBA USHAKA KUBAKA KOKO UTARI NKABIKIGIHE WIYAKIRE PE IBYO BISHYIMBO NUMUCERI WIYAKIRE UBUSHIMIRE IMANA KUKO HARI NABATABITANGA THANKS

  • yooo muvandi urababaye cyane ni ukuri gusa komera wihangane usenge Imana ikuyobore icyo ukwiye gukora ikibabaje niko utagikora akazi ngo wibonere udufaranga twawe niba byakunda gerageza usubire ku kazi niba ari inda yakuguye nabi wegere abaganga baguhe imiti igufasha ubundi uwo mugabo umwihorere ajye ahaha uko ashaka kuko numvise ari numunyamahane Imana izagutabara komera

  • Ndabashimiye mwese abarimo kungira inama ndimo kubakurikirana kdi birimo kumfungurira ibitekerezo ngo mbashe kugira umurongo mfata cg Nina.icyo nabongereraho nuko uburyo bwo kumubwira ibyo dukeneye n’imvugo nziza byose narabyitoje nkiri fiance we kuko twamaranye imyaka 2tubana ku ishuri duhorana kenahi rero naramwize ariko aya mahane nutundi duco naratubonaga nabwo nkitwararika ngo ahari nzabishobora kuko nukuri ndi umudamu utuje mu mivugire ahubwo usanga mabukwe we arise uza kumbwira ngo ihangane mwana wange erega Niko ameze nange byaranyobeye...mbese ukabona namwe aramutinya ntashobora no kumuhanura nka nyina araceceka akaba arijye aza guhumuriza nkabona ari uko namwe amuzi jye ibaze nyine kubasha kumarana imyaka ine na nyokobukwe umugabo byaranze bityo...ushaka ko twaganira ngiyo no yange:0787721844

  • Ingo ni hatari !!
    Niba mwarakundanye igihe rero ihangane,na famille ye mukomeze mushyire hamwe ubundi numara kubyara uzahite utangira kuboneza urubyaro, ubundi uve hasi ukorere abana bawe n’urugo rwawe ibyo kumutegerezaho kukwitaho ubyibagirwe,ujye umufata nk’umutware wawe gusa ukore inshingano zawe nk’umubyeyi uzaba ureba ko atazahinduka !!!

  • Nanjye nuku mbibona burya urareba ukitegereza ukamenya ubwenge,none Imana ni kuruhura izaguhe na Kazi maze ube uretse gusenya sibyoo ?abana bigire ruguru amaze ube responsable urengere urugo rwawe ntirugucike kd wihangane ni mpano nziza ku mugore kd ndabona uzabibasha ntabwo uri umugore w’ingare nabibonye Inyifato yawe ishobora kumuhindura ugatungurwa ikibi na gasuzuguro.

  • uyu mudamu ndumva akorerwa ihohoterwa
    ariko umuntu yakwibaza niba barasezeranye
    ikindi yarakwiye kwegera inzego zubuyobozi
    nizumutekano

  • Komera muvandi abenshi niko twazubatse abagabo bubu sinzi uko bameze nanjye nari mufite twamaranye imyaka 4 tubana nindi 7 turi abacheris mbere yo kubana atampahira niyo stock nkayikorera yemwe nta ninzu twakodeshaga rimwe mbura amafranga kandi nibintu muri stock byanshiranye ariko kuko nari nabonye ko afite amafranga muri porte monnaie ye kandi menshi ndamubwira ngo ko stock yashize niba hari amafranga afite yaduhahiye ati ntayo mfite nti warebye se aho uyakura basi tukazabishyura ati hano hari ayo mfite ariko si ayanjye reka mbe nyakugurije nuhembwa uzayanyishyure ngira ngo no blague ukwezi gushize ati amafranga yabandi ko utayampa nti numvaga warayashatse ukayishyura kuko yacuruzaga kandi ageenda buri gitondo ati urabizi ko ibyo ncuruza nta kigenda mpereza amafranga yabandi njye kwishyura ndayamuha gusa we byagaragaraga ko afite ibindi ahugiyemo kuko buri munsi yatahaga saa cyenda zijoro birangira agiye ubu hashize imyaka isaga ine ntazi iyo ari yansiganye umwana wimyaka ine ubu agize umunani ninda yimvutsi ubu umwana yatangiye maternelle gusa numva nishimye kuko icyo nshoboye ndagikora nicyo ntashoboye ngatuza ariko ntavunwa no kuvuga ngo hari umuntu wakagombye kumfasha nyamara amvunisha gusa. Wowe rero komera kuko no gusenya si igisubizo wabona bikugwiririye ugira namahirwe hari ibyo ahaha niyo nzu akayishyura uce bugufi unamwubahe azagenda ahinduka buhoro buhoro.

  • Nkunze ko nambere iyo mico waruyizi itakuguye
    hejuru ubwo jya umusengera Imana ijya ihindura abantu
    kdi ntuzigera usenya kuko uba uhaye urwaho satani ahubwo igihe nawe ufite akazi jya umwereka ko umwitayeho umushakire ibyo uzi akunda kdi wirinde mubyo uvuga azahinduka ndabizi
    nanjye nuko yarameze njye no kwishyura inzu yarabyangaga kdi ahembwa menshi kundusha ariko gusenga birahindura ubu twaguze iyacu kdi ariwe uyiguze nta credit iriho kdi mbere ukwezi kwashiraga ntazi aho yayashyize aguza icyambere mwubahe abantu nkabo bakunda icyubahiro kurusha byose nubona frws uti ngwino tujyane ahantu ugure aka brochette mukarye muganira utuntu duto duhindura abagabo
    buriya abagabo bagira ubwenge nk ubwabana

  • Iyi nkuru irimo ihurizo rikomeye. Gusa icyo nabwira abasomyi tugomba kumenya ko ubuzima ari urusobe rwibyo tuzi nibyo tutazi ariko tugomba gufata ibyemezo biganisha ku iherezo ryiza. Dore inama na kugira :
    1. Ntuzasenye urugo rwawe bitewe nibyo bibazo, ihangane ukore ibyo ushoboye ibyo udashoboye ugire ikizere ko ikindi gihe bizashoboka. Zirikana ko intego nyamukuru yo kubaka urugo atari gufashwa, maze wibwire uti iyomba ndi umupfakazi nabwo nagahanganye nibyo.
    2. Rushaho gukora ibyiza kuruta uko wabikoraga. Zirikana ibihe byambere icyatumye mukundana kugezaho mubana murugo ntagahato ari amahitamo yanyu. Buriya hari icyo yagukundiye kandi nawe hari icyo wamukundiye. Shaka uko urushaho kubaka icyo wamukundiye. Ntamuntu udakunda ibyiza, kore ibishoboka byose wigarure niba hari aho ubona atishimira, uce bugufi, ariko nanone wihangane nubona ibifuti nkibyo ntukamwiture inabi kuko abagore benshi baganzwa namarangamutima bigatuma bakora uko bitagakwiye. Burya ibyiza iyo ubishyize imbere amaherezo byanze bikunze bitsinda ibibi, jye narabibonye.
    3. Genzura neza urebe intego afitiye urugo. Wasanga wenda ari nziza, uzamugushe neza, muganire murebe uko mwahuza imigambi. Ushobora kuba ushyize imbere franchise zumwana ariko we ashaka future assets. Iyo mudahuza mumigambi mwitana bamwana kandi biragorana kumenya ukora neza cyangwa nabi kuko mwese muba mukorera urugo ariko kuburyo mutunvikanyeho bigatera amahane.
    4. Nubona atari umuntu uhinduka kandi afite imigambi itari myiza wowe uzemere wihanganire abana bawe ukore ibishoboka kugirango bazabeho neza. Kugana ubuyobozi nibyiza mugihe ubona afite imyitwarire ndenga kamere ibyo bituma ushobora kurengera ubuzima bwawe nabana. Gusa hari ibyo muri philosophy bita "lesser evil". Iyo ubonye ibibi biguhuriyeho uhitamo igifite uburemere buto, rero kujya mubuyobozi no gutanduka wabikora mugihe ubona udashobora nagato gukomeza kwihanganira imico mibi nkiyo. Nagirango nkumenyeshe ko kwihanga biba relative, ntabwo ari kimwe kuritwese. Ibyo nakwihanganira hari igihe utabishobora gusa abantu bafashanya kwihanga mubyo bashoboye kwihanganira.
    5. Ubuzima nibuto, uge wiyorohereza ntukigore ngo wihangayikishe bikabije. Yego guhangayika ntibyabura ariko uge ushaka icyakunezeza ugikore, burya kwiha amahoro no gushaka ibikunezeza nikimwe mubitanga imbaraga zo guhangana nibibazo. Gusa uzirinde gukora ibyatuma ugayika kandi urimfura
    6. Shaka abantu binkoramutima zawe musanzwe mumenyana kumabanga akomeye muganire bakugire inama. Ariko nturebe babantu bafite ibibazo nkibyawe cyangwa batazi ko ibyo bibaho. Abeza baba abantu bafite experience kubuzima nkubwo kandi uzi neza ko bashoboye kunesha, cyane cyane abagore bagenzi bawe.
    7. Geregeza usenge Imana cyane. Imana ishobora guhindura umutima wumuntu rwose, jyewe ndabizi narabibonye bibaho. Jya ufata umwanya uri mucyumba cyangwa munzu usenge Imana uyisabe imbabazi uyibwire ibahindure. Wemere ko uri umunyantege nke uyisabe imbaraga zo gutsinda.
    8. Nagirango nkushimire ko ukunda abana bawe, abana bawe niwo mugisha wawe ukomeye. Ntakosa wakoze ryo kubabyara ntuzabyicuze nkuko nunva bamwe babikubaza. Wowe haranira kureba ko babaho mubushobozi Imana yaguhaye.

    Imana Nyirijuru yo mutunzi wimbabazi nububasha bidashira ibane namwe kandi ibahe ihumure mubihe nkibi, ibitsindire ibibi byose ibuzuze umunezero muwusangire nabana banyu, mwizina rya Yesu.

  • Ihangane ma ! njye ndumukobwa ark iyonumvise ben izo nkuru numva ntashaka umugabo gs ihangane kd usenge imana ishobora bs

  • Yewe nubishobora uzabyihorere, twese tuzirimo dushibyirije ntawunezerewe rwose, nuzabikubwira azaba akubeshye.Izitwa ko ari ingo nziza burya ni ukurenzaho naho ubundi urugo ni danger !

  • ntazahinduka
    nanjye Niko mbayeho
    kd maze imyaka 17
    nukwihangana gusa

  • Ndabashimira cyane mwese inama zanyu nukuri ziramfasha kandi iyo nzihuje Zose numva zimbohora ku kugira umurongo niha muri iki kibazo mu byukuri kitoroheye umutima wange.Imana ibiahimire kdi ibabere namwe mwese inyunganizi nkuko munyunganiye.Agasaro.com muri imfura bihebuje👌

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe