Ibyiza by’amavuta akamurwa muri karoti

Yanditswe: 11-07-2017

Akenshi abantu bumva ko amavuta ya karoti atukuza kuko usanga haria mavuta atukuza baba baritiriye aya karoti kandi atariyo irimo nubwo yaba irimo bakaba barashyizemo make cyane ngo abashe kugabanya ubukana bwa produits baba bashyize muri ayo mavuta.

Ubusanzwe amavuta y’umwimerere yakamuwe muri karoti ( huile de carottes) aba ari amavuta asanzwe asa n’amavuta atekwa ahabwa izina rya huile essentiel cyangwa se essential oil mu gihe yakozwe mu buryo bwo gukamurwa mu bimera, mu mizi cyanwg amu mbuto zabyo. Niho uzumvamo amavuta ya romarin, aya avoka, ayo mu mbuto z’ibobonono, ayo mu mwenya n’andi atandukanye.

Amavuta ya karoti rero yabonetse muri ubwo buryo ni meza ku ruhu kuko akize kuri pro vitamine A, kuri beta carotene no ku yandi ma vitamins atandukanye. Ibyo bituma aya mavuta arinda uruhu ikintu cyose cyarwangiza nk’izuba n’ibindi, akarubobereza, akarugaburira kandi akarworoshya ari nabyo bituma azwiho kurinda uruhu gusaza vuba.

  • Uko akoreshwa ku bantu bafite ibiheri baterwa no kugira uruhu rw’amavuta : Ufata ibitonyanga bike bw’aya mavuta uabivanga n’amavuta usanzwe wisiga mu maso ukisiga bisanzwe.
  • Ku bafite uruhu rugaragara nk’urushaje kubera umunaniro : ufata akayiko k’amavuta ya karoti ukavangamo akayiko k’ubuki bwiza na yaourt nke. Ubisiga mu maso ukabimarana iminota 15 ubundi ukabikaraba.
  • Uruhu rukanyaraye ruriho uduheri : ufata amavuta ya beurre de karite ( shea butter) ukajya uyisiga mu maso bisanzwe nkuko wisigaga amavuta.

Icyitonderwa : ugomba gushishoza neza igihe ugiye kugura aya mavuta akamenya ko ari umwimerere koko. Ni ayo mu bwoko bwa vierge
.
Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe