Ibimufasha guhorana urugo runezerewe

Yanditswe: 11-07-2017

Muraho neza basomyi duhurira kuri uru rubuga. Nkunze gusoma inkuru z’abantu bagisha inama kuri uru rubuga nkumva zinkoze ku mutima. Ubwo nasomaga inama zagiriwe bamwe nabonyemo umuntu wibazaga niba ingo zose zifite ibibazo nk’ibyo asoma. Natekereje ko bishoboka ko uwo muntu yaba akiri ingaragu akaba aterwa ubwoba n’ibyo asoma. Icyo nabwira uyu muntu ndetse n’abandi bafite ikibazo nk’icye ni uko ingo zinezerewe zihari.

Uko kunezerwa ntituguterwa nuko nta bibazo duhura nabyo, ibibazo bibaho mu miryango yose ariko habaho kubirenga no kubishakira igisubizo mukabona umunezero. Reka mbacire muri make uko ibyo urugo rwanjye twagiye tunyuramo ariko umunezero ugakomeza.

Ntarondogoye maze imyaka 18 nubatse. Nkuko nabibabwiye nkitangira, urugo rwacu n’umutware wanjye ruhura n’ibibazo nubwo biba bidasa n’iby’abandi ariko ntibitubuza gukomeza kubana neza.. Nkoresheje ingero ndababwira ibidufasha kubona umunezero mu rugo rwacu

Kumenya icyo uwo mwashakanye yifuza : Bimwe mu bihe bigoye twanyuzemo navuga nka nyuma y’uko dukoze ubukwe twahuye n’ikibazo umugabo abura akazi mba arijye usigara ukora njyenyine. Icyo cyabaye ikibazo kuko umugabo yumvaga ko asuzuguritse mu gihe atunzwe n’umugore. Urukundo rwacu rwatangiye kuzamo agatotsi, mbonye ko kuba arijye winjiza gusa bigiye kudusenyera naganirije umugabo. Naba nahembwe nkamusaba tukicara tuganpa imishinga tuzayakoresha hamwe ku buryo yumva ko nawe ayafiteho uruhare. Nakundaga gukoresha ijambo ngo twahembwe, umushahara wacu watinze kuza., … ku buryo nawe yiyumvamo ko afite uruhare kandi koko yabaga arufite. Ibyo byaradufashije kugeza ubwo nawe yaje kongera kubona akazi ariko ndababwira ko yabanje kugira amahane ngera aho numva ngiye guhita musiga iby’urushako nkabivamo

Ibiganiro: Ibibazo ntibyagarukiye aho gusa kuko noneho twaje guhura n’ikindi gikomeye kurushaho. Nagize ikibazo cyo kujya ntwita maze inda zikavamo. Amagambo y’urucantege yaturukaga mu miryango. Bavuga byinshi namwe murabizi iyo umuntu agize ikibazo cy’urubyaro. Aha ho umugabo yaranyegereye aranganiriza, arampumuriza mu gihe njye numvaga ko ngize ubusembwa, ko nawe agiye gufatanya na bene wabo kunyanga ariko siko byagenze. Yarankomeje kugeza igihe Imana itabaye nza kubona urubyaro ubu dufitanye abana batatu. Ibiganiro ntibyagarukiye aho gusa kuko n’ubundi mu buzima busanzwe turi inshuti hejuru yo kuba turi umugore n’umugabo. Turaganira kenshi kandi bikadushimisha haba igihe dufite ikibazo tugiye kwigaho n’ibindi by’ubuzima busanzwe. Ikindi dukunze kidufasha cyanadufashije cyane ubwo twari twarabuze urubyaro ni ugusenga. Mu buzima bwacu tugira amasengesho yihariye mu muryango kandi biradufasha cyane.

Kwitanga ukagira ibyo wemera kureka: Aho ho mwakumva ko wenda ari ibintu byoroshye ariko mbabwije ukuri ko gutsimbarara kubyo ukunda kandi bibangamiye uwo mwashakanye bishobora kubasenyera . Nigeze kujya nkorera mu ntara kure ariko umugabo akambwira ko bitamushimishije kuba ntari hafi ye n’abana. Umugabo yansabye ko naza hafi tugashaka ibindi nakora aho kubasiga nkamara igihe kirekire. Nabyimye amatwi ariko nza gusanga ko ndi kwibeshya kuko umugabo yari atangiye kujya atinda mu kabari, akanga kurya mu rugo kuko mu buzima bwe yangaga ibiryo yatekewe n’abakozi. Mbonye bikomeye naremeye akazi ka kure ndakareka aho gutakaza umuryango.

Hari n’izindi ngero nyinshi z’ibibazo twagiye duhura nabyo ndetse na nubu tugihura nabyo ariko ndangirango nkureho urujijo ku bantu bibwira ko gushyingirwa ari ukujya mu bibazo gusa. yego ibibazo ntibibura ariko hari abashobora kubisohokamo kigabo umunezero mu muryango ugakomeza.

Nababwiye ko maze imyaka imyaka 18 mbana n’umutare wanjye kandi tubanye neza rwose. Ndamukunda nawe akankunda amba hafi nanjye nkamuba hafi. Ikindi dufite abana beza badukunda natwe tukabakunda kandi bishimira kuba turi ababyeyi babo kuko nabo bajya babitwibwirira ko bishimira uburyo bakuriye mu rugo rurimo amahoro aho ababyeyi babo bafatanya muri byose kandi bakaba bakundana.

Ntabwo ibyo nabyirata ngo hari icyo narushije abandi kuko hari nabagerageza uko bashoboye ariko amahoro akabura.

Mugire amahoro kandi mukoze gusengara ingo zugarijwe n’ibibazo. Imana ibarinde

agasaro.com

Ukeneye kigisha inama abasomyi cyangwa gutanga ubuhamya bw’ibyiza Imana yagukoreye bwafasha abandi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Imana ishimwe kubw’ubuhamya bwiza uduhaye. Nange navugako burya urugo rwiza rubaho pe! Ariko kandi ni amahirwe. Suko umuntu aba yakoze ibidasanzwe kurusha abandi ahubwo iyo mugize amahirwe yaba umugabo cg umugore ntihagire uwikanyiza/kwikunda ubuzima murabufatanya mukanezerwa. Ikindi kuba mubasha kwicara mukaganira ni ikintu gikomeye. Hari abanga kuvuga rwose..., ni ibyago. Kuba musenga noneho bikaba agahebuzo. Abatarashaka mukomeze musenge cyane kuko burya umuntu umumenya neza iyo mubanye.

  • Nukuri urakoze cyanee muvandimwe uradufashije kdi Uwiteka abakomereze ubumwe n’urukundo

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.