Ahabanza » Guteka » Deseri » Salade y’imiteja irimo ifi ya filet

Salade y’imiteja irimo ifi ya filet

Yanditswe kuwa 06-07-2017 Saa 11 : 13

Ibikoresho

  • Udushami 2 twa basilica
  • Umutobe wo mu ndimu 1
  • Ibiyiko 4 by’amavuta
  • Umunyu na poivre
  • Aka boite gato ka thon ya naturel
  • Filets d’anchois garama 100
  • Inyanya 3 nini
  • Amagi 3 atogosheje
  • Imiteja garama 500 itogosheje ariko idahiye cyane

Uko bikorwa

  1. Ronga inyanya uzikatemo utuceru uzishyire mu gikoresho ukoreramo salade kinini
  2. Ongeramo imiteja yahoze n’amagi wakasemo ibisate
  3. Shyiramo thon na filst d’anchois ( iyo ari zimwe z’umunyu urabanza ukazironga mu mazi meza zikumuka)
  4. Tegura vinaigrette ufashwe umutobe w’indimu uvangemo amavuta ya elayo, umunyu na poivre noir
  5. Nyanyagiza iyo vinaigrette kuri salade yawe ucuguse
  6. Kata basilica mo duto uzinyanyagize hejuru ya salade
  7. Ba ushyize salade muri frigo niba hari ibindi ugitegura

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe