Uko wahakanira umusore ugukunda cyane utamukomerekeje

Yanditswe: 06-07-2017

Guhakanira umusore ugaragaza ko agukunda cyane ndetse akaba ahatiriza cyane ni ikintu usanga gikomeye ku buryo benshi bibananira bagahitamo kubabeshya ari nabyo bigira ingaruka mbi nyuma cyangwa se bakabahakanira mu buryo bubi ugasanga bikomereke umusore wari warakunze umukobwa yivuye inyuma.

Mubwize ukuri ,ukwiye kubwiza ukuri umuhungu ugusabye urukundo, ukamubwira impamvu nyayo ikubuza kumwemerera urukundo. Si byiza rero kunanirwa guhakana ngo utangire kubeshya beshya umusore kandi utamukunda .

Gabanya kumuha umwanya : ushobora guhakan amu kinyabupfura ukoresheje kugabanya umwanya uha umusore. Ntukareke muganira cyane haba kuri telefone, imbona nkubone cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga.

Jya umubwira ugaragaza ko udakina : Akenshi iyo umusore asabye umukobwa ubucuti usanga aho kumubwiza ukuri udahakana ngo bigaragare cyanwga se ngo yemere birangire. Jya uvuga werekana ko atari imikino kuko iyo uvuga ushyenga umusore we agakunda abona ko nawe umukunda.

Akomeje guhatiriza ufata inzindi ngamba : Iyo wahakaniye umusore ntiyumve agakomeza guhatiriza, ufata izindi ngamba ziruseho. Gusa aha ubikora kuri wa wundi wamaze kugufata nk’umukunzi we kandi utarigeze umwemerera urukundo. Niho noneho yaguhamagara ukamwihorera, yakwandikira ntusubize n’ubundi buryo bwose wakoresha bwo kumuca intege mu giheubona ko we yamaze kwiyumvisha ko ari wowe ugomba kuba umukunzi we uko byagenda kose.

Hari noneho n’umusore muba mwaramaze gukunda ariko igihe mukigana ku mico yanyu ukamubonaho ingeso udashobora kwihanganira ugafata umwanzuro wo kumusezerera kandi we akomeje kugukunda.

Aho naho benshi bakora amakosa bagahakana nabi cyangwa se bagakomeza kubeshya abasore kandi bazi neza ko nta gahunda ifatika bazagirana.

Icyo gihe nabwo usabwa gushoshoza mu buryo umusezerera ukamubwiza ukuri ko hari ingeso wamubonyeho utabasha kuzihanganira kandi ko wamuhaye igihe cvyo guhinduka bikaba bigaragara ko adashobora guhinduka.

Ubu ni bumwe mu buryo bwiza wakoresha uhakanir aumusore ukwereka ko agukunda ariko wowe ukaba utamukunda kabone nubwo mwaba mwari mwaratangiye urugendo rwo gukundana ariko ukaza kubona ko bitazashoboka ko mukomezanya.

Kamagaju Peruth
Source : www.queens.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe