Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Intandaro y’ihohoterwa ku bagore bamwe bafite imyanya ikomeye

Intandaro y’ihohoterwa ku bagore bamwe bafite imyanya ikomeye

Yanditswe kuwa 05-07-2017 Saa 11 : 20

Iyo urebye uko iminsi ihita usanga abagore bafite imyanya y’ubuyobozi ikomeye barushaho kuba benshi cyane cyane mu gihugu cyacu aho ihame ry’uburinganire rishyirwa mu bikorwa ku rugero rwiza. Nyamara abashakashatsi ku mibanire y’ingo, n’uburinganire n’ubwuzuzanye bavuga ko hari bamwe mu bagore babona akazi mu myanya ifata ibyemezo bikababera umutwaro udasanzwe unabaviramo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mico Patrick, wigeze gukora Muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, n’Ikigo gishinzwe Ihame ry’Uburinganire avuga ko kuva mu 2003, abagabo batigeze bashaka kumva ko umugore wabo yaba umuyobozi kuko bihita bibagira inganzwa mu rugo.

Ubwo yahuguraga abanyamakuru ku buringanire n’ubwuzuzanye kuri uyu wa 29 Kamena 2017, yagize ati “abagabo twaganiriye usanga bavuga ngo iyo umugore wanjye bamugize Umuyobozi w’akarere wungirije, bingiraho ingaruka nk’umugabo. Ntangira kwibaza nti ubu ndi umugabo cyangwa nabaye umugore ?”

Mico akomeza avuga ko igituma abagore bigengesera mu kujya mu myanya ya politiki, bareba imbogamizi irimo yo gusenyan urugo.

Kuba mu rugo hagiye kwitwa kwa Depite kandi ari umugore ni ikibazo
Mico avuga ko intandaro nyamukuru y’amakimbirane ya zimwe mu ngo zirimo abagore bo mu nzego zifata ibyemezo ngo ni imyumvire y’abagabo bashaka kwihagararaho ngo bagaragaze igitinyiro [negative masculinity].

Ati”Umugore wawe iyo abaye Depite wowe uri munsi, aratangira ngo ubu ndacyari umugabo ? Kuko aho mutuye haba hasigaye hitwa kwa Depite cyangwa kwa Minisitiri. Hari abagabo bumva batakaje byose kuko hitwa kwa Depite kandi ari umugore. Agahita ashaka kugumana ubuyobozi mu rugo, ari nabyo bivamo ihohoterwa.”

Akomeza avuga ko ubwo bajyaga kuganira n’abo bagababo wasangaga bahurira ku ngingo y’uko abagore babasuzuguye.

Umugabo wabonye umwanya mwiza biba ishema ku mugore
Mico avuga ko igitangaje mu rundi ruhande ari uko iyo umugabo yabonye umwanya ukomeye mu nzego zifata ibyemezo usanga abagore babyishimira ndetse bakabitaho ku buryo nta makimbirane ashobora kuharangwa.

Ati “Ku mugore ariko iyo umugabo yabonye akazi gakomeye usanga aza agahita amubaza ati wiriwe ute [amwitaho neza] mbese arabizi ko ibyo wiriwemo ari umuriro akagufasha kuwuzimya.”

Akomeza avuga ko impamvu bikomeza kugenda gutya ni uko “abagabo twe twumva twakwitabwaho cyane, ariko twe ntituzi ibyo kwita ku bagore bacu.”

Uyu mushakashatsi avuga ko hakwiriye gushyirwaho uburyo bwo guhugura abagabo bakumva ko umwanya umugore afite atari impamvu izana agasuzuguro, ahubwo byose biba bigamije iterambere ry’umuryango.

Source : voicemagnews.com

Ibitekerezo byanyu

  • ndeka undorere Umugabo yambujije kwiga Universite ngo ntazamuzuzugura mu minsi micye aba asahuye urugo acaho bindangirana uko

  • None se sibyo ! kera umugabo yari umutware w’urugo ariwe ruramutswa ! none ngo kwa Depite cg kwa minisitiri ubwo se nkumugabo bwabutware ntibuba butakaye ! nawe abiheraho agasuzuguro kakazamuka !!!!

  • Nanjye uwari uwanjye najyaga kwiga naza akanjujubya ngo mba nsiga abana njya he ? none yaradutaye ubwo se iyo ntiga mba ndi uwande ko ubu nabonye akazi keza mbasha gutunga abana yantanye. ni ibibazo.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe