Ibyiciro by’abakobwa abasore batinya kurambagiza

Yanditswe: 04-07-2017

Hari ibyiciro by’abakobwa abasore usanga batinya kurambagiza ndetse nutinyutse kubikora ugasanga atakirwa neza. Ibyo byiciro ahanini usanga biba birangwa n’imico cyangwa se imyitwarire runaka rimwe na rimwe abantu bafata nk’itagize icyo itwaye, nyamar abatazi ko yatuma abakobwa bamwe baumirwa kuko abasore batinye kubarambagiza.

Dore ibyo byiciro by’abakobwa abasore batinya kurambagiza ;
Umukobwa wiyemera akanasuzugura ;
Hari abakobwa bateye mu buryo butuma biyemera cyane ndetse bakanasuzugura umuntu wese ushatse kubavugisha. Bene uwo mukobwa usanga abasore bamutinya kuko aba adashak gusabana n’abandi. Gusa ibyo ntibyitiranywa no kuba umukobwa acecetse. Guceceka byo usanga aba ariko umuntu ateye ntacyo yahinduraho mu gihe gusuzugura no kwiyemera byo ari uburyo umuntu aba yiyumva ko arenzeho abandi.

Umukobwa wisiga ibintu byinshi ; urubuga rwa alcrema dukesha iyi nkuru na none rutangaza ko abasore batinya bene ba bakobwa bishyiraho ibirungo bikabije ku buryo umubonye atasize ukonger akumubona yisize utapfa umenya ko ariwe. Ibyo bijyana nab a bandi baba barihunduye uruhu ku buryo ubona ko batakiri bo nkuko baremwe

Abanebwe n’abikunda ; umukobwa w’umunebwe kandi uhora yirebaho gusa nawe usanga abasore batinya kumurambagiza. Niyo waba udafite akazi ntibivuze ko wiyicrira gusa bgo utegereje akazi. Uko ushakisha cyangwa se ugakomeza kubaririra amakuru y’akazi niko ugeraho ukabona icyo ukora. Ikindi kandi kubura akazi bitandukanye n’ubunebwe kuko umuntu w’umunebwe niyo yaba afite icyo akora arigaragaza. Abasore rero ngo ntibakunda abakobwa b’abanebwe n’abikunda.

Umukobwa utavugirwamo w’igishegabo ; Abakobwa badaca bugufi usanga bahora batera hejeru nabo bari mu bo abasore batinya kurambagiza. Abasore baba bashaka wa mugore uzabashaka guca bugufi akabubaha kandi akaba ari wa wundi ukeneye kuzuzwa n’umugabo atari wa wundi wumva ko yihagije adakeneye umugabo wo kumufasha ubuzima.

Umukobwa w’umunyamwanda ; ikindi kintu gushobora gutuma abasore batinya kukurambagiza ni uko waba uri wa mukobwa w’umunyarwanda. Aha byimvikane neza ko bitari ukwivuguruza ku ngingo twavuze wo kwisiga ibirungo byinshi kuko ushobora kugira isuku kandi utishyiraho ibirungo bikabije.

Ubusanzwe abantu bibwiraga ko abasore batinya kurambagiza umukobwa wiyandarika, ukunda abasore benshi,abasinzi, n’abandi ariko aba tubonye haruguru nabo bari mu biyongera mu byiciro by’abakobwa abasore batinya kurambagiza kubera imico bababonaho.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Uretse umwanda n’ubushegabo ibindibyo umuntu yahumiriza uwumva arimuribyobyiciro yaganirizwa bigashira tel 0788844861.

  • Uwadata nawe wakoze generalization urakabya. Bajya bavuga ngo "One man’s meat is an other’s poison". Ibyo byiciro wavuze hari ababyanga rwose nkuko wabivuze, ariko hari nabatabitindaho umuntu agakunda undi bitewe nimpanvu runaka yurukundo ikomeye kuruta ibyo wavuze. Usibye igitsina(SEX), Ntakindi kintu rusange wabona kumukobwa abahungu bose bakunda. Uzasanga Diamond akunda abakobwa bambara udukariso muri public, naho usange atakwikoza uwambaye amakanzu nibitambara mumutwe, bityo ntamukobwa wabura umukunda kereka atuye mubyiciro bitari ibye. Icyo navuga nuko ibyo byiciro wavuze hari benshi batabikunda, kuko bugira izindi ngaruka mumibanire, gusa hari nabandi babyihanganira kuko bashobora guhangana ningaruka zabyo.

    Urugero, niba ntaba murugo, kurongora igishegabo ntacyo bintwaye kuko gishobora kurinda urugo ntiruvogerwe naburi wese mugihe kidafite ingeso yubusambanyi. Bityo nzaza kinkumbuye ngikosore akanya gato nsige kishimye nkomeze nigendere gushaka iterambere ryurugo rwange, nacyo gisigare gisigasiye urugo. Ibyo bintwaye iki ? Ariko ibi ntabwo biri practical kuri buri wese niyo mpanvu nvuga ngo kami kumuntu numutima we.

  • Yewe muvandimwe umaze gusubiza, urirengagiza ukuri !
    Uziko umugore w’igishegabo adatinya kuvuguruza umugabo we no mu ruhame no mu bintu bitagize icyo byangiza !
    Kuba wabasha gusigara ku rugo nti ruvogerwe nti bisaba kuba igishegabo.Kuba umunyakuri kandi responsible birahagije.

  • Yego ndabyemera ariko hari abatafita nkishyano ryaguye biterwa nikibangamira umuntu. Niyo mpanvu navuze ngo ibi ntibiri practical kuri buri wese. Umwe ibyo yakwihanganira undi sibyo yakwihanganira. Hari igihe ibikomereye umwe ataribyo bikomerera undi, niyo mpanvu mubyiciro byose uzahasanga abubatse kandi wenda banabanye neza, byose biterwa nubishobozi ufite mukwihanganira no gufasha mugenzi wawe. Gusa ndemeranya na Uwadata yuko ibyiciro yavuze bijya bigora benshi, kandi abafite abo bagore bateye batyo mwihangane

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe