Ngejeje imyaka 25 ntarakundana na rimwe

Yanditswe: 04-07-2017

Ndi umukobwa w’imyaka 25 ubuhamya bwanjye ni burebure ariko ndagerageza kubaciramo muri make ngo mumpfashe mungire inama.

Muri make rero navukiye i Burundi ariko mama akaba yarambyaye nta mugabo afite akiri umukobwa. Yarandeze ngize imyaka itanu ajya gushaka umugabo nsigara nderwa na mukecuru ubyara mama. Uwo mukecuru yarankundaga cyane ariko abavandimwe ba mama bakanyanga ngo ndi ikinyendaro. Iryo jambo na nubu iyo ryumvishe agahinda karanyica. Mukecuru yaje gupfa mbura aho njya kuba kuko mama yaranyangaga n’abavandimwe be bakanyanga.

Mama nawe yaje kurwara umutima arapfa nubwo tutabanaga asiga atanyeretse Data. Icyo gihe maze kubura Mukecuru na Mama amaze gupfa nahisemo kujya gusaba akazi ko mu rugo nubwo nari nkiri muto mfite imyaka 10 gusa. Urugo nagezemo bwa mbere baranyakiriye ariko bampaye akazi karananira. Gusa ntibari barigeze babyara umwana n’umwe

Umugore waho yarampamagaye ambwirako bagiye kunjyana mu ishuri ko ntashoboye gukora akazi ko mu rugo. Byarantunguye cyane kuko nta bindi twari twarigeze tuganira ku by’ubuzima bwanjye. Bari bazi gusa ko nshaka akazi nk’abandi bose.

Nasubiye mu ishuri niga umwaka umwe duhita tuza kuba mu Rwanda nanjye baranzana na nubwo batarambaza iby’umuryango wanjye. Nanjye narabihoreye kuko nari niboneye umuryango unkunda. Nyuma aho babimbarije bambwiye ko ngo bari bafite impungenge ko hari abo mu muryango wacu bazaza kunshakisha.

Bakomeje kunyitaho ndiga ubu ndi hafi kurangiza kaminuza. Sinkitekereza ku babyeyi kuko mama narinzi yarapfuye Data we ntawe nzi. Ariko Imana yanyihereye umuryango nibo babyeyi banjye n’abantu benshi bazi ko arinjye mwana bagira njyenyine kuko bapfata nk’umwana wabo nanjye kandi numva ari ababyeyi banjye.

Ikibazo mfite rero abo babyeyi bandera bamaze iminsi bambaza niba ngira inshuti y’umusore. Byatumye nanjye koko nitekerezaho nsanga mu buzima bwanjye ibyo gukundana ntarigeze mbiha umwanya. Nubwo mfite imyaka 25 sinzi uko gukundana bisa kuko numva ntinye abasore cyane.

Nibaza rero amaherezo yanjye bikanyobera. Nabiganirije inshuti zanjye zimwe zimbwira ko bishobora kuba biterwa n’amateka y’ubuzima bwanjye akaba ariyo mpamvu nabanyuriyemo uko nabayeho ngo mungire inama y’icyo nakora. Abasore bo baraza rwose ariko numva uwo nakundana nawe ntazi uko yaba ameze. Uwumbajije wese mpita muhakanira ku buryo bamwe bazi ko mfite inshuti dukundana kandi ntayo nigeze.

Mumfashe mungire inama. Murakoze.
Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ndumva ibyo bishoboka ariko nawe wakabaye ubyishyiramo nonese uzaguma gutyo kugeza ryari ?kuri 4ne dushobora kuganira byinshi 0788216877/0725678902.

  • Icyambere nuko ugomba kumenya ko uri responsable wubuzima bwawe. Abandi baza kugufasha ariko ahakomeye hareba wowe. Ugomba kwirengagiza ibyamateka yawe atari meza, ukigirira ikizere ushingiye kukuba Imana yaragufashije ukaba warabashije kubona abakurera, ubu uri mukuru. Kanguka umere nkumuhanzi uhange ejo hazaza hawe kandi uzanezeze abagufashije.

    Gukunda no gukundwa nibyiza ariko ntabwo aringombwa ngo ubigire umushinga. Hugira kubituma abantu bagukunda birimo ingeso nziza, kugira intego no kuzigeraho, kubana nabandi amahoro, ndetse nibindi byiza. Burya imirimo myiza yumuntu niyo imutera gukundwa, ushobora kwibwira ngo abantu bakunda isura gusa ariko sibyo, abantu bakunda ibyiza, biharanire rero.

    Emera umusore agukunde nawe wiyunvemo gukunda, bishingire kukuba wowe umubonamo umumaro kandi nawe wunva hari icyo wamumarira, urukundo ni ukuzuzanya, ntabwo ari nkazankunga abantu basaba, oya, ni igikorwa gisangiwe mumahoro nubwuzuzanye. Kuba ufite imyaka 25 nibyiza, uracyari muto cyane, hari byinshi ushobora kuba ukeneye gusoza, banza ubihugiremo ariko umusore nakubwira ko agukunda umwunve umubaze intego afite niba ubona umukunze nawe.

    Sibyiza ko umuntu akubwira ko agukunda ngo uhite umwemerera banza ubyitondemo ariko umenye ko gukunda no gukundwa aringombwa iyo bikozwe neza. Ntuzasezeranye abasore bose urukundo, nibibi bigutesha umwanya kandi byangiza ubwenge bwawe, ndetse bishobora gutuma uzinukwa gukunda. Uzabwire umusore ko umukunda umaze kwiyemeza ko ugiye kumukunda nuba utarabyiyunvamo ntuzabivuge, wowe hugira kumishinga yawe. Warafashijwe kubaho, ariko igihe ugezemo nicyo kwifasha kubaho abandi bakakunganira, komera rero ugire intego nimishinga ifatika ibyo bizagufasha kumenya umuntu wakunda uwo ariwe. Nushaka umusore wokugukunda ngo kuko uri impfubyi uzahura nibibazo, wowe shaka umusore mukundana mushobora kuzuzanya mumishinga yubuzima mwatangiye. Imishinga ntabwo aringanda zatangiye gusa ahubwo nibitekerezo byiza biherekejwe nibikorwa bishoboka bigamije kugirango muzagere kuntego zanyu.

    Nkwifurije kubona uwukunda no kugira ugukunda byukuri atakuryarya.

  • Waratese sha inama utigiriye ninde wayikugira ?uzararura nutamenya ubwenge.(umutimanama wawe svp !) Uwo mugabo wifuza ce uzamubonera hano nunamubonera aha uzitonde.

  • Njye ndabona kuba nta courage ushyira mu gukunda biterwa n’amateka yawe.
    Wenda utinya ko wazamera nka mama wawe.
    Bigatuma nta musore wumva upfa kwishimira.

    Biragusaba kwiyakira ndetse no kubeba ejo hazaza.

    Imana yaguhaye ababyeyi nti izakwima umugabo niba uri umukobwa w’imico myiza.

  • ndimuri republique de mocratique du congo, inama.nakuha wihubuka kuko wagwa kumusore mubi.pe, ukomeze kushishoza.uzamubona, washaka kuri telephone yanje +243993009015 \ +243851332788

  • Icyo maze kubona buri wese koko afite ibimuhangayikisha
    Ukeneye inshuti yo kukuba hafi yaba umuhungu cg umukobwa gsa byaba byiza umukobwa ark ari inshuti ntayo
    Ikindi ukeneye kwisobanukirwa
    Ahasigaye change ntago twahindura
    Ahahise hacu ark twahindura imibereho yuyumunsi
    Byose biherekezwe no gusaba Imana igufashe. Murakoze ark agasaro niba bishoboka mwaduhuza
    Ndi umukobwa mfite 22ans ndi umunyeshuri muri kaminuza imeze hano mu rwanda

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe