Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Tofu zirimo imboga

Tofu zirimo imboga

Yanditswe kuwa 04-07-2017 Saa 17 : 42

Ibikoresho

  • Ibiyiko 2 bya sauce soja
  • Vinaigre ibiyiko 4
  • Ibiyiko 4 by’amavuta ya sesame
  • Tofu garama 400
  • Igitunguru 1
  • Karoti 3
  • Intoryi 4
  • Tangawizi isekuye akayiko 1
  • Puwwaro 3
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Vanga amavuta ya sesame ibiyiko 2, sauce soja na vinaigre
  2. Shyira tofu wakasemo udu cubes muri urwo ruvange uvange
  3. Bitereke ahantu bimare iminota 30
  4. Shyushya amavuta yasigaye ushyiremo igitunguru na puwaro ariko ntigishye cyane
  5. Shyiramo karoti ukomez euvange kugeza zifashe amafuta
  6. Ongeramo intoryi wahase ukazikatamo ushyiremo na tangwawizii isekuye cg warapye
  7. Buri izo mboga usukemo za tofu ariko isosi ube uyisezemo
  8. Tofu zimaze gufata amavuta usukemo ya sosi zari zirimo
  9. Ongeramo umunyu na poivre
  10. Sukamo amazi agakombe 1 upfundikire bibire kugeza yongeye agakamamo ariko ntibyumuke cyane
  11. Bigabure bishyushye

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe