Ibyagufasha igihe utorohewe no kubana n’uwo mwashakanye

Yanditswe: 30-06-2017

Hari ubwo uwo mwashakanye aba ari umuntu utoroshye kubana nawe akaba agoranye mu buryo bwose. Abenshi batekereza gutandukana bikabayobera ariko no kugumana nabyo bikaba agahind agusa ku buryo hari n’abahitamo kwiyahura n’ibindi bibi. Uko byagenda kose niba warahisemo kubana n’uwo mwashakanye nubwo ubona ko bikugoye, kari ibyo ukeneye gukora byatuma udaheranwa n’agahinda ukiyitaho ndetse bikaba byanagufasha kugarura ku murongo uwo mwashakanye mu buryo bworoshye.

Dore ibyo wakora byagufasha:

Gira ibyo ukora uri wenyine bikunezeza: Nubwo atariko wabitekerezaga ko wagira ibihe by’umunezero utari kumwe n’uwo mwashakanye ariko na none guhora mu gahinda kandi atateguye ko musangira ibyinshimo nabyo sibyo. Gusa icyo wirinda ni ikintu kimusuzuguza no kumuca inyuma.Ibyo wakora byaguha ibyishimo ni nko gukora siporo zo mu matsinda, gutembera, ukagira umwanya wo gusabana n’inshuti, guhaha n’ibindi bintu wumva ukunda byajya bukunezeza. Bibaye byiza wajya ubyumvikanaho n’uwo mwashakanye ugakora ibyo akunda bitamutera ikibazo.

Mukunde umwiteho biruseho: Ntugacike intege ngo nuko wategereje ko agukunda nkuko umukunda ugaheba. Komeza kumugaragariza urukundo nubwo bitakoroheye. Mwiteho umugurire impano, umusabe ko musohokana kandi wiyiteho kurushaho. Jya umutungura umutegure neza mbere yo gutera akabariro, ahanini abashakanye bahuza urugwiro mu gikorwa cyo gutera akababiro bibafasha kugarura ku murongo ibitagenda.

Muganirize biruseho: Jya umuganiriza birisuheho umubaze amakuru y. inzira y’ibiganiro niyo yonyine yabafasha kugarura umubano mwiza mu rugo rwanyu. Nta gihe na kimwe abashkanye barareka ibiganiro ngo urugo rwabo rumererwe neza. Iga guca bugufi no kuvuga icyo utekereza mu buryo bucishije make.

Ita ku byiza bye kurusha ibibi: muri kamere ya muntu biragoye kwita ku byiza by’umuntu ubona ibibi bye byinshi. Ariko kuko wowe uzi icyo ushaka bigerageza bizagufasha. Ese uwo mwashakanye umubanaho amafuti gus anta byiza bye uzi. Kora urutonde rw’ibintu byiza uzi kuri we igihe cyose umutekerejeho ukore umwitozo ko kubitekerezaho kurusha ibibi yagukoreye. Ibyo bizagufasha nawe kongera kumusubiza isura y’abantu mu gihe wari usigaye umubona nk’igisimba muntu.

Nubwo rero ubona ko bitakoroheye kubana n’uwo mwashakanye ukaba wumva kubana nawe biritwa no gupfa, haracyari igaruriro. Ibi tubonye byagufasha gusubiza ibitekerezo ku murongo nawe ubwawe ukongera kwishima ukabona nuko ugarura uwo mwashakanye ku murongo.

Gracieuse Uwadata

Forum posts

  • iyo ninama mutugezaho

  • Murakoze kubw’inama nziza muduhaye.
    Ibyo gusohokana c uramutse udafite ubushobozi bwo kubikora, wabigenza gute? Kdi umugabo ubona we ntacyo abyitayeho?

    • Gusohoka ntibisaba ubushobozi buhambaye kuko ikigambiriwe biba ari ukuganira. Mwabikora bijynye n’ubushobozi mufite. Gusa niyo mutasohoka ugakoresha izindi nama twatanze nazo zagufasha. Murakoze

  • Murakoze kubw’inama zanyu.

    Ngo umuti usharira niwo ukiza Imana idufashe kuko hari igihe uwo mwashakanye ataguha nuwo mwanya wo kuganira bitewe n’akazi, amatsinda menshi abamo,kuba mutabana kenshi bikaba imbogamizi yo kuganira.
    Ikindi, hari point mwavuze yo gukora ibintu ukunda;hari igihe icyo ukunda we atagikunda urugero nkunda gusabana ninshuti ariko we ntabikunde akumva ko igihe wagiye uri mu bandi bagabo.
    Gukunda umuntu utakwitayeho, utajya ubona ibyiza wamukoreye urugero kumutekera neza yaza ntabirye,ntaguhe umwanya wo kumwitaho, etc ahubwo agahora agukritika muri buri kintu cyose wakora biragorana cyane haraho ugera ugacika intege pe gusa hamwe no gusenga Imana tuzazubaka.Hari umuhanga wavuze ngo DIVORCE IS A SELF DEFEAT. Abafite ibibazo mu ngo musenge Imana ibafashe kubemera bible, haranditse ngo IYO UWITEKA ATARI WE WUBAKA UMUDUGUDU ABUBATSI ABA BARUSHYWA N’UBUSA, IYO UWITEKA ATARIWE URINDA UMUDUGUDU UMURINZI ABERA AMASO UBUSA.Courage kuri mwese.

  • MURAKOZE KUTUGIRA INAMA NAJYE NAKONGERAHO KO URUGO ARI ISHURI UMUNTU ANYURAMO KANDI BURI MUNSI HARI ICYO UMUNTU YIGA MU BUZIMA COURAGE.

  • muraho bavandimwe.muduhoza k,umutima ni ukuri turabashimiye.ese umugabo utajya yemera kujya inama n,umugore we twamufata gute?kandi ntan’undi muntu numwe agira w’inshuti mubuzima bwe?

  • Murakoze cyane inama mutugira ziratwubakira.Ni mwebwe ba masenge twabuze. Imana ikomeze kubongerera impano n’amagara mazima.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.