Icyo wakora igihe uhangayikishijwe n’umwana wawe

Yanditswe: 28-06-2017

Ibintu bibiri bikunze guhangayikisha ababyeyi ni imyitwarire yabo n’imikurire yabo. Akenshi usanga aribyo bintu bihoira bihangayikishij eumubyeyi kugeza aho yumva ataye umutwe burundu. Iyo ufite ibyo wibaza ku mwana bikaguhangayikisha hari icyo wakora cyagufasha gushira uwo muhangayiko.

Iyo uhangayikishijwe n’imyitwarire ye :
Birishoboka ko imyitwarire y’umwana wawe iguhangayikishije kuko atariyo wari umwitezeho bigatuma umubwirana inabi. Abana bajya bagira imyitwarire idahwitse ugasanga nta kinyabupfura mu mivugire, ararwana n’abandi bana cyangw akabatuka, hari n’abatuka ababyeyi babo cyangwa se bakababwir ako batabakunda n’indi myitwarire ibabaza umubyeyi.

Mbere yo kwemeza ko imyitwarire y’umwana wawe ikeneye ubundi bufasha banza wibaze ibi : Ese nturi guhora umwana wawe imyizerere yawe, umuco wakuriyemo, kuba akwibutsa uwari umugabo wawe n’ibindi bijyanye n’amateka yawe kurusha uko byaba imyitwarire myiza ku bana muri rusange ? Umaze gusobanukirwa neza imvano y’ibikubangamira ku myitwarire y’umwana wawe uzabona naho uhera umufasha cyangwa se ushaka ubufasha ku bandi.

Iyo uhangayikishijwe n’imikurire ye
Imikurire y’umwana nio kimwe mu bihangayikisha ababyeyi cyane cyane babitewe nuko bagereranya umwana wabo n’abandi bana. Umubyeyi agomba gusobanukirwa ko umwana wese agira uburyo bwe bwo gukura. Usanga uwo bangana amenya kugend ambere ye ariko uwawe amutange kumenya kuvuga.

Aha naho amateka y’ababyeyi agira uruhare mu gutuma uhangayikira umwana wawe. Urugero niba mu muryango mufitemo umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, umwana wawe natinda kuvuga bizatuma ubitekerezaho cyane.

Gusa na none umubyeyi ntiyari akwiye gutuza mu gihe hari ikibazo abona ku mwana we cyangwa se ngo ahangayike gusa birangirire aho. Niba ufite ikiguhangayikishije ku mwana wawe haba mu mikurire no mu myitwarire inama nziza ni uko wakegera abaganga babizobereyemo bakagufasha.

Niho wamenya ko koko umwana wawe afite ikibazo nkuko ubitekereza cyanwga se ko aribyo wishyiramo bitewe n’amateka yawe cyanwga s eno kuba ushaka kumugereranya n’abandi bana.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe