Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Umugati wakoreye mu rugo

Umugati wakoreye mu rugo

Yanditswe kuwa 29-06-2017 Saa 07 : 57

Ibikoresho

  • Ifarini garama 500
  • Amazi ¼ ya litiro
  • Umusemburo Garama 15
  • Umunyu garama 10

Uko bikorwa

  1. Vanga amazi n’ifarini upipond eukoresheje intoki
  2. Ongeramo umusemburo n’umunyu ukomeze uvangishe intoki kugeza igihe pate iba itagufata ku ntoki
  3. Yishyire ahantu uyipdundikire imare isaha n’iminota 30
  4. Uyipfunduye urasanga yabyimbye wongere uyifunyangeho gato
  5. Nyanyagiza ifarini ku meza nkeya urambikeho ya pate
  6. Katamo udusate duto bitewe n’imigato ushaka uko ingana uyibumbishe intoki
  7. Genda usigaho agafarini gake inyuma kuri utwo tubumbe wakoze
  8. Kugirango ube ufite utuntu dukaseho hejuru, iyo imazemo iminota iri hagati 3 na 5 uyikuramo ugagend aunyuzaho icyuma ariko udakata cyane. Ibyo bituma ushya ufite utuntu dukatakaseho
  9. Bishyire ku isahani nini ijya mu ifuru ubishyire mu ifuru bimaremo iminota 25 ku bushyuhe bwa degree 240
  10. Yikuremo ureke ihore ubone kuyigabura
  11. Muri iyo migati ushobora kungeramo amagi, kunyanyagizaho sesame n’ibindi byatuma umugati wawe uruhaho kuryoha no gusa neza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe