Ibyo kwitondera mbere yo kwemerera umuntu ko mukundana

Yanditswe: 28-06-2017

Abasore n’inkumi bahura mu buryo butandukanye umwe akaba yasaba undi ko amwe amwegurira umutima we bagatangira urugendo rwo kurambagizanya. Mbere yo kwemerera urukundo urugusabye hari ibyo usabwa kutondera kuko niyo urukundo rwanyu rutageza ku kubana hari ingaruka rwakugiraho mu gihe ubigenzemo nabi.

Kugira ngo wemerere umuntu utari uzi ko mugendana mu rugendo rwo kureshyanya bisaba ubushishozi. Iyo wari umuzi hari ahantu hatandukanye mwahuriye ushobora kumuha igisubizo ako kanya igihe ubonye yakuzuza ibyo wifuza ku mukunzi wawe. Iyo atabyujuje rero uramuhakanira. Abakobwa bahakana mu buryo butandukanye, nta buri rusange bubaho.

Iyo utari umuzi umusaba kuguha igihe cyo kubitekerezaho, ariko ukamwemerera ko muzajya muvugana nko kuri telefoni, ukamwemerera kugusura, ariko ukabigendamo gahoro kuko nyine uba utamuzi. Ibyo biba ari mu rwego rwo kumenyana, kuko iyo agutunguye ntuba uzi iwabo, acyo akora, imico ye, uko abana n’abandi, uko yakira ibimurakaza, ibimubabaza n’ibimushimisha.

Iyo wihuse kandi na we aba ashaka kugaragaza ko afite inshuti, kuko we abikubwira yarafashe igihe cyo kukumenya ; hari igihe nyuma yo gushishoza, iyo bibaye ngombwa ko utamwemerera uba warihaye rubanda. Ukabarirwa mu mubare w’abakobwa babenga kandi utarigeze winjira mu rukundo.

Iyo umaze kumwemerera rero, ni ho ha handi utangira kumwitaho . Ukamenya iminsi mikuru yizihiza n’amatariki, ukamuba hafi mugasangira ibyishimo, ukamenya igihe ababaye ukamutera ingabo mu bitugu, na we kandi ukamuha ubwo burenganzira.

Kumenyana biba bigikomeza, kugeza igihe muzabana niba buri wese akomeje guhitamo undi ! Bisaba igihe gihagije n’ubushishozi, kuko buri wese aba azi ko amakuru mabi undi yamwumvaho, byamubera impamvu yo gusezererwa. Wirinda kwiyerekana uko utari, kuko iyo mubana waramuhishe uwo uri we, nta gihe cyashira atagutahuye. Ibi ariko ntibivuga ko niba hari ingeso mbi ugomba gufatira icyemezo cyo kureka utagifata. N’ubundi urukundo nyakuri ruhindura umuntu akaba mwiza kurushaho.

Yaba umukobwa cyangwa se umusore usabwe urukundo ibi biramureba ngo abanze abyitondemo, kuko kwinjira mu rukundo uhubutse bishobora kukugiraho ingaruka mu buzima bwawe bwose.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe